Raporo ikubiyemo Politiki yo kongera ibiribwa ku isi y’uyu mwaka wa 2019 yakozwe n’Umuyobozi Mukuru wa IFPRI (International Food Policy Research Institute), Dr Shenggen Fan, igaragaza ko 78% by’abatuye icyaro mu isi yose bugarijwe n’imirire mibi.
Shenggen akaba yagaragarije iyi raporo Abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2019.
Dr Shenggen agira ati “Mu myaka 20 ishize twabaye nk’abatekereza ku bijyanye n’iterambere ry’icyaro ariko ubu twarabyibagiwe, tukaba dufite ikibazo gikomeye cy’abakene n’abashonje benshi bari mu cyaro”
“Mu bihugu byinshi ku isi, si mu Rwanda cyangwa muri Afurika gusa, ibidukijije birarushaho kwangirika, ubutaka bwarakayutse, amazi n’umwuka birahumanye kandi byose bitewe ahanini n’ikoreshwa ry’ifumbire n’imiti”.
“Ikindi kibazo kiri mu cyaro ni uko usanga abagore badafashwa kubyaza ubutaka umusaruro ukwiriye, ni ikibazo, ndetse hamwe na hamwe wumva urubyiruko rungana na 10%, 20%, cyangwa 30% bavuga ko batagira imirimo cyangwa bakora ibitabahesha inyungu”.
Iyi mpuguke mpuzamahanga ikomeza ivuga ko mu gihe urubyiruko rukomeje guhunga icyaro rujya mu mujyi, icyaro ngo kizabura abagiteza imbere ku buryo byatuma habaho ibura ry’ibiribwa mu minsi izaza.
Shenggen akaba asaba abanyapolitiki bayobora ibihugu gushaka igishoro gihagije cyo guteza imbere icyaro mu buryo bwose bushoboka, burimo ubwo kongera imihanda, amashanyarazi, murandasi, amashuri, amavuriro ndetse no kwegereza abaturage serivisi za Leta.
Ashima Leta y’u Rwanda kuko ngo yatekereje kuri izi gahunda zose mbere y’igihe, ndetse ikaba ngo igeze kure mu kuzishyira mu bikorwa n’ubwo ngo igomba gushingira ku makuru ahamye y’ukuri.
Ubwo yari amaze kumva iyi raporo, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yemeye ko u Rwanda ruzashingira ku bushakashatsi buhamye kandi imyanzuro ikubiye muri bwo yose ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana nawe akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda igomba kwigira kuri bimwe mu bihugu bya Aziya kugira ngo ivugurure ubuhinzi.
Ati “Ibihugu nka Koreya, u Bushinwa n’ibindi byagiye byihuta mu iterambere bitamaze n’imyaka 40, icyo bakoze ni uko bashoye imari itubutse mu bihinzi ndetse no kuzamura icyaro”.
“Bashoye imari nyinshi cyane mu bushakashatsi, ndetse no kugeza umusaruro ku isoko. Ni byiza ko abayobozi bacu ba Afurika bamaze kubibona”.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi akomeza avuga ko kwigisha urubyiruko ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro harimo n’ubuhinzi, ngo bizatuma bitabira uyu mwuga witwa ko usuzuguritse.
Mu mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/2020 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kugaragariza Inteko, ubuhinzi bwahawemo 7% bya miliyari 2876.9 azakoreshwa na Leta muri uwo mwaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|