Ikigo ‘RIHA’ kigiye gutangiza uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga

Muri uku kwezi k’ Ukwakira, Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye ikigo cya "RIHA Payment System Ltd " uruhushya rw’amezi atandatu rwo gutangira kugerageza uburyo bushya icyo kigo cyavumbuye bwitwa ‘AuraSoft Riha Mobile Wallet’ bwo gufasha abantu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iri hererekanya ry'Amafaranga rizajya rikorwa hakoreshejwe Telefone
Iri hererekanya ry’Amafaranga rizajya rikorwa hakoreshejwe Telefone

‘Riha Mobile Wallet’ ni uburyo buje bwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda bwo guhanahana amafaranga abantu batayakozeho, intego Leta y’u Rwanda yihaye ni uko mu 2025, izaba yaciye ibyo kugendana amafaranga no kuyahererekanya mu ntoki, ahubwo abantu bakayahanahana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubwo buryo buzatangira kugeragezwa mu kwezi kw’Ugushyingo 2018, bukazajya bukoreshwa hifashishijwe telefone cyangwa se utundi tumashini twabugenewe.
Uburyo bwa ‘Riha Mobile Wallet’ buzajya bukoreshwa umuntu akanda imibare muri telefone (USSD) cyangwa se nka porogaramu ya telefone igendanwa ivanwa kuri ‘Google Play’.

Ubugereranije n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa, ubwo buzanye undi mwihariko w’uko buhuriza hamwe konti zose umuntu afiteho amafaranga, bityo ukaba ushobora gukura cyangwa kohereza amafaranga haba ku mabanki anyuranye mu gihugu cyangwa se hagati y’amabanki na za mobile money. Ibyo bizakorwa mu buryo buhendutse kurusha uko byari bimenyerewe.

Undi mwihariko ni uko ubwo buryo, uko ubukoresha buzajya bumenya uko ukoresha amafaranga yawe n’ibyo ukunze kuyakoresha bityo bukugire inama z’uko wayacunga neza kurushaho, uko wakwizigamira, n’aho wagurira ibihendutse kurusha ahandi mu byo ukunda kugura wifashishije ubwo buryo.

Ndayishimiye Alain, uyobora ikigo cya AuraSoft, avuga akamaro k’ubwo buryo, agira ati “Tuzakora ku buryo umuntu wese uzaba ufite iyo porogaramu yacu muri telefone ye azajya abona ubutumwa bumubwira ko ahantu ageze muri metero 200 hari resitora wenda, cyangwa iduka runaka, cyangwa se ko igicuruzwa runaka kiri aho cyagabanirijwe igiciro hagendewe ku byo akunda.”

Kohererezanya amafaranga wifashishije ubu buryo bwa ‘Riha Mobile Wallet’ bizajya bikorwa ku buntu. Umuntu azajya aba ashobora gukoresha ‘Wallet’ ye akoherereza undi amafaranga kuri mobile money, kuri konti ya banki cyangwa se ku bundi buryo bwakira amafaranga.

Agira ati “Umuntu najya akoherereza amafaranga kuri ‘Wallet’ yawe ayo mafaranga azajya ahita akugeraho kuko ni ubuntu, bizajya biba ari ‘system’ imwe.”

Ku bacuruzi, ibafasha gukusanya amakuru yerekeranye n’abakiliya babagana, bityo n’ibicuruzwa na serivisi zabo zigashyirwaho bigendanye n’ibyo bifuza. Abacuruzi bizewe bazajya banahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone ndetse n’utumashini tuzwi nka ‘PoS’ tuzajya tubafasha mu bijyanye n’ubucuruzi no kwegera abakiliya babagana.

Ikigo cya Riha Payment System Ltd kibaye ikigo cya mbere gihawe urwo ruhushya na Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma y’aho hashyizweho amabwiriza rusange mashya N° 05/2018 yo ku wa 27/03/2018 ya Banki Nkuru y’u Rwanda agenga abatanga serivisi zo kwishyurana.

Mu ngingo ya 27 y’ayo mabwiriza havugwa iby’ igeragezwa rya serivisi nshya (Sandbox), hagenwa ko umuntu wese wifuza guhanga udushya mu bikorwa cyangwa muri serivisi zo kwishyurana, ariko ibyo bikorwa cyangwa serivisi bikaba bidahuje neza na kimwe mu bikorwa cyangwa imwe muri serivisi zigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeza gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga, aho mu mibare itanga inagaragaza ko abantu bakomeje kubyitabira, yerekana ko mu mwaka ushize (2016-2017) umubare w’abantu bakoresha ihererekanya ry’amafaranga bifashishije telefone wiyongereyeho 13%, ukava ku bantu miliyoni 2.98 ukagera ku bantu miliyoni 3.37.

Leta y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kugabanya ihanahana ry’amafaranga mu ntoki, abantu bakamenyera kujya bishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga (cashless economy); aho mu mpera z’umwaka wa 2024 hateganywa ko 80% by’amafaranga agize umusaruro mbube w’igihugu ‘GDP’, azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriweho umuntu yabonamo akazi gute muri RIHA? thx

Fiston yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

mbega byiza. umuntu yabona ate contacts zabo akabasura

domir yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka