Mu Rwanda hatangiye guhingwa imigano iribwa

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwafashe gahunda yo gutera imigano hirya no hino aho ishobora gukura, cyane cyane ku nkengero z’imigezi.

Muri iyo gahunda imigano iterwa hagamijwe kurinda ubutaka gutwarwa n’amazi, ariko ntibyari bimenyerewe ko imigano yakorwamo ibyo kurya by’abantu.

Hari Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika benshi batari bazi ko imigano ishobora kuvamo ibiryo by’abantu; ibintu bitandukanye cyane n’Abanya-Aziya, nk’Abashinwa bazi ko imigano ikorwamo imboga ziribwa ari mbisi(salads), isupu (potage), kandi bifite intungamubiri nyinshi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, cyatangiye gutegura ingemwe z’iyo migano iribwa, mu gihe cya vuba ikazatangira guterwa mu mashyamba no ku nkengero z’imigezi.

Iyo migano iribwa yatangiye guhingwa mu Rwanda, irimo amoko atatu ari yo, “Dendrocalamus strictus”, “Dendrocalamus barbatus”, na “Dendrocalamus latiflorus”.

Mihigo Augustin, umuhanga mu by’imigano, yabwiye Kigali Today ati, “Mu Bushinwa, n’ibindi bihugu nka Indonesia no mu Buhinde , imigano itegurwamo “salads”, zigurishwa muri risitora kandi zirahenda.

Abaturage nibatera iyo migano mu mashyamba yabo,bazayikoramo ibyo kurya, banayikoremo ibindi.

Nk’uko Mihigo akomeza abisobanura, ibindi bikoresho byakorwa mu migano ni nk’impapuro zo gupfunyikamo (packing materials), impapuro z’isuku zikoreshwa mu bwiherero(toilets papers), n’ibindi.

Hari kandi ubwoko bw’imigano bukorwamo ibikoresho byo mu nzu byimukanwa, ni ukuvuga intebe, ibitanda n’ibindi (furniture), iyo na yo irimo amoko abiri ari yo “Thyrsostachys siamensis” na “Bambusa textilis”.

Ikindi kandi, imigano ikoreshwa mu bintu bitandukanye, nko mu bwubatsi bw’inzu zoroheje, ibikoresho binyuranye byo mu nzu, ibikoresho bacurangisha umuziki harimo ibyitwa “flutes”, “dizi”, “Xiao”, “shakuhachi”, n’impapuro.

Mihigo yabwiye Kigali Today ko, barimo gukorana n’Abashinwa b’inzobere mu bijyanye no gutunganya imigano kugira ngo bigishe Abanyarwanda uko imigano itunganywa, banabikoremo bizinesi, aho kugira ngo bahore mu byo gusaba akazi.

Ingemwe z’ubwo bwoko bw’imigano bwose, zirategurirwa i Nyandungu ,mu Mujyi wa Kigali, zikaba zikurikiranwa na “China bamboo projects”, ariko mu minsi ya vuba, zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu hose.

Ahandi hashyizwe inzu zo guteguriramo izo ngemwe, ni mu Karere ka Rwamagana, mu Karere ka Rulindo(Shyorongi), no mu Karere ka Huye. Gusa hari gahunda yo kubaka ahantu ha gatanu hatunganyirizwa izo ngemwe mu Mujyi wa Kigali.

Mihigo yavuze ko gahunda ya leta ari uko muri uyu mwaka(2019), hazaterwa imigano kuri hegitari 300 ku nkengero z’imigezi hirya no hino mu gihugu, ndetse no ku butaka busanzwe mu rwego rwo kurwanya isuri.

Mihigo yavuze ko, “Imigano ifite akamaro, ni yo dushaka kuyinga, yerera imyaka 4, kandi imara imyaka 50 umuntu agisarura”.

Nk’uko bitangazwa na Kaminuza yo muri Amerika yitwa “Northern Illinois University”, ibyiza by’imigano iribwa ku buzima bw’abantu, harimo gutakaza ibiro nta ngaruka, (healthy weight loss),kugabanya ibinure bibi mu mubiri (cholesterol), kongera umubiri ubudahangarwa.

Imigano iribwa kandi, yifitemo imyungugu ifasha mu kurwanya kanseri , ikanafasha mu kugabanyiriza umuntu ububabare no kubyimbirwa.

Imigano iribwa ni myiza ku mikorere y’umutima kandi yifitemo za poroteyine, na vitamine n’ubundi butare ndetse n’ibinure bike,ibyo byose bikaba bikenerwa mu mubiri w’umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nonese byiza abashaakssha tsi bajyeba tuzanira ibintubigezeho kdi by ubwenge

Uwingabire protegene yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Bazayikwirakwize mukirere rwose kgo abanyarwanda twese tuyibone

Uwingabire protegene yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Imigano ivamo n’imyenda myiza cyane.

Muneza yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Nibyiza cyane bazazane nigihigwa citwa coconut

Umulisa yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka