Ba Veterirneri batubahiriza itegeko rigenga ibiciro byo kuvura bahagurukiwe

Ba Veterineri bigenga iyo bagiye kuvura amatungo y’aborozi ngo baca amafaranga bishakiye kandi hari iteka rigena ibiciro by’ubuvuzi bw’amatungo, bakaba bahagurukiwe kugira ngo ryubahizwe harengerwa inyungu z’umworozi.

Abaveterineri barasabwa kubahiriza iteka rigena ibiciro byo kuvura amatungo
Abaveterineri barasabwa kubahiriza iteka rigena ibiciro byo kuvura amatungo

Iteka rya Minisitiri no 017/11.30 ryo ku wa 21 Ukuboza 2017, rishyiraho ikigereranyo cy’amafaranga yishyurwa umuganga w’amatungo (Veterinaire), ryerekana ibiciro bya serivisi zitandukanye abo baganga bakora ariko ntibyubahirizwa, cyane ko n’aborozi batarizi bigatuma bahendwa.

Iryo teka ryagiyeho biturutse ku cyifuzo cy’Urugaga rw’abaveterineri mu Rwanda (RCVD), bagamije guca akajagari kabaga muri uwo mwuga, kuko buri wese yakoraga uko abyumva, haba hari n’ibyo yangije ntabiryozwe.

Ngirumugenga Jean Pierre, umworozi w’ingurube wabigize umwuga, avuga ko na we iby’iryo teka atabizi, ko iyo veterineri aje kumuvurira itungo baciririkanya.

Agira ati “Iryo tegeko ntaryo tuzi, ese ubundi ribaho? Iyo mpamagaye Veterineri ngo amvurire itungo turaciririkanya nko kugura ikintu mu isoko. Birumvikana ko bishyiriraho ibiciro akenshi bakaduhenda kuko buri wese aguca amafaranga uko abyumva, ibiciro si bimwe ku kintu kimwe”.

Uwo mworozi atanga urugero rw’amafaranga yishyuye umuveterineri wabaze ingurube ye igiye kubwagura (Césarienne), bikaba bihabanye cyane n’ikiri mu itegeko.

Ati “Umuveterineri yabaze ingurube yanjye igiye kubwagura biriya bita césarienne, anca ibihumbi 45Frw, nta kindi nagombaga gukora narayamuhaye. Hari kandi uwantereye urushinge inka, umuti nawiguriye, anca ibihumbi bitatu (3000)”.

Ayo mafaranga ni menshi kuko iryo tegeko rivuga ko kubaga itungo rigufi nk’ingurube igiye kubwagura, igiciro kiri hagati y’ibihumbi 10 na 20Frw, na ho gutera urushinge itungo munsi y’uruhu cyangwa mu mutsi igiciro kiri hagati ya 500 na 2000Frw.

Twagirimana Innocent, umworozi wo mu Karere ka Muhanga, na we avuga ko iryo teka atarizi, akanavuga ko bakunze kubura aba veterineri mu gihe babakeneye.
Ati “Twebwe aborozi iryo tegeko ntiturizi cyane ko na veterineri w’umurenge atararitubwira. Tugira n’ikibazo cyo kutabonera veterineri igihe tumushakiye, ushobora kumuhamagara inka irinze ngo aguterere intanga akahagera nyuma y’amasaha nk’atanu ikaba yarinduka”.

Abo borozi bombi ariko bavuga ko abaveterineri bakorera Leta babavurira amatungo nta kindi babishyuje uretse imiti, gusa ngo ikibazo gihari ni ukubabona.

Umwe mu baveterineri bigenga waganiriye na Kigali Today, avuga ko iryo tegeko arizi kandi ko agerageza kuryubahiriza.

Ati “Iryo tegeko barariduhaye twese, tuba turifite iyo tujya kuvura amatungo. Gusa hari bamwe muri twe baryirengagiza bagamije indonke ziri hejuru bagahenda abaturage kuko bo batarizi”.

Abatubahiriza iryo tegeko bararye bari menge
Umwe mu bayobozi mu Rugaga rw’abaveterineri mu Rwanda (RCVD) akaba anakuriye urwo rugaga mu mujyi wa Kigali, Dr Rubagumya Emmanuel, avuga ko barimo gukangurira abaveterineri iryo tegeko mu rwego rwo kubarinda ibihano.

Ati “Turi mu bukangurambaga buzamara ukwezi bwo kumenyekanisha iri teka ku baveterineri bose ngo baryubahirize kuko kunyuranya na ryo ari ukwica amategeko kandi ko bihanirwa. Ni uburyo bwo kubihanangiriza kuko ibiciro byose birimo, bityo ko bigomba gukurikizwa”.

Dr Rubagumya avuga kandi ko urugaga rwatangiye guhana abakora amakosa y’umwuga ateza igihombo abaturage nk’uko iryo teka ribiteganya, anatanga urugero.

Ati “Hari umuveterineri wabaze ingurube y’umuturage igiye kubwagura bisaba ko ayikorera césarienne, yabikoze atiteguye, atanafite ibikoresho bihagije bituma iyo ngurube ipfa n’ibibwana byayo 12. Yahanishijwe kwishyura ibyo byose kandi arabikora, turateganya no kumuhagarika mu kazi mu gihe runaka”.

Akomeza agira inama abaturage yo gukoresha abaveterineri bemewe n’urugaga, bakajya babanza no kubereka ibibaranga.

Ati “Turagira inama aborozi yo gukoresha abaveterineri bo mu rugaga, bakabanza kubereka amakarita abaranga kuko bose bayafite. Utayifite ntiyemerewe gukora uwo mwuga cyane ko anagize ibyo yangiza, umworozi atabona aho abariza ngo arenganurwe”.

Ushaka kumenya ibikubiye muri iryo teka yifashisha Interineti akandika muri ‘Google’, nimero yaryo, agahita abona byose kuri ryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka