Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018, ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’irushanwa ry’imishinga y’urubyiruko yujuje ibisabwa kurusha iyindi (YouthConnekt Awards 2018) mu turere tw’Umujyi wa Kigali.
Muri icyo gikorwa imishinga itatu ni yo yari yajonjowe mbere yagombaga gutorwamo umwe uhiga iyindi ugahembwa miliyoni.
Mu mishinga itatu yahatanye, umwe wari uw’ubworozi bw’inkoko, undi ukaba uwo kubyaza umusaruro igisura n’uw’ikoranabuhanga mu bijyanye no gutegura abanyeshuri bagiye gukora ibizamini.
Umushinga watsinze ni uwo kubyaza umusaruro igisura wa Ingabire Janvière wo mu karere ka Gasabo, aho agikuramo divayi, umutobe (jus), amajyani n’ibindi, akaba yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ingabire yavuze ko igihembo yahawe kigiye kumufasha kongera ibyo akora cyane ko ngo atarahaza isoko rye.
Yagize ati “Kugeza ubu abakiriya banjye simbasha kubahaza kubera ubushobozi buke, iki gihembo rero kigiye kumfasha kongera ibyo nkora. Isoko ndarifite, ikibazo nagiraga ni ukurihaza, ibi rero binteye imbaraga zo gukora cyane, nagure ibikorwa byanjye niteze imbere n’igihugu cyanjye”.
Uyu mukobwa avuga ko yatekereje uwo mushinga nyuma yo kumenya ko igisura hari indwara kivura, agikoraho ubushakashatsi, none ngo kimwinjiriza ibihumbi 200Frw y’inyungu buri kwezi.
Niyonkuru Regis ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko ariko utabashije gutsinda, avuga ko amarushanwa hari icyo amusigiye.
Ati “Aya marushanwa atuma twongera kwisuzuma, tukongera imbaraga mu mikorere yacu cyane cyane mu ikoranabuhanga ridufasha gucuruza. Biradufasha kandi kongera ingufu mu kugaragaza ibyo dukora bityo n’amasoko yiyongere cyane ko habamo no kungurana ubwenge”.
Minisitiri Mbabazi yavuze ko kugira ngo umuntu agere ku ntego ze agomba gutekereza kure kuko bituma agira umuhate.
Ati “Iyo uhora witekerezaho ntugera kuri byinshi, ni ngombwa ko utekereza kure ariko ibyo ukora ukabihera kuri duke ufite. Murasabwa kwagura ibitekerezo kandi mwarabitangiye, nibaza ko ntawari uzi ko azagera aho guhembwa na Minisiteri cyangwa n’abandi kubera umushinga we”.
Yasabye kandi abarushanijwe gukomeza kunononsora imishinga yabo kugira ngo bazongere bahatane n’abandi batsinze mu zindi ntara, mu irushanwa rizabahuza mu minsi iri imbere, aho igihembo nyamukuru kizaba ari miliyoni eshanu.
Ibishingirwaho mu gutanga amanota muri ayo marushanwa ni umwimerere w’umushinga (agashya), niba umushinga uzatanga imirimo, ugaragaza uko uzaguka, uteza imbere abaturiye aho ukorera no gusobanura neza umushinga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|