Nyagatare: Sacco iracyatanga serivise mbi kubera amafaranga macye

Abanyamuryango ba Sacco y’Umurenge wa Nyagatare baracyahabwa serivisi mbi kubera ko iyo sacco itaragira ubushobozi biturutse ku mafaranga macye akibitswamo.

Inyubako nshya ya Sacco y'Umurenge wa Nyagatare
Inyubako nshya ya Sacco y’Umurenge wa Nyagatare

Sacco y’umurenge wa Nyagatare ahanini ikoreshwa n’abahinzi n’aborozi bakenera inguzanyo igihe cy’ihinga n’igihe amashuri yafunguye.

Mukamurenzi Annet umucungamutungo wa Sacco y’Umurenge wa Nyagatare, avuga ko abakiriya babo babitsa amafaranga macye bigatuma na banki ibika macye.

Agira ati “Imbogamizi duhura nazo ahanini igihe cy’ihinga kuko usanga abifuza inguzanyo bifuza arenga miliyoni 100Frw kandi kenshi ntayo tuba tubitse bigatuma bamwe batazibona.”

Yemeza ko abakiriya baramutse babitsa menshi nabo babasha gutanga inguzanyo zifuzwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, ubwo hatahwaga inyubako ya Sacco ishami rya Cyabayaga ryuzuye ritwaye miliyoni 11Frw.

Mukamurenzi, umucungamutungo w'iyo Sacco asobanura ibibazo bagihura nabyo
Mukamurenzi, umucungamutungo w’iyo Sacco asobanura ibibazo bagihura nabyo

Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 5Frw zavuye mu misanzu y’abanyamuryango andi akaba ari urwunguko ku nguzanyo zatanzwe.

Ntakirutimana Aloys umuturage wa Cyabayaga avuga ko mbere babitsaga muri Banki y’abaturage iherereye i Rukomo, abadafite ubushobozi bwinshi bakabika mu ngo iwabo.

Iyo ngo bifuzaga inguzanyo z’ubuhinzi bashakaga umuntu ufite amafaranga akaba ariwe uyabaha bakazamwishyura bashyizeho inyungu.

Ati “Twiberaga muri Lamberi (uburyo butemewe bwo kugurizanya ariko byungukirwa ku giciro kiri hejuru). Iyo washakaga inguzanyo wegeraga umukire akayaguha ariko ikibazo inyungu zabo zabaga ari nyinshi ku buryo twakoreraga mu bihombo.”

Ntakirutimana yemeza ko aho atangiriye gukorana na Sacco yungutse byinshi kuko yavuye ku murima wa ari 45 agera kuri hegitari eshanu.

Ati “Nahawe inguzanyo y’ibihumbi 300Frw nongeraho ibihumbi 200Frw nkodesha umurima munini mu gishanga umuceri nasaruyemo amafaranga yavuyemo nakodesheje noneho hegitari eshanu ubu mbona toni 15 ku gihembwe cy’ihinga kimwe.”

Bitahiye inyubako yuzuye ivuye mu misanzu yabo n'urwunguko rwa Sacco
Bitahiye inyubako yuzuye ivuye mu misanzu yabo n’urwunguko rwa Sacco

Ntakirutimana ubu amaze kubaka inzu ya miliyoni 5Frw abikesha gukorana na Sacco y’umurenge wa Nyagatare.

Sacco umurenge wa Nyagatare ifite abanyamuryango 15480 muribo 2574 bakaba ari aba Cyabayaga babitsa miliyoni 65Frw ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka