’Politiki tudafitemo uruhare ntacyo zimaze,’ Urubyiruko rwitabiriye Youth Konnekt

Urubyiruko rwo muri Afurika rwasabye abayobozi guhindura imyumvire no kurushaho kubafasha kugira ubushobozi, kugira ngo na bo babashe guhanga udushya tuzabafasha guteza umugabane imbere.

Ihuriro rya Youth Konnekt ryabimburiwe n'imyiyereko yashimishije benshi
Ihuriro rya Youth Konnekt ryabimburiwe n’imyiyereko yashimishije benshi

Babitangarije mu ihuriro nyafurika rihuza urubyiruko rukora mu bice byose byo guhanga udushya “Youth Konnekt 2018” yatangiye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018.

Iyo nama ibaye ku nshuro ya kabiri, ni yo nini ku mugabane wa Afurika ihuza urubyiruko, yitabiriwe n’abarenga 2.500 baturutse hirya no hino muri Afurika.

Urubyiruko rwagaragaje ibibazo byugarije umugabane wa Afurika, cyane cyane ibirebana no kutita ku rubyiruko rugamije impinduka z’umugabane.

Dr. Tamara Kaunda, umwuzukuru w’uwabaye Perezida wa mbere wa Zambia Kenneth Kaunda, yavuze ko igihe kigeze ngo abayobozi b’Abanyafurika batangire gushora imari mu rubyiruko.

yagize ati “Ntidushaka politiki idushyiriweho tutayigizemo uruhare. Ni gute wayobora minisiteri y’urubyiruko utari mu rubyiruko? Uku ni ukuri kugaragara henshi muri Afurika kandi bikwiye gukosorwa.”

Dr. Tamara yaretse gukomeza gukora ubuvuzi yari yarigiye ahubwo yerekeza mu buhinzi agamije gufasha igihugu cye kuva mu bukene.

Iri huriro ryitabiriwe n'urubyiruko rurenga 2.500 ruturutse hirya no hino muri Afurika
Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 2.500 ruturutse hirya no hino muri Afurika

Ashish Thakkar, ukomoka muri Uganda akaba yaranashinze sosiyete ya Atlas Mara (yaguze Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yasabye urubyiruko gufata ibibazo umugabane wa Afurika ufite bakabibyazamo ibisubizo.

Ati “Hakwiye kubaho uburyo bwo gufata amakuru kugira ngo azafashe mu kumenya ibyo mu minsi iza, kuko mu myaka icumi iri imbere ubwiyongere bw’abaturage buzaba bukabije.”

Ihuriro rya Youth Konnekt rigiye kugezwa mu bihugu byose bya Afurika uko ari 54, kubera uko ryakomeje kugira akamaro no gukangura impano z’urubyiruko.

Youth Konnetk yatangirijwe mu Rwanda mu 2012, ariko iza kugirwa igikorwa cya Afurika mu 2015, kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo gufasha urubyiruko no kuruha ubumenyingiro bukenewe kugira ngo narwo rwihangire udushya tugamije kubyara imirimo.

Mu Rwanda honyine, ihuriro rya Youth Konnekt ryagize uruhare mu guhuza urubyiruko rurenga miliyoni enye, hanahangwa imirimo 6.000.

Kugeza ubu, ibihugu birindwi ni byo bimaze gutangiza gahunda ya Youth Konnekt. Ibyo ni Liberia, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Zambia, Sierra Leone na Gambia.

Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko hari ibindi bihugu byinshi na byo biri mu nzira yo gutangiza gahunda ya Youth Konnekt.

Yagize ati “Dufite ibihugu nka Burkina Faso, Cape Verde ndetse n’ibindi byinshi byagaragaje ko byifuza gutangiza iyi gahunda.”

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, wahise unatangiza ikigega kigamije gutera inkunga imishinga y’urubyiruko muri Afurika “Youth Konnekt Africa Hub and Fund.”

Icyo kigenga cyatekerejwe mu ihuriro rya 2017, kizakora akazi ko guhuza ku rwego rwa Afurika ibikorwa by’udushya bisanzwe bifitwe n’urubyiruko kandi kinatange ubumenyi bukenewe ngo rugere ku byo rwiyemeje.

Icyo kigega kandi kizafasha urubyiruko kubona uko rwagera ku gishoro, ndetse kinarufashe ku bijyanye n’imikorere mu gihe ruzaba rwatangiye gushyira mu bikorwa imishinga yarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka