Ababyiganiraga kubaka hafi ya Kigali basubize amerwe mu isaho

Kuva aho kubaka mu Mujyi wa Kigali bitangiriye gukomera ndetse no kugura ikibanza bitakiri ibya buri wese, abenshi berekeje amaso mu mijyi yunganira Kigali, aho wasangaga inzu zizamurwa ubutitsa.

Ifoto igaragaza uko Akarere ka Bugesera kagiye gatera imbere
Ifoto igaragaza uko Akarere ka Bugesera kagiye gatera imbere

Kuri ubu, ubuyobozi bw’iyo mijyi bwamaze gufata ingamba zikaze zikumira abantu bunamaga ku baturage batishoboye bakabagurira ibibanza kuri make.

Izo ngamba zishingiye ku kurwanya abantu bigabizaga ubutaka bukwiye kuba buhingwaho, bakabwubakaho inzu, ibintu bishobora kugira ingaruka ku buhinzi mu gihugu muri rusange.

Nta cyemezo rusange cyashyizweho ngo hakumirwe abagura ubutaka mu kavuyo, kuko buri karere kagiye gashyiraho ingamba bitewe na gahunda kihaye.

Umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho umuntu agera akoresheje iminota 30 mu modoka avuye mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu mujyi yafashe iyo gahunda y’uko umuntu atemerewe kugura ikibanza atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi.

Ibyangombwa byo kubaka byarahagaritswe

Akarere ka Bugesera kahagaritse gutanga ibyangombwa byo kubaka kugira ngo igishushanyo mbonera abaturage bazagiramo uruhare kibanze gisohoke. Icyo gishushanyo mbonera ni cyo ababishinzwe bazaheraho bagena ibikorwaremezo bizahajya.

Richard Mutabazi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, avuga ko bafashe icyo cyemezo nyuma yo kubona ko hari abagura ubutaka kugira ngo bazamure inzu, ariko ngo izo nzu ziratwara ubutaka bunini bwakabaye buhingwaho.

Agira ati “Byari bikwiye ko bihagarara. Buri wese akomeje kugura ubutaka, bizarangira dufite abantu batuye mu kavuyo usange bari no mu bucucike.”

Mutabazi avuga ko ubuyobozi bwatangiriye mu bice by’umujyi nka Nyamata, Ruhuha na Mayange, kugira ngo abaturage bagene igishushanyo mbonera kandi ngo aho bizemezwa ko igikorwa runaka kizahakorerwa, uhafite ubutaka ashaka kugikora azahabwa ubwisanzure mu kugikora.

Ati “Ntabwo dushaka ko guverinoma izivanga mu byo kwimura abaturage. Abatura bo ubwabo binyuze muri za komite zo mu midugudu ni bo bazicara bagahitamo icyo twashyira mu bibanza nk’inzu zo guturamo, amashuri, imihanda cyangwa ahantu hagenewe ibidukikije. Noneho abayobozi bo mu karere bazafata ibyo byifuzo by’abaturage babinononsore ubundi babyemeze.”

Aha ni mu gace kazwi nko ku Muyumbu, naho harazamurwa inzu nyinshi mu buryo budasanzwe
Aha ni mu gace kazwi nko ku Muyumbu, naho harazamurwa inzu nyinshi mu buryo budasanzwe

Avuga ko ibibanza bizabarwa mu bikorwaremezo rusange, abaturage ari bo bazishyira hamwe kugira ngo bashumbushe uzamburwa icyo kibanza kuko ibizahakorerwa bizagirira abantu bose akamaro.

Mu Karere ka Kamonyi, akarere gahana imbibe n’Umujyi wa Kigali, naho intero ni imwe.

Umuyobozi w’akarere wungirje ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko igihe cyo korohereza abaturage baguraga ibibanza cyarangiye.

Ati “Twatangiye dutanga ibibanza bingana na metero 40 kuri metero 30 ariko ubu twarabigabanyije ntitukirenza ikibanza cya metero 15 kuri metero 20.”

Ni iki gituma abatuye Kigali birukira mu nkengero zayo ?

Kuva mu 2004 ni ho abatuye muri Kigali benshi batangiye guhanga amaso mu turere nka Bugesera, cyane cyane kuva aho kwimura abaturage muri Kigali byatangiriye.

Bamwe mu baturage bimuwe mu Kiyovu bahawe inzu ahitwa i Batsinda muri Gasabo, bazihabwa nk’ingurane y’ubutaka, ariko abandi bahitamo guhabwa amafaranga kugira ngo bishakire inzu aho bifuza. Abenshi ni bwo batangiye kwerekeza mu nkengero za Kigali, aho bafataga nk’ahahendutse.

Ibintu byaje gukomera mu 2012 ubwo Umujyi wa Kigali wongeraga kwimura abari batuye ahazwi nka Kimicanga.

Icyo gihe ahitwa ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda hakurya y’umugezi wa Nyabarongo, hahise hamenyekana. Ahandi hamenyekanye ni ahazwi nko ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, hegereye Umujyi wa Kabuga.

Bugesera yo yatangiye guturwa mbere yahise iba nk’umujyi w’ishoramari kuko hanubatswe ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, biteganijwe ko kizuzura mu mpera za 2019.

