Abahinzi b’icyayi i Nyamasheke barasaba Leta kubakura mu gihombo bari guhura nacyo

Abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bahangayikishijwe n’imvune zitanjyanye n’umusaruro w’amafaranga babona kuko kugeza ubu ngo basanga bakorera mu gihombo, bagasaba ubuyobozi kuzamura igiciro cy’amafaranga bagurirwaho icyayi ku ruganda rwa Gatare bakigemuraho.

Bamwe muri aba bahinzi bavuga ko imvune bahura nazo ndetse n’ibyo bashora muri ubu buhizi bukorerwa ku butaka bwahujwe bidahuye n’umusaruro bakagombye kuba babona kuko ngo basanga bakorera mu gihombo kubera amafaranga bita inticya ntikize bagurirwaho n’uruganda rutunganya icyayi rwa Gatare.

Nkuriyeho elie ati “Reba guhinga umuhinzi ahabwa igihumbi ku munsi atangira saa moya agataha saa sita naho umusoromyi ikiro ni 40 iyo ukuyemo 1000 cy’umuhinzi na 40 wahaye umusoromyi kuri 80 ugasanga dusigaranye zeru nk’abahinzi bagihinze.”

Aba basobanura ko bakoresha ingufu nyinshi ku girango babashe kwita kuri iki gihingwa, ndetse rimwe narimwe bagashakisha andi mafaranga kuruhande yo guhemba ababafasha gukorera icyayi kuko abasha kukivamo ababana make ntabashe guhemba abakozi bose bacyitaho.

Mukabahire Mariyana ati “Ufata amafaranga y’icyayi ntakwire abakozi wakoresheje ukajya kugurisha ibijumba wahinze ku girango ubishyure kuko utinze gato bajya kukurenga mu buyobozi bakaguhana.”

UWIZEYIMANA Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Karambi ntavuga rumwe n'aba baturage
UWIZEYIMANA Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi ntavuga rumwe n’aba baturage

Mbere ngobajyaga bahabwa amafaranga 160 ku kiro cy’ibibabi by’ibyicyayi nibura bikagira icyo bitanga, gusa ngo ntibamenye uko byagenze kuko bahise bayagabanyamo hafi kabiri; aha bakavuga ko aho kugabanuka ahubwo yari kwiyongera ku girango bihure n’imvune bakura muri ubu buhinzi.

Nyiranzabonimana Console ati “ku girango tubone amafaranga yatugirira akamaro nibura bayongera kikagera nko kuri 200 ku girango umusaruro ugire icyo utumarira.”

Ubuyobozi bw’umurenge ntibuvuga rumwe n’aba baturage kuri aya mafaranga make bahabwa aho busobanura ko ikibazo giterwa n’inguzanyo y’amafaranga saga miliyari imwe na miliyoni 700 yahawe koperative bakoreramo igihe batangiraga uyu mushinga wo guhinga icyayi akaba ariyo mpamvu biba ngombwa ko buri muhinzi akatwa amafaranga amafaranga kuri buri kiro ku ruganda; iyo ngo akaba ariyo ntandaro yo ituma amafaranga agera ku muhinzi ari make.

UWIZEYIMANA Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi ati “tugereranyije n’izindi nganda zimaze igihe za Gisakura usanga igiciro abaturage bacu bagurirwaho icyayi Atari kibi ahubwo ikibazo abahinzi bacu bafite ni umwenda wa BRD bafashe banjya gukora umushinga wo guhinga icyayi ku buryo kuri buri kiro umuhinzi yasoromye akatwa amafaranga 40 ku kiro ibyo rero ntibabyumva.”

Nubwo ubuyobozi buvuga butyo ariko; abahinzi bo bavuga ko atariko babibona kuko hari n’abatarahawe iyo nguzanyo bakatwa ayo mafaranga.

Ayinkamiye Esther ati “Hari abagurijwe mbere ibihumbi Magana ane ariko hari n’abandi barenga 100 batigeze bagurizwa ariko tukibaza impamvu natwe badukata ayo mafaranga angana kandi twe batarigeze batuguriza.”

Kuri iki ubuyobozi buvuga ko inguzanyo yahawe koperative itahawe umuntu ku giti cye; ibi bigatuma buri muhinzi wese yaba uwatangiye ubu buhinzi kera cyangwa uwinjiyemo vuba agerwaho n’izo ngaruka.

Icyayi kiza ku mwanya wa mbere mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga nk’isoko y’amadovize; mu mwaka wa 2018, imibare y’ikigo gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB yagaragazaga ko icyayi kizinjiza arenga miliyoni 92 z’amadolari ya Amerika zivuye kuri 88 mu wari wabanje wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka