Inzozi zo kugira Hoteli ya mbere ya Nkombo zirimo kuyoyoka

Guest House ya Nkombo yagombaga kuba iri gukora ntiyigeze ifungura imiryango, kubera impungenge abashoramari bafite ku miterere y’iki kirwa no kuzabona abayigana.

Aho Guest House ya Nkombo yubatswe hateye abashoramari impungenge
Aho Guest House ya Nkombo yubatswe hateye abashoramari impungenge

Abajyanama b’ubuzima bibumbiye mu ihuriro ry’amakoperative yo mu karere ka Rusizi, bafashe umwanzuro wo guhagarika kubaka Guest House ya Nkombo, kubera gutinya ibihombo ishobora kuzabateza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo iryo huriro ry’amakoperative i beguriwe inzu ya Guest house ya Nkombo ngo bayikoreremo imirimo ibabyarira inyungu. Ariko nyamara y’amezi 10 imiryango y’iyi nzu iracyafunze.

Abo bashoramari bavuga ko baje kwikanga igihombo, nyuma yo gusuzuma bagasanga icyo bahakorera cyose byagorana kubona umukiliya bitewe n’uko kuhagera bitoroshye.

Umwe muri bo utashatse gutangaza amazina ye avuga ko basanze abantu bambuka bakajya ku nkombo bagiye kwidagadurirayo ari bake cyane.

Agira ati “Tumaze kubona uburyo bwo kujya ku nkombo ku baturage bajya kunywerayo cyangwa kuharara bigoye, tubona nta musaruro dushobora kubonayo twaricyaye nka komite nyobozi tubyigaho tubona dushobora kugwa mu gihombo kandi n’umuhanda ugerayo ntukoze.”

Abanyamuryango 1.677 ni bo bibumbiye mu makoperative 18 ari mu mirenge yose 18 y’Akarere ka Rusizi.

Theoneste Niyibizi umwe muri abo banyamuryango asaba ko ahubwo ubuyobozi bwabafasha kubyaza umusaruro miliyoni hafi 30Frw bari bamaze gukusanya.

Ati “Akarere ka Rusizi gafite imishinga myinshi yo kuzamura umujyi mu byo dutekereza hari amasoko abaturage bacuruza banyagirwa tugatekereza ko twakubaka isoko. Hari imisarani rusange mu Mujyi wa Rusizi akarere karamutse kaduhaye ubutaka twareba icyo dukora kitaduhombya.”

Kugeza ubu Akarere ka Rusizi ni ko gahanzwe amaso mu gukemura ikibazo cy’iyi Guest House ya Nkombo yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 300Frw, ariko mu myaka irindwi imaze yubatswe ibarwa nk’igihombo gikomeye ku karere kuko nta cyo iratangira kwinjiza.

Kayumba Ephrem umuyobozi w’akarere avuga ko igisubizo bagiye kugishakira mu guteza cyamunara inyubako zagombaga gukorerwamo n’iyo Guest House.

Ati “Twatangiye inzira zo kumenya agaciro kayo mu kwezi kumwe bazaba baduhaye raporo kugira ngo tuyigurishe muri cyamunara ku girango yegurirwe n’abacuruzi.”

Ikibazo nkinki ntikiri kuri Guest House ya Nkombo gusa kuko hari n’amazu yubatswe mu Kagari ka kamurera mu murenge wa kamembe, ubuyobozi buvuga ko zubakiwe gukodeshwa ariko na yo zabuze abakiriya ndetse zimwe zatangiye kwangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

leta mbona ihubuka nkahariya kunkombo koko wahubaka inzu yamilioni 300 koko 80%byabahatuye bambara ibirenge ntamuhanda ugerayo nimucyaro cyanyakariro umuntu yajya hariya agiye kuhakoriki hariya kobarikuhubaka hotel itarengeje 20milions muhombya igihugu gusa

kiki yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Genda Rwanda waragowe koko! Ariko niba arukk abayobozi fr aba atabavunnye simbizi? Nonese nta mushinga numwe uturere dushoboramo fr ubona wunguka kandi agatsinda bose bakarebanaho, ngirango ibyo bya ama guest house uturere twose turabifite ariko wareba umusaruro uvamo ukawubura. Njye mbona abantu bakora iri genamigambi igusha uturere mu gihombo baba bakwiye kubiryoza si non tuzahora dutyo, ariko bagiye bareba byibuze uko nk’abazungu bakora: ntamushinga bashoramo cash itazagaruka!!ibyo gushoramo imari birahari byinshi.

Rwema yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka