Gukurirwaho imisoro byatumye imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenduka

Abakuriye inganda zikora imyenda mu Rwanda bahamya ko kuba Leta yarabakuriyeho imisoro ku bigurwa hanze bifashisha byatumye igiciro cyayo kigabanuka.

Aya mashati yagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 50%
Aya mashati yagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 50%

Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, ubwo bari bitabiriye igkorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ingamba nshya zo guteza imbere Made in Rwanda, igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya, kikaba cyitabiriwe n’abandi bayobozi ndetse n’abakuriye inganda zitandukanye.

Gasaro Nadia ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rw’imyenda rwa UFACO&Vlisco rukorera mu Mujyi wa Kigali, ahamya ko ibiciro babigabanyije.

Agira ati “Nk’ubu amamashini dukoresha yinjira adasoreshejwe ndetse n’ibitambaro cyangwa ibindi bigendanye bidufasha gukora imyenda inyuranye ducuruza. Ibyo bituma rero tugabanya ibiciro, nk’ubu hari amashati meza guhera ku bihumbi bitatu kuzamuka ariko mbere si ko byari bimeze”.

Minisitiri Hakuziyaremye yeretswe bimwe mu byo Abanyarwanda bakora
Minisitiri Hakuziyaremye yeretswe bimwe mu byo Abanyarwanda bakora

Yongeraho ko kuba baragabanyije ibiciro bitavuze ko ubwiza bw’umwenda hari aho bwagiye, ngo ni imyenda myiza, buri wese uko yifite yashobora kugura akambara akaberwa.

Mugenzi we Niyongabo Georges, umuyobozi w’uruganda African Sewing Club rukorera ahahariwe inganda i Masoro, avuga ko barimo kubona abakiriya benshi kubera ko bagabanyije ibiciro.

Ati “Ahanini dukora amashati, mbere amatisi twinjizaga yarasoraga none ubu badukuriyeho umusoro ku byinjira wa 25% banadukuriraho TVA ya 18%. Ni yo mpamvu igiciro cy’imyenda twakigabanyije kuko Leta yabigizemo uruhare, tukaba tunayishimira cyane”.

Arongera ati “Mbere ishati nayigurishaga ibihumbi 10 no kuzamuka none ubu ziragura bitanu ku wugura imwe. Abarangura tuzibahera ibihumbi bitatu, nta mpamvu yo guhenda Abanyarwanda kandi twaroroherejwe imikorere, ahubwo batinyuke batugane kuko habaye impinduka nziza”.

Bmae mu bacuruzi bakora ibikorerwa mu Rwanda
Bmae mu bacuruzi bakora ibikorerwa mu Rwanda

N’ubwo bimeze gutyo, ngo haracyari ibigihenda bitewe n’aho ibyo bikorwamo bikigorana kubibona bitewe n’aho bituruka nk’uko byatangajwe na Minisitiri Hakuziyaremye, akavuga ariko ko hari ikirimo gukorwa.

Ati “Koko hari ibintu bituruka hanze bigihenda ababitumije, turashaka kureba neza niba mu byo bakenera ntabiboneka mu Rwanda. Ikindi tugomba kwitaho ni ubwiza bw’ibyo bakora, ibyo rero tugiye kubyitaho dufatanyije n’ibindi bigo mu myaka irindwi iri imbere, igiciro kigabanuke ariko n’ibihabwa abaguzi ari byiza”.

Ingamaba zizitabwaho mu myaka irindwi iri imbere ngo ni ukwita byihariye ku bice bimwe na bimwe nk’ibijyanye n’imyenda, kongera ubwiza bw’ibikorwa, guhuza abanyenganda n’abaguzi, kugabanya igiciro cyo gukora iby’iwacu no guhindura imyumvire y’abaguzi kugira ngo babyitabire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka