Uruganda rw’ibibiriti rwatejwe cyamunara, habura upiganwa
Nyuma y’uko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagendereye Akarere ka Huye agasaba ko urwari uruganda rw’ibibiriti rugurishwa hagakurwa ikigunda mu mujyi, rwashyizwe ku isoko ariko ntiruragurwa.

Cyamunara yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2018, yarinze irangira nta n’umwe muri bane bayitabiriye uvuze byibura n’amafaranga na makeya yarutangaho.
Ni nyuma y’uko Maitre Vedaste Habimana, umuhesha w’inkiko w’umwuga wari uhagarariye iyi cyamunara, yavuze ko igiciro fatizo cy’uru ruganda ari miliyoni 354.
Maitre Habimana kandi yavuze ko bwari ubwa kabiri bashaka kugurisha uru ruganda, ariko ubwa mbere bwo hari abari bagaragaje amafaranga barutangaho, ku buryo uwari watanze menshi yari yatanze miliyoni 100Frw. Gusa ngo basanze ayo mafaranga ari makeya ufatiye ku giciro fatizo.
Biteganyijwe ko ku itariki 18 Nzeri azagaruka guteza cyamunara uru ruganda, kandi ko yizeye ko noneho ruzagurwa.
Mu bitabiriye cyamunara yo kuri uyu wa 11 Nzeri harimo abari baje kugura, abari baje kumva uko igenda ndetse n’abahoze bakora muri SORWAL bari baje kwishyuza imyenda uru ruganda rwabagiyemo.
Mu bishyuzaga harimo abirukanwe by’amaherere bakarega uru ruganda bakarutsinda, baza kwishyuza bagasanga rwarafunze imiryango.
Harimo n’abifuzaga kwishyurwa imishahara yabo yo mu mezi atandatu abanziriza ko rufungwa kuko batahembwe.

Muri aba bose bishyuzaga, abakiriwe ibya ngombwa banafite icyizere cyo kuzishyurwa ni 12 gusa bafite amarangizarubanza.
Abandi babwiwe ko ntacyo babaza. Abongabo, bamwe bavuga ko baburanye urubanza ntirurangire kuko SORWAL yatumiwe ntiyitabe, abandi ngo ntibareze kuko batamenye uko bagenzi babo babigenje.
Hari n’abagerageje kurega babwiwe ko Sorwal barega itakibaho nk’uko bivugwa n’uwitwa Cartine Dusabe.
Ati “Batubwiye ko abafite agaciro ari ababuranye, kandi twebwe twagiye gutanga ikirego abacamanza baravuga ngo eh! Ni Sorwal igarutse? Ngo nimusohoke, ngo muri kuburana n’ikintu kitariho.”
Hazajyeho komisiyo yishyuriza abakoraga muri Sorwal
Icyifuzo cy’abakoraga muri SORWAL, ni ukoLeta yashyiraho komisiyo yo kubishyuriza, kuko hishyuwe bamwe abandi bagasigara byaba birimo akarengane.
Uwitwa Gaston Nsabimana. Ati “bishobotse hashyirwaho komisiyo yiga ku bibazo by’amafaranga yose SORWAL yatugombaga, ikatwishyuriza nta n’umwe usigaye. Yashyirwaho n’akarere cyangwa minisiteri y’inganda.”
Uruganda rwa SORWAL rwakoreshaga abakozi babarirwa mu 120. Rwatangiye gukora mu mwaka w’1981, ruza kugurwa na DEBOPRO mu 2000, mu 2008 rusezerera abakozi.
Ku itariki 3 Gashyantare 2009 rwarafunzwe bitewe n’imyenda y’imisoro rwari rubereyemo Leta. Mu 2014, iyo misoro yabarirwaga muri miliyari 4Frw.
Ohereza igitekerezo
|