Abakristo ku isi yose, abemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo bazindukiye mu masengesho, amateraniro yo kwizihiza Noheli.
Ni umunsi wizihiza ivuka rya Yesu, Imana yigize umuntu ikaza kubana n’abantu ngo ibacungure ku musaraba.
Uko Kwigira umuntu gufatwa nk’intangiriro y’uko gucungurwa ku ngoyi y’icyaha n’urupfu.
Mu Rwanda, Abakristo bari buzuye mu nsengero basanzwe babarizwamo, bahimbaza Imana, kandi bumva Ijambo ryayo.
Intumwa Paul Gitwaza uyobora Zion Temple celebration we mu butumwa yahaye abari bateraniye mu Gatenga, yagize ati "kuvuka ubwa kabiri ntiwabyiga muri theology, anthropology cyangwa ubundi bumenyi, ubyigira muri Kaminuza yo mu ijuru."
Yavuze ko uwo Kristo afite umwuka w’Ubujyanama, ndetse kandi, inama ze ntiziyobya, ntizigira error."
Aha, ngo ni yo mpamvu yatumaga abami bakomeye nka Dawidi babaza Imana bati "ese Mana ntere ababisha banjye?" Maze Imana ikabasubiza iti "uyu munsi ntutere uzatere ejo, cyangwa se bireke, cyangwa se tera."
Yavuze ko kujya inama kw’Imana, ari ko kubeshejeho abantu kuko Imana igira inama zitabeshya, kandi ikareba aho abantu batareba.
Yavuze ko Umwuka wo kujya inama ni umwuka Yesu yari afite, maze agira ati "abantu bose yagiriye inama byaciyemo."
Mu gitaramo cya Noheli, Antoine Cardinale Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko Yezu wavutse asanze abantu mu mwijima w’icuraburindi uterwa n’ibyaha.
Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu uyobora itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima, yabwiye abari bateraniye mu itorero ry’i Masoro ko kuza mu isi kwa Yesu ari igikorwa cy’agaciro gakomeye.
Yavuze ko Yesu yaje akaba umuntu kugira ngo abone uko akiza abantu, ariko ibyo byari ikintu gikomeye kirimo kwicisha bugufi kuko yiyambuye gukomera kwe k’ubumana.
Yagize ati "burya kuzamuka biroroshye, biraryoha, kuba wabona promotion, biba byiza cyane, ariko kumanuka si byiza. Kuva mu bumana bwe akaza akambara umubiri, birakomeye kuruta uko twebwe yatuzamuye akatugira abana b’Imana, kandi koko turi bo."
Aha ni ho yagize ati "jyewe Masasu izina wanyita ryiza kurusha ayandi rikanshimisha, ni brother to Christ, umuvandimwe wa Yesu Kandi na Kristo ubwe ntagira isoni zo kutwita abavandimwe be."
Yongeyego ko Kristo yambaye inyama n’amaraso kugira ngo abe ushobora gupfa, ariko rwari urupfu ruri strategique, arapfa kugira ngo urupfu aruvane mu nzira ku bwacu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|