Inzu za Kigali vision zizagabanya umubare w'abajya gutura mu nkengero za Kigali, gusa ziracyahenze
Inzu za Kigali vision zizagabanya umubare w’abajya gutura mu nkengero za Kigali, gusa ziracyahenze

Igishushanyo mbonera cyo muri 2013 cyakozwe na sosiyete Surbana y’Abanya-Singapore, na cyo cyasaga n’icyakuyeho icyizere cyo gutunga inzu ku batuye muri Kigali bafite amikoro make.

Umwe mu batuye ku Ruyenzi witwa Ndabananiye Jean Baptiste , avuga ko ibyangombwa by’umurengera umujyi wa Kigali wakakaga biri mu byatumye bayoboka ibice bikikije Kigali.

Ati “Umujyi wa Kigali usaba ibintu byinshi kandi bigoye kuboneka. Ni yo mpamvu twahisemo kwishakira ahantu hari ubutaka buhendutse kandi wakubakaho n’inzu ihendutse.”

Mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, inzu ifatwa nk’iciriritse iri mu kiciro cya R1 usanga ihenze nta muturage usanzwe wapfa kuyigondera.

Gasirabo Athanase, ufite sosiyete y’ubwubatsi yitwa ABC Business Company , avuga ko inzu y’ibyumba bitatu i Nyamata ishobora guhagarara miliyoni 35Frw mu gihe muri Kigali hiyongeraho izindi miliyoni 10Frw.

Ati “Icyo kinyuranyo giterwa n’igiciro cy’ubutaka, ibikoresho byo kubaka ndetse n’uburyo kubona ibyangombwa muri Kigali bitoroshye ugereranije no mu cyaro.”

Kuba mu nkengero za Kigali, umuntu ashobora kugura ikibanza akubaka inzu, agasagura n'ahantu hanini yakorera ibindi, na byo biri mu bikurura abantu
Kuba mu nkengero za Kigali, umuntu ashobora kugura ikibanza akubaka inzu, agasagura n’ahantu hanini yakorera ibindi, na byo biri mu bikurura abantu

Umujyi wa Kigali nta gahunda ufite yo koroshya

N’ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje kotswa igitutu ngo bugabanye ibisabwa kugira ngo umuntu ahazamure inzu, ngo nta kizahinduka kuko byakozwe hatawe ahanini ku hazaza h’umujyi.

Eng. Fred Mugisha, umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uyu mujyi uzaba utuwe n’abantu bagera muri miliyoni 6 bitarenze mu 2050.

Ati “Tudafashe ingamba zikwiye igihe cyazagera dufite ubushobozi bwo kwakira abantu batarenze miliyoni ebyiri gusa. Ubwo se urumva ari he twazashyira abandi miliyoni enye basigaye?”

Mugisha avuga ko umujyi watangiye gahunda yo kureba uko abatuye mu Mujyi wa Kigali bagira inzu zo kubamo, aho gukomeza gukwirakwira mu turere tuwukikije.

Ati “Turi kwegeranya ibyifuzo by’abaturage kugira ngo turebe icyo bifuza, ariko hari ibyo tutagomba kwirengagiza.”

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abatuye muri Kigali badafite inzu zo guturamo, Umujyi wa Kigali watangiye kureshya abashoramari bifuza kubaka inzu rusange kandi zidahenze, ku buryo abafite amikoro make bashobora kuzigura.

Hari abashoramari batangiye kuboneka nka sosiyete y’Abanya-Maroc ifatanije na Banki y’iterambere y’u Rwanda, yahise isaba abifuza inzu ziciriritse ko bakwiyandikisha kuko igiye kubaka inzu 5.000 mu Murenge wa Ndera.

Hari n’indi sosiyete y’Abanyarwanda yubatse inzu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho inzu igurwa hagati ya miliyoni 17Frw na miliyoni 35Frw bitewe n’uko ingana.

Gutuza abantu ibihumbi 350 bakeneye inzu ziciriritse muri Kigali biracyari ingorabahizi, kuko ibiciro bikiri hejuru kuri bamwe. Inyungu ihanitse ku nguzanyo z’amabanki na zo zituma ibintu birushaho kuba bibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None abatagira inzu tubaye abande?Tuzaberaho nka Yesu utaragiraga inzu kandi yarirwaga azura abantu?Agakiza n’abandi bamugaye cyangwa bahumye?Gusa yali atandukanye n’abiyita "abakozi b’imana" b’iki gihe.Nubwo barya amafaranga y’abantu binyuze ku Cyacumi,Yesu yasize adusabye "gukorera imana" ku buntu nkuko dusoma muli Matayo 10:8.

Gisagara yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Yesu yarafite mission yo gucungura benemuntu twebwe rero iyo si nubwo tutayirambaho ariko niyo twaremewe tugomba kubona rero aho dutura biciye mugukora tutitangiriye itama kandi Imana yiteguye kuduha iligisha.

Humura Francois yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Rwose ibi bintu byaratinze, kuko umubare w’abaturage bishora mu bukene buri mwaka ntugira ingano. Hari abagize umwuga kurangura imisozi bahaye abaturage intica ntikize, ubundi bagatangira kugurisha ibibanza babihenzeeeee biteye ubwoba! Guhinga byo byabaye amateka ni ibizu bimera nk’ibihumyooooo, kubaka aho abantu baba ni ngombwa, ariko na none ubuyobozi bwatanze umurongo wo kubaka abantu bajya hejuru ngo turondereze ubutaka, kandi ga si na ngombwa ko abantu bose bagira inzu i Kigalicga mu yindi Mijyi. Ahantu hose Leta irarwana no kuhashyira umuriro n’amazi, bityo kuhatura, nta gihombo..

mahoro yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka