
Mbere yo guhabwa ibikoresho aba baveterineri babanje guhugurwa uburyo bwo gutera intanga no kuzibika.
Manigaba Jean Bosco umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Mimuli avuga ko bari basanzwe nta bikoresho bafite bityo ntibabashe kugera ku borozi benshi.
Yemeza ko kuva babibonye bagiye kurushaho gutanga serivise nziza.
Ati “ Icyo twaburaga ni ibikoresho none birabonetse, ubundi twatangaga serivise mbi kubera ibikoresho bikeya, ubu tugiye kurushaho kwegera aborozi inka ziterwe intanga umukamo wiyongere.”
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare asaba abahawe ibikoresho kurusho kunoza akazi kabo, kwegera aborozi no guhindura imyumvire yabo kugira ngo bitabire gahunda yo guteza intanga.
Agira ati “ Bagende bafite ku mutima abaturage n’icyo babakorera, bahindure imyumvire yabo bitabire guteza intanga tubone inka z’umukamo, dufite intego ko abantu borora inka z’umukamo hagasigara abahisemo korora iz’inyama.”

Abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge igize akarere ka Nyagatare uko ari 14 nibo bahawe ibikoresho.
Buri wese yahawe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice.
Hari kandi ibindi bikoresho bibika intanga bizashyirwa mu mirenge imwe n’imwe bikazajya bihurirwaho n’imirenge ibiri cyangwa itatu.
Akarere ka Nyagatare kabarirwamo inka zisaga ibihumbi 100, 40% zikaba arizo zivuguruye.
Uyu mwaka w’imihigo biteganijwe ko izigera ku bihumbi bitatu ari zo zigomba guterwa intanga.

Ohereza igitekerezo
|