Gatsibo: Bahawe inka none barasaba n’ubwatsi bwazo

Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo bashima ko bahawe inka ariko na none bagasaba ubutaka bwo kuzihingiraho ubwatsi.

Izo nka bahawe ziba mu kiraro rusange
Izo nka bahawe ziba mu kiraro rusange

Umwe muri bo witwa Ndabakingiye Jean Claude ashimira Leta kuba yaramuhaye inka ndetse ikamuha n’ikiraro cyo kuyororeramo.

Ariko na none avuga ko kubona ubwatsi bwayo ari ikibazo kuko badafite ubutaka bwo kubuhingaho.

Ati “Inka ni nziza twarazibonye, ariko duhangayikishijwe n’ubwatsi bwazo. Tuzinduka mu gitondo tukajya kwahira mu kigo cya Gabiro tukagaruka saa tanu. Urumva inka iba yamaze gusonza kandi udafite imbaraga ni ikibazo.”

Ndabakingiye avuga kandi ko kwahira ubwatsi mu kigo cya gisirikare cya Gabiro bagenda bikandagira batinya guhura n’inyamaswa.

Agira ati “Mu kigo ubwatsi burimo pe ariko ni ukugenda wigengesereye kuko ushobora guhuriramo n’imbogo. Urebye byose ni Imana iduhagararaho kuko zirimo n’ubwo yenda zishobora kuba ziri kure y’aho twahira.”

Ndabakingiye avuga ko kugira ngo inka zabo zihage zinatange umukamo mwinshi ari uko babona amasambu bateramo ubwatsi kandi ari hafi yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ikibazo cy’ubwatsi kidakwiye kuba urwitwazo kuko aho babukura atari kure, keretse ahubwo hari ikindi kibazo kihishe inyuma.

Agira ati “Mbere bajyaga bajya kuragira mu kigo ariko nyuma y’amabwiriza ko nta nka yemerewe gusubiramo, twavuganye n’ikigo n’ubundi batwemerera ko bajya bajyamo kwahira ubwatsi kandi si kure yabo babikora inka zikabona ubwatsi.”

Avuga ko bagiye kubegera bakabaganiriza mbere na mbere bakamenya ko inka yakororerwa mu kiraro ikagaburirwa irimo, atari ngombwa kuyitwara ku gasozi kurisha.

Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo avuga ariko na none ko barimo gushakisha ubutaka bubegereye ku buryo abafite intege nke babona aho batera ubwatsi.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri utuwe n’imiryango 45 ikaba yarahawe inka n’ubwo bamwe zapfuye kubera impamvu zitandukanye.

Abo zapfuye kubera uburwayi atari uburangare bwa nyirayo, ubuyobozi bwabemereye ko bazashumbushwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka