Abaturiye igishanga cya Rutabo mu Mirenge ya Cyahinda na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko cyatunganyijwe bakanagihabwamo imirima, icyakora ngo kubona imbuto ntibiboroheye.
Abahinzi b’icyayi b’i Gatare na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye muri koperative COTHEGAB, barifuza gukorerwa ubuvugizi ku bw’umwenda ubaremereye babereyemo banki itsura amajyambere, BRD.
Ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) rikangurira abahinzi guhunika imyaka beza mu mifuka igezweho idasaba gushyiramo imiti kandi umusaruro ntiwangirike.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko abafashamyumvire mu bworozi bitezweho kuzamura umukamo no gushishikariza aborozi korora kijyambere.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu y’ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba bavuga ko isiba ry’ikiyaga gihangano cya Cyabayaga rishobora gutubya umusaruro.
Abashakashatsi ku by’imbuto bemeza ko iyo abaturage bazihererekanya hagati yabo bigera aho izo bahinga ziba zitazwi, zikabura ubudahangarwa bityo zikarwaragurika ntizitange umusaruro mwiza.
I Rusizi hari urubyiruko ruvuga ko rumaze guhindura imyumvire rwari rufite ku gihingwa cy’icyayi, ubu rukaba rwiyemeje kugishoramo imbaraga zarwo zose mu kugihinga aho gukomeza kugiharira ababyeyi nk’uko byahoze mbere.
Musabyimana Jean Claude, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yafunguye inama idasanzwe yiga kuri gahunda yo kwinjiza muri Politike y’ubuhinzi, gahunda yo kurwanya igwingira n’indwara zituruka ku mirire mibi.
Nyuma y’aho abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kamiranzovu mu karere ka Nyamasheke bagaragarije ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) ko muri iki gishanga hari igice cyacyo kitacyera neza nka mbere aho bakeka ko byaba biterwa na nyiramugengeri ishobora kuba iri hasi, RAB yamaze kubemerera ko igiye kohereza inzobere (…)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko mu mwaka wa 2024 ubutaka buhingwaho bwuhirwa buzaba bwikubye inshuro zirenga ebyiri.
Ku munsi wa kabiri w’uruzindiko rwe mu Ntara y’Iburengerazuba, Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, yageze mu Karere ka Nyamasheke. Bamwe mu bo yasuye muri ako karere ni abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Dufatanye Kagano ibyaza umusaruro igishanga cya Kamiranzovu.
Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ivuga ku bwiza bw’ikawa, hakazashyirwaho imirongo ngenderwaho izafasha ibihugu kumenyekanisha no gucuruza ikawa mu mucyo.
Bamwe mu barobyi mu Kiyaga cya Muhazi baravuga ko guhagarikirwa bumwe mu buryo bwo kuroba indugu bishobora kuzagira ingaruka ku mirire kuko abagituriye bari bamaze kugira umuco wo kwigurira indugu zo kugaburira imiryango ku mafaranga 500 ku kilo.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinze imbuto ngufi baratabaza nyuma yo kubwirwa ko umushoramari azafata umuremure gusa kuko umugufi wamuhombeye.
Kugira ngo bafashe Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no gutera imbere, aborozi n’abacuruza amata biyemeje kuyabakundisha.
Nyuma yo kubona inka za ‘Jersey’ zitanga umukamo mwinshi kandi zishobora kororwa n’abatagira amikoro menshi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yiyemeje kongera umubare wazo.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare baracyanika umuceri mu gisambu ku mahema kubera imbuga nkeya.
Abahinzi b’imboga bo mu karere ka Rubavu baravuga ko umusaruro w’imboga wabuze isoko kugera aho amashu bayaha amatungo.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda “Imbaraga” buravuga ko abahinzi bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amasoko y’umusaruro wabo.
Mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi, igiciro ku kilo cy’umuceri udatonoye cyamaze kwemezwa ko ari 295Frw kikaba cyemejwe nyuma y’impaka ndende hagati y’abanyenganda ziwutonora n’abahagarariye abahinzi.
Amoko atanu mashya y’ibirayi yamurikiwe abahinzi mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze nyuma y’igihe ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi International Potato Center (CIP) bikora ubushakashatsi bwimbitse mbere y’uko ayo moko yabyo agezwa mu bahinzi.
Abagabo icumi bamaze amezi atanu mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo gufatwa bacuruza ibiyobyabwenge bihaye intego yo gushinga koperative itubura imbuto y’ibirayi.
Mu gihe abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bifuza ko inganda ziwutunganya zabagurira ku mafaranga nibura 310 ku kiro, ba nyir’izi nganda bo baravuga ko badashobora kurenza 290 nyuma y’aho mu bihe byashize izi nganda zivuga ko zaguye mu gihombo kubera amafaranga bavuga ko yari menshi baguriragaho (…)
Imiryango itishoboye 113 yo mu mirenge itatu yo muri Nyagatare yahawe inka. Kamugundu Nasson umuturage wo mu kagari ka Nsheke, umwe mu bahawe inka, ashimira perezida wa Repubulika wamuhaye inka nyuma y’imyaka irenga 20 ize zinyazwe.
Mporanyabanzi Simeon utuye mu kagari ka Rugari, umurenge wa Katabagemu yabujijwe n’umurenge gusarura ibigori bitaruma kuko ngo byamutera amapfa, akarere kakavuga ko ari ukubangamira inyungu ze.
Mu gihe abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyamasheke bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke bashishikarizwa kugihinga cyane kugira ngo kirusheho kubateza imbere, aba bahinzi barataka ingemwe zacyo, ikibazo cyatumye imirima bateguye kugihingaho ikomeje gupfa ubusa kuva mu kwezi kwa munani 2018, ndetse (…)
Aborozi bo mu turere dutatu tuzwiho kugira umukamo utubutse ari two Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi baravuga ko batewe igihombo kinini n’icyemezo cy’uruganda Inyange Industries cyo kudafata amata yabo iminsi ibiri mu cyumweru.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru binubira abatashya amashami baba batemeye mu mirima yacyo, n’ababaragirira amatungo mu mirima.
Abahinzi b’icyayi 1937 bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barifuza ko uru ruganda rwaborohereza bakajya banywa icyayi cy’umwimerere cya mbere nk’abahinzi bacyo, uruganda rukavuga ko bitarenze intangiriro z’uyu mwaka gitangira kubageraho muri koperative ebyiri bibumbiyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.