Huye: Uruganda rw’ibibiriti ruherutse kubura isoko rurashyize rubona umuguzi
Nyuma y’uko urwari uruganda rw’ibibiriti, Sorwal rwashyizwe ku isoko, muri cyamunara yo kuwa kabiri w’icyumweru gishize hakabura upiganwa, noneho ruguzwe n’umushoramari w’umwarabu witwa Osman Rafik kuri miriyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.

Osman uyu asanzwe afite inganda 2 zikora ibibiriti muri Malawi (OG matches akorera Abanyamalawi na Lion matches akorera Abanyazimbabwe). Arateganya kuzashyira n’urundi ruganda muri Tanzania.
Ati " Nibigenda neza, mu mwaka utaha tuzarutangiza."
Avuga ko yiyemeje kugura uru ruganda kuko yifuza ko mu mezi atatu yonyine aba afite uruganda mu Rwanda, igihugu yabwiwe ko gifite umutekano kandi cyorohereza abashoramari.
Cleophas Barajiginywa , umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Malawi, ari na we washishikarije Osman kugura Sorwal, agira ati "Uyu mushoramari turakorana. Twiteguye ko mu mezi atatu gusa tuzaba twatangiye gukora, tuzatanga imirimo duhereye ku bahakoraga."

Mu bari basanzwe bakora muri uru ruganda barenga 125, hakiriwe amadosiye y’abagera kuri 20 bishyuzaga amafaranga uru ruganda rwari rubarimo, babashije kururega, dore ko rwahagaze abenshi rubarimo imishahara y’amezi 6.
Amadosiye yabo ngo azasuzumwa n’ubuyobozi bushya bw’uru ruganda, bishyurwe.
Naho abandi benshi bababajwe no kuba nta cyo bizezwa ku kuzishyurwa kuko hari n’abagerageje kurega byaratinze bakabwirwa, babwirwa ko uruganda barega rutakibaho.
Uruganda Sorwal rwaguzwe ruherereye ku Karubanda. Ruri mu gace katakiri ak’inganda, ubu kabaye ako guturamo.
Nyamara umushoramari aruguze ateganya ko mu mezi atatu gusa rwogera kuba uruganda. Ese azabyemererwa? Cg azasabwa kwimurira ibikoresho yaruguzemo i Sovu, mu gace kagenewe inganda mu Karere ka Huye?
Igisubizo kuri ibi bibazo kizatangwa na minisiteri ifite inganda mu nshingano zayo kugeza ubu tutarabasha kuvugana
Ohereza igitekerezo
|