Imvura yagwa cyangwa itagwa tugomba guhinga - PS Musabyimana

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ikangurira abahinzi nyarwanda kugira umuco wo kuhira, aho kwiringira ko imyaka yezwa iteka n’imvura, cyane ko n’ibihe byahindutse.

Abahinzi bavuga ko ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka bigihenze cyane
Abahinzi bavuga ko ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka bigihenze cyane

MINAGRI itangaza ko mu Rwanda ubutaka bushobora kuhirwa ari hegitari ibihumbi 600, ariko ngo ubwuhirwa ni hegitari ibihumbi 60 gusa kandi 90% byazo ngo zikaba ziri mu bishanga, abahinzi bagasabwa gushora imari mu mishinga yo kuhira kugira ngo bahinge igihe cyose, bongere umusaruro.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, akangurira abahinzi kureka ibyo gutegereza imvura ngo bahinge, ahubwo kuhira bakabigira umuco.

Agira ati “Mu Rwanda ntituragira umuco wo kuhira imyaka, tumenyereye ko imvura igwa ikeza ibihingwa. Iyo myumvire igomba guhinduka tukamenya ko icyo imyaka ikeneye ari amazi, bityo umuhinzi akayashaka aho ari akayayigezaho, imvura yagwa cyangwa itagwa dukwiriye guhinga”.

Abahinzi na bo bemera ko kuhira ari ingenzi mu kongera umusaruro ariko bagahura n’imbogamizi z’uko ibikoresho bisabwa mu mishanga yo kuhira bihenze kandi n’amabanki ntabizere ngo abahe inguzanyo uko babyifuza, nk’uko bivugwa na Cyizihira Alphonse, umuhinzi wo mu karere ka Nyagatare.

Ati “Ibikoresho byo kuhira biracyhenze cyane, nubwo Leta itwunganira iyo twakoze imishinga yo kuhira, usanga igice gisabwa umuturage akibura cyangwa n’ikibonetse ugasanga ntigihagije. Banki nazo ntizemera kutuguriza amafaranga atubutse kubera ikibazo cy’ingwate”.

Musabyimana asaba abahinzi kugira kuhira imyaka umuco, ntibahinge ari uko babonye imvura gusa
Musabyimana asaba abahinzi kugira kuhira imyaka umuco, ntibahinge ari uko babonye imvura gusa

Cyizihira ngo ahinga ku butaka bwa hegitari 20 ariko ngo aho abasha kurira ni kuri hegitari zirindwi gusa, ngo akaba afite icyifuzo cy’uko n’ahasigaye hakuhirwa kuko ngo abibonamo inyungu.

Musabyimana na we yemeranya n’abahinzi ko kuhira bihenze ariko ko gahunda ya ‘Nkunganire’ Leta yabashyiriyeho ibafasha kugera ku ntego zabo.

Ati “Ni byo kuhira birahenze, cyane cyane mu bihugu bitabifite mu muco nko mu Rwanda, bidusaba kujya guhaha ikoranabuhanga ryo kuhira mu bindi bihugu bikatugeraho bihenze cyane. Ni yo mpamvu Leta yashyizeho Nkunganire, umuhinzi agasabwa kwishyura 50% gusa by’ibikoresho akeneye”.

Akomeza asaba abahinzi kwitabira iyo gahunda iborohereza kubona ibyo bakenera mu buhinzi hagamijwe ko bazamura umusaruro.

Abafatanyabikorwa banyuranye bahagurukiye kunganira abahinzi

Umushinga Hinga Weze w’Abanyamerika ufasha abahinzi muri gahunda zinyuranye, wiyemeje kuborohera kubona uko bagera ku bikoresho byo kuhira binyuze mu mabanki, nk’uko umuyobozi wawo, Daniel Gies abivuga.

Ati “Hinga Weze yatangiye gufasha abahinzi binyuze mu bigo by’imari, ubu twiyemeje gushyira mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse asaga miliyari 1.8Frw. Bizatuma ibyo bigo byorohereza abahinzi kubona inguzanyo bityo babashe kwigurira ibikoresho byo kuhira bifuza”.

Uwo mushinga kandi unahugura abahinzi ndetse n’abacuruza inyongeramusaruro mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu byo bakora, ngo barusheho kubinoza, ndetse ukaba waranabashyiriyeho ikoranabuhanga ryifashisha telefone, ribagezaho amakuru anyuranye y’ubuhinzi bakaba banabaza ibyo badasobanukiwe.

Banki ya Kigali (BK) na yo iherutse kugirana amasezerano n’Ikigo nyafurika cyita ku buhinzi n’ubworozi (AGRA), aho icyo kigo cyahaye iyo Banki asaga miliyoni 226Frw atishyurwa, kugira ngo izajye iha inguzanyo abahinzi-borozi badasabwe ingwate, bityo bashyire mu bikorwa imishinga yabo biteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka