Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva, avuga ko hari abatangiye gukorana n’abarangije kwiga ubuhinzi muri kaminuza, bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare barasaba ko mu kugena ibiciro by’umuceri hazongerwaho n’ibisigazwa byawo kuko byungura cyane ba nyi’inganda.
Abavumvu bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaraza ko inzuki boroye iyo zigiye guhova zitagaruka zose kuko hari izipfira mu nzira.
Umuryango One Acre Fund watangije kampanye yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu muri gahunda yayo yise ‘Tubura’, igenewe gufasha imiryango igera ku bihumbi 270 mu bikorwa by’ubuhinzi.
Abadepite basanga kuba ubuhinzi mu gihugu bukiri ku kigero cyo hasi, bituruka ku rwego rw’ubushakashatsi mu buhinzi budashyirwamo ingufu.
Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite banenga Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kudashyira imbaraga mu kubungabunga ubuso bw’ubutaka buhingwaho.
Abahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Shagasha ruherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke bagiye kwegurirwa uruganda rugitunganya ku kigero cya 90%.
Leta iri gushaka uburyo yakemura ikibazo cy’imirire mibi irangwa mu bana batuye mu duce duhingwamo icyayi kuko gihangayikishije.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itangaza ko mu gihe cy’amezi ane gusa igihugu cyagize igihombo cya miliyoni 10 z’amadorlari kubera indwara y’Uburenge mu nka.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko kuhira imyaka hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, bizafasha abahinzi kugabanya igihombo baterwaga n’ihindagurika ry’ibihe.
Ibyanginjwe n’imvura yaguye tariki 7 Ugushyingo 2017, mu karere ka Karongi yangije ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 350 y’u Rwanda.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bavuga ko iki gishanga kidatanga umusaruro wari witezwe kuko kitagira amazi ahagije.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bafite impungenge kubera ikibazo cy’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka zabo.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’Inteko Ishinga amategeko, bivuga ko nta tegeko ryemera kwinjiza mu gihugu ibiribwa byahinduriwe uturemangingo (OGM).
Abaturage ntibishimiye ikiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi ugereranyije n’ibindi byiciro 15 bifitiye akamaro igihugu mu Rwanda, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara.
Deo Ngarukiye w’i Nyaruguru yishimira ubuhinzi bw’icyayi akuramo asaga ibihumbi 500 buri kwezi, none yaniyemeje kureka guhinga ibindi bihingwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irizeza aborozi b’inka ko gahunda igiye gutangira yo kubafasha kubona ubwishingizi bwazo yashyizwemo ingufu bikazabarinda ibihombo.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itangaza ko nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori yatumye umusaruro wabyo ugabanuka hakurikijwe umusaruro wari usanzwe uboneka.
Bamwe mu baturage batangiye gushora imari mu bworozi bw’amafi bibabyarira inyungu, ku buryo na leta yatangiye kugira inama ba rwiyemezamirimo kubushoramo imari.
Abahinzi bo mu bishanga bya Bishenyi, Kamiranzovu na Rwabashyashya, baguye mu gihombo kubera umwuzure wabatwariye imyaka bari barahinze.
Abanyarwanda babiri bahinga Ikawa bari mu bahembwe kubera ubwiza bw’Ikawa bahinga bakanatunganya, ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose arasaba abahinzi gushyira imbaraga mu guhinga no gutera imbuto, kugira ngo badacikanwa n’igihembwe 2018 A.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko umusaruro w’amagi wiyongereyeho 8% mu myaka itandatu ishize kubera kongera ingufu mu bworozi bwazo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kigiye gutangira kwifashisha ubutumwa bugufi bwa telefone mu kugeza ku bajyanama b’ubuhinzi amakuru yabafasha.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Base mu Karere ka Ruhango bavuga ko batagurirwa ku giciro kijyanye n’ibyo bashora mu buhinzi.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bahamya ko mu myaka ishize muri guhunda ya Gira inka muri ako karere harimo ruswa ariko ubu bakishimira ko itakigaragara.
Abahinzi bo mu bishanga bya Kayumbu na Mpombori mu Karere ka Kamonyi, barasaba Leta kubaha Nkunganire ku kiguzi cy’imiti irwanya ibyonnyi.
Abaminisitiri b’ubuhinzi b’ibihugu 144 bitandukanye bazateranira i Kigali mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2017, aho bazasuzumira amasezerano yo guhanahana imbuto z’ibimera.
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bahinga mu gishanga cya Rwangingo baravuga ko hari imvubu zigera kuri eshatu zongeye kwaduka mu mirima yabo.
Abahinzi bo mu Karere ka Karongi baratangaza ko batewe impungenge no kuba igihe cy’ihinga kiri kubasiga, kubera ko imbuto y’ibigori yabuze.