
Bavuga ko imyaka irimo nk’ibishyimbo, imyumbati, ifu, ibitoki n’imboga ndetse n’inyama ari byo bihenze kurusha ibindi, nyamara ari byo byakabaye bihendutse kuko baba barabihunitse.
Uwamariya Odette umwe mu baturage batuye i Rusizi, avuga ko ikiro cya buri kintu muri iyo myaka kigeze kuri 500Frw. Yemeza ko uko guhenda gushobora kuba guterwa n’abaguzi baturuka i Bukavu muri Congo.
Agira ati “Usanga Abakongomani ari bo tubona batuma ibintu bisa n’aho bigira igiciro kinini, kubera ko baza ari benshi. Abarangurira hano mu isoko ni benshi, baza kurangura ibijumba n’imboga n’isombe.”
Hari n’abakeka ko icyo kibazo gituruka ku mibanire iri hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigatuma ibiciro birushaho kuzamuka, kuko nta bicuruzwa bikemererwa guturuka mu Burundi ngo byambukire mu Rwanda bikomeze i Bukavu.
Uwitwa Nyiragaju Christine ati “Abakongomani bajyaga guhahira i Burundi none ibiryo by’i Burundi byagumye iwabo ntibikijya i Bukavu. Basigaye baza guhahira hano gusa.”

Abacuruzi bo muri Rusizi bo barabyinira ku rukoma, kuko babyungukiramo bitewe n’ibiciro biri hejuru bagurirwaho n’abaturutse muri Congo, nk’uko byemezwa n’umucuruzi witwa Nyabyenda Diogene.
Ati “Ni bo badufasha ahanini, none se twabizana tukanabyigurira? Bariya baturuka i Bukavu ni abakiriya ni nabo tuba dukeneye.”
Mugenzi we witwa Mutesi Ella yungamo ati “Ni bo baduhahira, iyo bataduhahiye ibintu byose birahomba. Abanyarwanda nta mafaranga bakigira. Umunyarwanda ahaha ibiro bitatu ariko Umukongomani aza ashaka ibiro 100.”
Ibyifuzo by’abaturage batuye muri Rusizi, by’uko hagenwa ibiciro rusange bidahendesha abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ntibubyemera.
Ubuyobozi bw’ako karere Kayumba Ephrem avuga ibiciro ku biribwa biterwa n’isoko rihari. Ati “Iyo abagura babaye benshi icyo gihe igiciro kirazamuka. Iyo kizamutse hasigara ubushobozi bwo kuvuga ngo ‘ese ba bantu bose bagura byabagezeho?’, kuko uko bajya ku isoko bose ntabwo banganya ubushobozi.”
Ariko yongeraho ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ubuyobozi buzakora ibishoboka byose ibicuruzwa bijyanwa ku isoko bikiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|