Kuki n’abafatanyabikorwa basinya imihigo y’u Rwanda?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko atangaza ko n’abafatanyabikorwa b’igihugu bakwiye gusinyana imihigo n’uturere abihereye ku kuba mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hari abafatanyabikorwa batabagaragarije igenabikorwa ryabo.

Imihigo isanzwe isinywa n'uturere tw'u Rwanda ariko harifuzwa ko n'abafatanyabikorwa b'uturere, cyane cyane imiryango mpuzamahanga, bajya bayisinya
Imihigo isanzwe isinywa n’uturere tw’u Rwanda ariko harifuzwa ko n’abafatanyabikorwa b’uturere, cyane cyane imiryango mpuzamahanga, bajya bayisinya

Yanabigarutseho mu nama rusange yahuje abafatanyabikorwa bose bakorana n’aka karere, bagiranye tariki 5 Ukwakira 2018

Muri iyi nama hagaragajwe ko ku bafatanyabikorwa 64 bakoreraga mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, hari abarenga 20 batagaragaje gahunda y’ibyo bateganyaga gukora.

Aba nta n’imihigo basinyanye n’akarere, no gusuzuma ibyo bakoze ntibyashobotse kuko nta cyaherwagaho.

Yagize ati “Niba twemera ko hamwe n’abafatanyabikorwa habaho gukorera mu mucyo, ntabwo numva umuntu wagira ikibazo cyo gusinya imihigo.”

Yunzemo ati “Hari n’abakunda kuvuga ngo njyewe navuganye n’urwego rw’igihugu, ariko izi ni inzego z’ibanze. Itegeko riduha ubwigenge mu mikorere. Kuba warakoranye n’urwego rw’igihugu ni byiza, ariko n’abo mugiye gukorana nab o ukwiye kubegera mukumvikana ku mikoranire.”

Abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Nyaruguru bahuriye ku cyicaro cy'akarere bakoreramo
Abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Nyaruguru bahuriye ku cyicaro cy’akarere bakoreramo

Pasteur Anicet Kabalisa, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’i Nyaruguru, we yibukije bagenzi be ko nta teganyabikorwa cyangwa imihigo bagaragarije akarere, n’imikorere ikwiye ku bafatanyabikorwa idashoboka.

Ati “Iyo umuntu atagaragaza ibyo akora, no kumugira inama chyangwa kumugaragariza ibyo yakuramo cyangwa yakongeramo biratugora.”

Ibi bitera ukudasaranganya abaturage ibikorwa byo kubazamura, ukaba wasanga hibandwa kuri bamwe, kandi bose bakeneye gufashwa.

Bishobora kandi gutuma akarere katagira umwanya mwiza mu kwesa imihigo kuko hari iba yagezweho itazwi.

Ati “Ushobora gutanga nk’amatungo 300 cyangwa 400, wenda mu mihigo y’akarere harimo uwo kuzamura iterambere hatanzwe amatungo. Utarabigaragaje mu igenabikorwa, aya makuru ashobora gutakara.”

Abafatanyabikorwa biyemeje kwivugurura, bakazajya bakorera igenamigambi mu makomisiyo ajyanye n’urwego buri wese akoreramo, rwaba urw’imiyoborere myiza, urw’ubuzima n’urw’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka