Aborozi b’i Nyagatare ntibakiragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro

Col. Albert Rugambwa, Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana arashimira aborozi ba Nyagatare kuba batakiragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kuko bigaragaraza ko bumvira.

Col Albert Rugambwa ashimira aborozi ba Nyagatare kuba baracitse ku kuragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro
Col Albert Rugambwa ashimira aborozi ba Nyagatare kuba baracitse ku kuragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro

Col. Albert Rugambwa ashimira aborozi ba Nyagatare kuba baracitse ku kuragira mu kigo cya gisirikare, iyi ngeso ngo ikaba isigaranye abo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

Agira ati “Dushimire Akarere ka Nyagatare by’umwihariko aborozi kuba mumaze umwaka n’igice nta nka mujyana mu kigo cya Gabiro, igihe tukirwana na Gatsibo bagerageza kwinjira n’abava Kayonza, mwarumviye mwarakoze.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko uburenge buturuka ku nyamaswa ziri muri Pariki y’Akagera, inyamaswa ziba mu ishyamba rikikije ikigo cya gisirikare cya Gabiro ndetse no ku nyamaswa zo mu bihugu bikikije u Rwanda.

Geraldine Mukeshimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko uburenge ari indwara mbi kuko itera ibihombo ku borozi bityo bakaba bakwiye gufata ingamba zo kuyihashya.

Ati “ Murabyibuka mwese igihe cy’akato mu mwaka wa 2017, nta mata cyangwa inka byarengaga intara y’Iburasirazuba. Mu mezi abiri aborozi bahombye miliyari ebyiri na miliyoni 700 naho Leta ihomba miliyari yo kugura imiti yo gukingira.”

Aborozi ba Nyagatare bavuga ko uburenge bwabasigiye isomo bafata ingamba zo kutongera kuzerereza amatungo
Aborozi ba Nyagatare bavuga ko uburenge bwabasigiye isomo bafata ingamba zo kutongera kuzerereza amatungo

Minisitiri Mukeshimana avuga ko igihugu cyagaragayemo uburenge gishyirwa mu kato ku buryo kitakora ubucuruzi mpuzamahanga ku nka n’ibizikomokaho.

Asaba aborozi kutongera kuragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro no kutongera kugishisha inka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuko ari byo bikurura uburenge.

Bamwe mu borozi na bo bavuga ko indwara y’uburenge yabasigiye isomo rikomeye ku buryo na bo bafashe ingamba zo kutongera kuzerereza amatungo yabo.

Umwe muri abo borozi yavuze ko akenshi kugishisha inka babiterwaga no korora nyinshi zikabura ubwatsi.

Ati “Buriya Gabiro twajyagayo kubera gushaka kubyibushya inka zacu zabaga ari nyinshi mu nzuri zacu. Hari ariko n’abacuruzi baguraga inka zihorose bakazijyana mu kigo zikabyibuhirayo bakabona amafaranga menshi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka