U Rwanda rwahagaritse gutumiza lisansi muri Kenya

Lisansi ikoreshwa mu Rwanda ntigitumizwa muri Kenya kubera ko itacyujuje ubuziranenge, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.

Umukozi wo muri Kenya arimo gushyira lisansi mu gikamyo cyaje kurangura
Umukozi wo muri Kenya arimo gushyira lisansi mu gikamyo cyaje kurangura

Kalonzo Musyoka wahoze ari visi Perezida mu ishyaka mpuzamashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kenya (NASA), ariko akaba ari umwe mu bantu bane bayikomeyemo, yatangaje ko Kenya yatakaje isoko rinini u Rwanda rwayihaga.

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro mpaka cyaciye kuri Televiziyo ya Citizen TV, aho yavuze ko kongera imisoro y’ibyinjira mu gihugu byagize ingaruka zo kuba lisansi isigaye ivangwamo na mazutu.

Yagize ati “Uribaza ko nk’urugero rw’u Rwanda, kugeza ubu rutakigurira lisansi muri Kenya. Impamvu ni uko isigaye ivangwamo diesel na kerosene. Urumva ko iryo ari isoko twahomye kuko u Rwanda rusigaye ruhahira ahandi.”

Yari mu kiganiro cyajyaga impaka ku mpinduka z’imisoro y’ibyinjira mu gihugu Perezida Uhuru Kenyatta yashyizeho, zigamije kuzahura ubukungu bw’iki gihugu butari bwifashe neza muri iki gihe.

Ingaruka z’iyo lisansi ivangiwe ni uko ituma imodoka zirekura umwuka mwinshi wangiza ikirere mbere y’uko moteri y’imodoka yaka.

Gusa Musyoka ntiyigeze atangaza ingano ya lisansi u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza muri kenya.

Abacuruzi bavanga lisansi na diesel na kerosene muri Kenya, bahombya leta y’icyo gihugu miliyoni 340m z’amadolari ya Amerika buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka