
Ubusanzwe buri mwaka, ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda gifungwa amezi abiri kugira ngo umusaruro w’ibikomoka mu mazi birimo wiyongere.
Ubuyobozi buvuga ko bubikora ku nyungu z’abaturage ariko abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bo si ko babibona.
Bemeza ko ikivu ari wo murima wabo wonyine, bityo kugifunga bikaba kubahagarikira akazi n’ubuzima muri rusange, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo witwa Mukareta Colethe
Agira ati “Hari igihe tuburara. Ni ukuri nta murima tugira isambu yacu ni ikivu.”
Maombi Julienne we avuga ko iryo funga rishobora gutuma hari abishora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi kugira ngo imibereho idahagarara.
Ati “Iyo bafunze ikivu yewe n’umuntu utarasambana hari igihe umuntu amubwira ngo ngwino nguhe 500Frw kubera inzara igatuma ujya gusambana kandi utari usanzwe ubikora. Wareba ukuntu abana bifashe ukavuga uti uwakora icyaha ariko abana bakabona icyo barya.”
Aba baturage bifuza ko bakomorerwa, bagakomeza bakaroba, kuko batekereza amafi n’isambaza birimo bidateze gushira, nk’uko uwitwa Uwamahoro Noella abivuga.
Ati “Mfite imyaka 55 ko batafungaga i Kvu kera ntitwabagaho? Narategaga tukarya zike tubonye tukanyurwa nazo ariko ubu ukuntu bafunga i Kivu kandi nta handi twerekera.”
Umukozi w’Umurenge wa Nkombo Umuhire Neophites, wavuze mu izina ry’umunyamabanga nshingabikorwa, yemeje ko guha agahenge amafi n’isambaza bitazahagarara. Yasabye abaturage kugira umuco wo kujya bizigamira ibibatunga mu gihe ikivu cyaba gifunze.
Ati “Iyo i Kivu gifunze ubuzima burahinduka, abenshi bajya gushakisha ariko burya ibintu byose biba bisaba kuzigama. Ni byo duhora tubakangurira ariko abenshi usanga batabishoboye.”
N’ubwo abaturage binubiraga kuba barafungiwe amezi abiri, amezi abiri yo yari ashize. Byari biteganyijwe ko gifungurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018, kugira ngo bakomeze akazi kabo.
Abaturage batuye ikirwa cya Nkombo bagera ku bihumbi 18 bose usanga batunzwe n’uburobyi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Gufunga ikivu amezi abiri yose ni igitekerezo
kitizweho neza n’abafite ubworozi
munshingano.Ubuyobozi buti n’uguha ibyo mu mazi
agahenge.Ariko abahinzi bahaye agahenge ubutaka
umusaruro wavahe?ibintu byose bigiye bibonekamo
agahenge byagenda gute?Ahubwo mu kivu hakwiye ingengo
y’imari nini ituma bahora bongera amafi mashya mu kivu
yakwongera umusaruro byibura bagafunga rimwe mu rwego
rwo kurinda ayo bashyizmo agakura.Ikindi nuko bazitira
amazi y’uRWANDA agatandukana n’ayahandi kugirango
amafi mashya atajya mu bindi bihugu nk’uko bazitiye za
parike
ariko niba bafunze ikivu basabareta ubundi bufasha gusambana suwo muti
Nibyo koko umuco wokwizigama nimwiza ark niba ariho ubuzima bwabo bushingiye mukwiye gusigasira ubuzima bwabanyarwanda.