Nyamasheke: Aka ba rushimusi b’amafi n’isambaza mu Kivu kashobotse

Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu kiyaga cya Kivu rikorera mu karere ka Nyamasheke riravuga ko hamwe no guhindura imikorere ngo rigiye gushaka uko ryabyaza umusaruro iki kiyanga mu nyungu z’abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange, nyuma y’aho ryari ryarazahajwe na barushimusi ubu bakaba bagiye guhagurukirwa hifashishijwe itegeko riri gutegurwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ryo guhana aba bantu.

Ndahayo Eliezer wicaye hagati ugiye kuyobora ihuriro ry'abarobyi avuga uburyo bagiye kurandura ba Rushimusi mu kiyaga cya Kivu
Ndahayo Eliezer wicaye hagati ugiye kuyobora ihuriro ry’abarobyi avuga uburyo bagiye kurandura ba Rushimusi mu kiyaga cya Kivu

Hari bamwe mu barobyi bavuga ko hari ikintu bakuye muri uyu mwuga n’ubwo bemeza ko bakabaye bararengejeho ariko bakazitirwa n’abakoresha nabi ikiyaga cya Kivu kubera bamwe muri bagenzi babo bataba mu makoperative bakomeza gutiza umurindi akajagari kabarizwa mu kiyaga.

Bigirimana Jean pierre ati “Hari abajya mu kiyaga kuroba batari mu makoperative kandi bitemewe, ibyo bitera akajagari kuko abakora gutyo batumva ibibazo by’abarobyi kandi ntibashobora no kubavugira akaba ariyo mpamvu abarobyi bahora hasi kuko abakora batyo bangiza umusaruro, cyane ko bakoresha n’imitego ya Kaningini itemewe mu kiyaga.”

Mukamwiza ni umugore ukora uburobyi agira ati ”Hari abantu bita ba Rushimusi bafite imitego itemewe baroba nabi ku buryo bangiza umusaruro mu kiyaga ugashiramo. Abo ntibaba bagenzwa n’akazi ku burobyi bw’umwuga ahubwo baba bashaka inyungu zabo bwite ibyo bigatuma bakora uko bishakiye abo nibo batuma tudatera imbere kuko baduteza akajagari.”

Abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhangana naba Rushimusi bangiza umusaruro w'amafi n'isambaza
Abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhangana naba Rushimusi bangiza umusaruro w’amafi n’isambaza

Kuri ubu, Umuyobozi w’iri huriro Ndahayo Eliezer ugiye kuyobora iri huriro muri manda ya kabiri ariko na we akaba agaragaza ko imikorere mibi ya bamwe mu banyamuryango b’amakoperative yakomeje kumuvangira ntiyuzuze inshingano ze avuga ko mu myaka itatu iri imbere ibibazo bivugwamo bizaba byabaye amateka ndetse bikazanashimangirwa n’ibikorwa byivugira. Ibi yabivuze amaze gutorerwa kuyobora indi manda ku buyobozi bw’iri huriro.

Ndahayo Eliezer ati “Rushimusi we tugiye guhangana nawe kandi azacika mu kiyaga cya kivu mu karere kacu, ikintu kiri kuduha icyizere n’intege zo kurandura burundu ba Rushimusi ni itegeko riri gutegurwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ryo guhana ba Rushimusi hakurikijwe itegeko ndetse n’igifungo kirahari kuko ejobundi nibwo baduhamagaye tujya gutanga ibitekerezo kuri iryo tegeko. Ikindi turizera ko imyaka itatu izarangira tumaze kuzuza inzu igezweho irihafi y’ikiyaga cya kivu nirwo rugendo tugiye gutangira nk’abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke.”

Ihuriro ry’abarobyi mu karere ka Nyamasheke ririmo amakoperative atandatu arimo arimo abanyamuryango 215. Naho ba rushimusi bazwi bakigaragara aha mu kiyaga ku ruhande rw’akarere ka Nyamasheke barasaga 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka