Abageze mu zabukuru barataka ko babaye intabwa

Bamwe mu bageze mu zabukuru baravuga ko abana babo babataye bakanga no kubaha abuzukuru bo kubamara irungu no kubasindagiza.

 Mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, ni hamwe mu hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru
Mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, ni hamwe mu hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru

Ibi byatangajwe n’abageze mu zabukuru b’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ku munsi mpuzamahanga wabahariwe, wizihijwe kuri iki cyumweru.

Uwitwa Mukankuranga Laurence w’imyaka 68 aravuga ko yibana wenyine mu kagari ka Cyivugiza, nyamara afite umwana w’umuhungu wabyaye abana batanu.

Agira ati ”Nibana jyenyine mu nzu, ndasenya nkavoma. Uwo muhungu wanjye afite abana ariko ntarigera angeraho na rimwe, habe no kumpa umwuzukuru wamfasha”.

Mukankurangana wiciwe umugabo n’abana bane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo yanayanduriyemo Virusi itera SIDA, akaba agejeje iki gihe kubera guhora ku miti igabanya ubukana bwayo.

Avuga ko amafaranga yo kumutunga ayahabwa n’ubuyobozi bw’akarere atuyemo, nta handi yakura imibereho.

Umusaza w’imyaka 70 witwa Rutayisire Muziga Jean Bosco, afite abahungu batandatu n’umukobwa umwe, bakaba baramubyariye abuzukuru 10.

Ati “Kugira ngo ba se bampe abo buzukuru ntabwo byoroshye, ndabona ibihe by’iki gihe bitoroshye kuko abantu basigaye bihugiyeho cyane”.

Mugenzi we witwa Noheli Bunani aravuga ko ababazwa no kuba ababyeyi basigira abana babo abakozi bo mu rugo bakabigisha imico mibi, nyamara ngo bagombye kubasigira ba sekuru cyangwa ba nyirakuru.

Avuga ko ibi byatuma umuntu ugeze mu zabukuru aboneraho gutungwa n’abo yibyariye kandi akabona abantu bamumara irungu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) mu ijwi rya Komiseri Makombe Jean-Marie Vianney, ngo yagaragarijwe ko hari abantu batita ku bashehe akanguhe.

Ati ”Hari n’abadashaka ko abageze mu zabukuru babaho kuko baba bifuza kuzungura imitungo yabo".

NCHR iri muri gahunda yo gukora umushinga w’itegeko rihana abana batita ku babyeyi babo, cyane cyane abageze mu zabukuru.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge atangazwa n'ubuhanga aba kera bari bafite, ashingiye ku mukino wo kubuguza ukinwa n'abantu bazi imibare
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge atangazwa n’ubuhanga aba kera bari bafite, ashingiye ku mukino wo kubuguza ukinwa n’abantu bazi imibare

Nubwo abageze mu zabukuru bagaragara nk’abatagira icyo bamaze, Mme Kayisime Nzaramba uyobora akarere ka Nyarugenge we ngo yababonyemo ubwenge bukomeye.

Nyuma yo kubona umukino wo kubuguza ukorerwa mu rubaho ruciyemo ibinogo rwitwa igisoro, Mayor Nzaramba yatangajwe n’uburyo uwo mukino usaba kumenya imibare yo gufata mu mutwe.

Ati ”Turagira ngo ubu buhanga mufite bwo kubara mubwigishe abana b’iki gihe batazi imibare cyane cyane nk’iyi yo gufata mu mutwe."

Avuga ko akarere ka Nyarugenge kazashyiraho ibihe byo guhuza abageze mu zabukuru n’urubyiruko, kugira ngo barwigishe amateka ya buri gace ndetse n’umuco nyarwanda.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru, wizihijwe ku nshuro ya 70 ku rwego rw’isi, ukaba ari ku nshuro ya 17 wizihirijwe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana idusaba guhagurukira abantu bashaje nkuko Abalewi 19:32 havuga.Muli Japan,niho haba abashaje benshi kurusha ahandi.Abageze ku myaka 100 (centenarians)bagera hafi kuli 70 000,muli abo,88% ni abagore.Umuntu wabayeho imyaka myinshi kurusha abandi bose,yitwa Methuselah wamaze imyaka 969 nkuko tubisoma muli Intangiriro 5:27.Nk’abakristu,tujye twibuka ko abantu bashaka imana bashyizeho umwete,izabahemba "ubuzima bw’iteka" muli Paradizo.Ndetse izabazura ku Munsi w’Imperuka nkuko Yesu yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Twe kwibera mu byisi gusa,ahubwo tujye dushaka imana cyane,niba dushaka ubuzima bw’iteka.Bisaba gushaka umuntu mukabanza mukigana neza bible ku buntu.Niba ubishaka,watubwira.

gatare yanditse ku itariki ya: 8-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka