Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro cyahembye abasora 20 b’indashyikirwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatanu cyashimiye abasora neza bashyikirizwa ibihembo byabo.

Banki ya Kigali(i Bumoso), MTN Rwanda(i Buryo), abasora bamaze imyaka 10+ basora neza
Banki ya Kigali(i Bumoso), MTN Rwanda(i Buryo), abasora bamaze imyaka 10+ basora neza

N’igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 cyahuje inzego z’ubuyobozi ndetse n’abasora kugira ngo abasora neza bahabwe bashimirwe

Mu guhitamo abahabwa ibihembo hagendewe kuba umucuruzi atanga umusoro neza kandi ku gihe no kuba atanga inyemezabuguzi yifashishije ikoranabuhanga rya EBM, no kuba atarafatiwe mu makosa yo kunyereza imisoro, ndetse akaba nta mwenda w’imisoro cyangwa yaba awufite akaba yaragiranye amasezerano na RRA y’uburyo azawishyuramo.

Mu bahembwe harimo Maniragaba Elisa akaba ari umuguzi watse EBM igihe cyose yaguze ibintu.

Abasora batumiza ibintu byabo mu mahanga bahize abandi muri uyu mwa wa 2024-2025 ni Sosiyete ya SORWATOM Ltd naho uwohereza ibintu mu mahanga wahize abandi ni sosiyete ya FG LTD.

Mu byiciro byihariye harimo umucuruzi wo mu Ntara wahize abandi mu gusora neza ndetse n’abacuruzi babiri bahanze udushya mu gukoresha neza EBM, aba rero bagiye bayihuza na sisitemu yabo bagiye bifashisha mu gukora inyemezabuguzi mururimi rw’amahanga (EBM Integration).

Umucuruzi wahize abandi mu gukoresha neza EBM mu ntara y’Amajyepfo ni DBB LTD, undi ni uwo mu ntara y’Amajyaruguru ZAFAMICO LTD, uwahize abandi mu ntara y’Iburengerazuba SOSEG LTD naho mu Burasirazuba ni 3P Initiative Ltd.

Ibigo byazanye agashya mu gukoresha EBM ni Sanlam Allianz General Insurance LTD, ikindi kigo ni SP Ltd (Société Pétrolière Ltd).

Ikindi kiciro ni icy’’ababaye indashyikirwa mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro yeguriwe inzego z’ibanze harimo Mugwaneza Joram, na Mukantabana Lucie.

Abandi bahembwe ni icyiciro cy’abahize abandi mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’igihugu barimo abasora banini, abasora bo hagati, abasora bato ndetse n’abasora bato cyane.

Mu basora banini harimo BPR Bank Rwanda PLC, abasora bo hagati ni YUSSA Company ltd, mu cyiciro cy’abasora bato ni Laundry ltd industries.

Abasora bato cyane ni Cultural Capital Rwanda ltd.

Abasora bamaze imyaka 10 bambaye ikamba ryo kuba indashyikirwa harimo ikigo cya MTN Rwandacell Plc na Banki ya Kigali.

Abasora bamaze imyaka itatu yikurikiranya bashimirwa nk’indashyikirwa ni Nkundunkundiye Jean Bosco, na Pfunda Tea Company Ltd.

Ni ku nshuro ya 23 hizihizwa umunsi wahariwe gushimira abasora ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “ Sora Nsore Twigire’

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka