Gatsibo: Barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amashanyarazi

Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Kibondo riherereye mu Karere ka Gatsibo barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kuko bituma badatera imbere.

Abakoresha ikusanyirizo rya Kibondo basaba kugabanyirizwa amafaranga y'umuriro w'amashanyarazi kuko 187 bacibwa kuri inite bavuga ko ari menshi
Abakoresha ikusanyirizo rya Kibondo basaba kugabanyirizwa amafaranga y’umuriro w’amashanyarazi kuko 187 bacibwa kuri inite bavuga ko ari menshi

Muhawenimana Wilson, umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Kibondo, avuga ko ku munsi bakira litiro hagati ya 2500 na 3000.

Avuga ko kugira ngo babashe gukonjesha ayo mata bakoresha inite 80 z’umuriro w’amashanyarazi ku munsi.

Ibi ngo bibatera ibihombo kuko amafaranga menshi agendera mu kugura umuriro.

Yifuza ko bagabanyirizwa igiciro kugira ngo aborozi babashe kubona inyungu ku mukamo wabo.

Ati “ Ku munsi dukoresha inite 80 z’umuriro. Icyifuzo ni uko bagabanya igiciro cy’umuriro ku makusanyirizo nk’aya akiri mu nzira yo kwiteza imbere.

Kugabanya igiciro cy’umuriro ngo byatuma Koperative igira ubushobozi bwo kwigurira umuriro wo gukonjesha amata nk’aya kandi n’abanyamuryango bakabona inyungu”.

Gukonjesha amata bibatwara inite 80 bakoresha ku munsi
Gukonjesha amata bibatwara inite 80 bakoresha ku munsi

Muhawenimana Wilson avuga ko bibaye byiza bahabwa nibura igiciro kiri munsi y’amafaranga 100 kuri inite kuko byafasha ikusanyirizo na koperative muri rusange.
Turinduga Emmanuel, umuyobozi w’urwego rushinzwe ingufu (REG) sitasiyo ya Gatsibo avuga ko iki kibazo bakigejejweho kandi cyagejejwe ku buyobozi bukuru bw’ikigo, na cyo kikabigeza kuri RURA.

Avuga ko bizeye ko umwaka utaha w’ingengo y’imari amakusanyirizo ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bishobora kuzagabanyirizwa igiciro ku muriro w’amashanyarazi.

Turinduga agira ati “Twasabwe kubarura amakusanyirizo n’ibigo by’ubuvuzi bikorera mu turere kuko ni bo barimo gusaba kugabanyirizwa. Twarabikoze, REG na yo yabigejeje muri RURA. Twese turategereje ariko twizeye ko umwaka utaha w’ingengo y’imari bashobora kugabanyirizwa.”

Ikusanyirizo rya Kibondo rigurira umworozi amata ku mafaranga 220 kuri litiro imwe, amafaranga 20 akaba ari yo asigara muri Koperative kugira ngo imirimo yo gutunganya amata no guhemba abakozi ikorwe.

Ubundi kwishyura umuriro w’amashanyarazi bijyana n’ingano y’ukoreshwa aho abakoresha mwinshi bagabanyirizwa kugera ku mafaranga 80 kuri Inite imwe nk’inganda nini, naho abakoresha mucye bakaba ari bo bishyura menshi. Urugero ni nk’inzu zo guturamo aho usanga abazibamo bakoresha munsi ya Inite 50 ku munsi bishyura arenze 200 kuri Inite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka