Nyagatare: Utwuma dukurura imirasire y’izuba tubafatiye runini

Bamwe mu baturage bavuga ko ibikoresho bikurura imirasire y’izuba biramutse bibonetse ku bwinshi ku isoko, byabafasha ntibazongere kugura amabuye bakoresha mu maradiyo.

Munyembabazi ni umwe mu bungukiye ku bikoresho by'imirasire y'izuba
Munyembabazi ni umwe mu bungukiye ku bikoresho by’imirasire y’izuba

Munyembabazi Juvenal umwana ufite imyaka 14 yumva radiyo ye akoresheje akuma gatanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, yaguze 3.000Frw.

Iyo izuba ryatse ajya imbere y’urugo rwa nyirakuru babana mu Mudugudu wa Kiboga ya II , Akagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, agatangira kumva radiyo.

Uwo mwana wiga mu mwaka wa gatatu mu rwunge rw’amashuri rwa Gakirage, avuga ko yatekereje kugura umurasire w’izuba kubera ubushobozi bucye bwo kugura amabuye.

Agira ati “Radio yanjye ijyamo amabuye atatu.Mu byumweru bibiri yabaga yashizemo umuriro kandi ntafite amafaranga agura andi. Umurasire izuba rirava nkacuranga kugeza rirenze.”

Amabuye azwi nka 'Tiger' atangiye kwibagirana
Amabuye azwi nka ’Tiger’ atangiye kwibagirana

Munyembabazi avuga ko umurasire awumaranye umwaka wose kandi nta kibazo uragira.

Avuga ko nabona ubushobozi azagura undi wajyaho amatara akajya acana mu nzu igihe umuriro w’amashanyarazi wagiye.

Ati “Nimbona amafaranga nzagura undi wo gucana mu nzu njye nsubira mu masomo bitangoye kuko amashanyarazi aragenda sinige nijoro. Na radiyo nzagura iya bateri,, bijye binyorohera ndeke kujya ku zuba.”

Nsanzumukiza Jean Damascene nawe utuye muri ako gace, avuga ko imirasire yatumye bacika ku mabuye kuko ihendutse.

Ati “Ubundi twafatanyaga amabuye tugacana mu nzu yasaza ni uko tukigumira mu kizima. Imirasire yarabonetse niyo dukoresha mu gucana na telefone ntizibura umuriro. Unashatse amabuye hano mu maduka ntiwapfa kuyabona.”

Imirasire y’izuba yatumye abacuruzi basa n’aho bahombye ababaguriraga amabuye, ku buryo hari abatakiyarangura.

Umwe muri abo bacuruzi avuga ko ahubwo babonye ubushobozi barangura imirasire bakaba ari yo bacuruza.

Abacuruza imirasire y’izuba mu Mujyi wa Nyagatare bavuga ko hari imirasire kuva ku 3.000Frw kugera ku ya miliyoni hafi 2Frw ifite ubushobozi bwo gucana televiziyo, imashini yogosha, Radio, igacana mu nzu kugera ku matara 12 kandi umuntu akaba yakwishyura mu myaka itatu.

Akarere ka Nyagatare na ko kavuga ko uyu mwaka bazaha ingo 600 imirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka