Hari abo imikino y’amahirwe yahinduye inzererezi n’abajura

Urubyiruko rwirirwa mu mikino y’amahirwe no mu biyobyabwenge ruteye impungenge bamwe mu baturage, kuko ngo rutagira umurimo rukora iwabo.

Bamwe mu babyeyi barinubira abana birirwa bakina ‘billard' aho kubafasha imirimo yo mu rugo
Bamwe mu babyeyi barinubira abana birirwa bakina ‘billard’ aho kubafasha imirimo yo mu rugo

Iyi myitwarire y’urubyiruko rumwe na rumwe iravugwaho kuba intandaro y’ibyaha by’ubujura, ubuzererezi, ubusambanyi ndetse n’ubukene mu miryango.

Mu makaritiye atandukanye y’Umujyi wa Kigali aho bakunze kwita imiturire y’akajagari, uhasanga urubyiruko rw’abahungu rwirirwa rukina ‘billard’ buri munsi nta kindi rukora.

Mu kagari ka Musezero k’umurenge wa Gisozi, umusore w’imyaka 25 avuga ko yasize ababyeyi be i Muhanga aza i Kigali gukora akazi ko mu rugo, ariko kaje kumunanira atangira kubeshwaho no gukina ‘billard’.

Avuga ko iyo agize amahirwe agatsinda abo bakinanye, amafaranga yatsindiye ari yo yiririrwa we n’umugore n’umwana umwe bafitanye.

Abajijwe icyo agura ibiribwa mu gihe atatsinze umukino n’umwe, ndetse n’ahantu akura ayo ‘gusheta’ kugira ngo akomeze akine, igisubizo nagihawe na mugenzi we ukora umurimo wo kogosha hafi aho.

Asubiza ati ”Akenshi umuntu watsinzwe hano atangira kurwana, yabona umwana akamutuma kwiba ibiceri iwabo ndetse nawe ubwe ashaka aho ajya kwiba”.

Uyu musore na bagenzi be bavuga ko urubyiruko rwirirwa kuri ‘billard’ n’indi mikino ishingiye ku mahirwe, ngo rwabaye inzererezi zitagira icyo zimariye ingo z’iwabo.

Ntibyoroshye kubona umwana w’umuhungu mu rugo umunsi wose cyangwa umukobwa mu masaha y’igicamunsi kugeza ku mugoroba ushyira ijoro, nk’uko bamwe mu babyeyi babitangariza Kigali today.

Photo2: Ababyeyi bavuga ko batewe impungenge n’uko abantu bashaje ari bo bashaka ibitunga urugo, abana bafite imbaraga bakirirwa bizerereza

Umusaza witwa Karegeya utuye ku Gisozi ngo atangazwa no kubona umwana w’umusore cyangwa inkumi, bataha babaza ibyo kurya nyamara batigeze bagira uruhare na ruto mu kubishaka.

Asubiramo interuro iri muri Bibiliya igira iti ”Umuntu wese wanga gukora ntakarye”.

Karegeya avuga ko imiryango myinshi izibasirwa n’ubukene mu gihe ababyeyi bazaba batagishoboye gukora, kuko “urubyiruko rw’iki gihe rwigize abasongarere”.

Mu nama y’imihigo y’urubyiruko yabaye mu cyumweru gishize, Ministiri Rose-Mary Mbabazi yanenze inzego zihagarariye urubyiruko kutarusanga iwabo mu midugudu ngo zirufashe kwiteza imbere.

Ministeri y’urubyiruko(MINIYOUTH) ikomeza ivuga ko muri gahunda za Leta z’iterambere, urubyiruko ari cyo gice cy’abaturage bakennye kurusha abandi gikwiriye gufashwa.

MINIYOUTH ivuga ko imibare ikesha ikigo NISR, igaragaza urubyiruko rurenga miliyoni ebyiri muri miliyoni 12 z’abaturage u Rwanda rufite, rutigeze rwiga ngo rurenze amashuri abanza.

Ibi nabyo ngo bifitanye isano no kubura kw’imirimo no guteza ubukene mu rubyiruko rurenga miliyoni 1,6, kuko ruba rwabuze ibitekerezo byarufasha kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka