Abarokotse Jenoside 10 bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, kuwa gatandatu tariki 7/9/2019 baremewe inka n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), bahita biyemeza kuzakora ikimina cyo kuzivuza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatere, Ingabire Jenny, avuga ko guhinga imyaka miremire mujyi bikurura abajura bikimakaza isuku nke.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko icyayi bakigereranya n’inka ihora ikamwa (idateka), cyangwa peterori, ku buryo bituma abagihinga bagenda biyongera uko umwaka utashye.
Imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza hanze byariyongereye mu myaka 13 ishize bituma n’amadovize zinjiza mu gihugu yiyongera ava kuri miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 26 z’Amadorari ya Amerika ubu.
Imvura yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 1 Nzeri 2019, mu Karere ka Huye hari aho yangije imirima inasenyera bamwe, ariko Vincent Twizeyimana we yamwiciye inkoko 1000.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata mu karere ka Nyaruguru burishimira ko kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 2019, bwari bumaze kwishyura abahinzi b’icyayi miliyari imwe na miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Huye yangije byinshi birimo inkoko 1000 z’uwitwa Twizeyimana Vincent.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, yasabye Ikigega cy’ingwate (BDF) kuba ari cyo kivugana n’amabanki kugira ngo byorohere urubyiruko kubona inguzanyo kuko ubusanzwe atari ko byakorwaga.
Leta irimo kwimurira mu midugudu y’icyitegererezo abari batuye mu manegeka ku misozi ihanamye kandi ifite ubutaka busharira, kugira ngo hahingwe icyayi kivamo amadolari.
Abahinzi b’ibijumba bya kijyambere bifite imbere hafite ibara rya ‘orange’ bikungahaye kuri vitamine A, bavuga ko ibyo bijumba bikunzwe ndetse ko batangiye kubibonera n’amasoko ku buryo babyitezeho ubukire.
Igihugu cy’u Budage kigiye gufatanya n’u Rwanda ngo hageragezwe igihingwa cy’umuzabibu bityo divayi iwengwamo yaturukaga hanze ihenze ibe yakwengerwa mu Rwanda.
Mu cyaro cy’akarere ka Gatsibo i Burasirazuba, umupfakazi w’imyaka 60 utuye i Kageyo mu kagari ka Kintu, ari muri bake boroye amatungo y’ubwoko butandukanye, banatunze televiziyo muri ako gace n’ubwo nta muriro w’amashanyarazi uhagera.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi, RAB, gitangaza ko Leta yashyize miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya umusaruro muri rusange kuko kugeza ubu ngo hakiri mwinshi wangirika.
Hepfo gato y’umujyi wa Nyamata mu Bugesera, mu mudugudu witwa Nyiramatuntu, akagari ka Kayumba, hari igishanga cyitwa Ingwiti abanya-Bugesera batarabona ko Umunyamerika akibyaza amadolari.
Aborozi b’inkoko bo mu Karere ka Huye bavuga ko n’ubwo begerejwe uruganda rw’ibiryo by’amatungo ntacyo rubamariye, kuko ibiryo rukora aho kuzamura umusaruro biwugabanya.
Hari abahanga mu by’imirire bafata ibihumyo nk’ubukungu buhishe. Impamvu babifata batyo, ni uko nta binure bigira, ntibibyibushya, ahubwo bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, minisiteri y’uburezi yashyizeho ibwiriza zisaba ibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye guha abana amata nibura inusu ku munsi, bivuze ko hazakenerwa amata angana na litiro 1,813,181.
Urubuga rwa Internet www.medicalnewstoday.com ruvuga ko imyumbati ari ikimera kiri bwoko bw’ibitera imbaraga, kimwe n’ibijumba, ibinyamayogi(ibikoro), aho igice cyo mu butaka cyakabaye ari yo mizi, kiba ari cyo kiribwa.
Hakizamungu Aderte umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama avuga ko igihembwe cy’ihinga gitaha abaturage b’utugari twegereye umugezi wa Akagera batazongera konerwa n’imvubu.
Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga isoko ry’amata bafite ari rito mugihe ingamba zo kongera umukamo zigenda zigerwaho.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi y’amatungo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa amariba rusange akoze mu mahema (Damsheet) makumyabiri n’atatu (23).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) kivuga ko imbaraga zigiye gushyirwa mu buhinzi bw’imyumbati bizafasha Guverinoma y’u Rwanda guhunikira ibihe by’amapfa no kwihaza mu biribwa muri rusange.
Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda mu Rwanda (NIRDA) cyakoze ubugenzuzi ku mboga n’imbuto zo mu Rwanda, bugaragaza ko zitari ku rwego rwiza, bityo ko bishobora kugabanya amadovise zinjizaga.
Aborozi batatu mu karere ka Nyagatare bapfushije inka zafatiwe ubwishingizi batangiye kwishyurwa kugira ngo bagure izizisimbura.
Si kenshi wabona imbwa yizerereza mu Mujyi wa Kigali idafite nyirayo, ariko si uko zidahari ahubwo inyinshi ngo zagiye kororerwa mu ngo z’abantu, ndetse nazo zikaba zisigaye zijyanwa ku ishuri.
Imashini irarira amagi (Incubator) ni imashini ishobora kuba yagira akamaro nk’ak’inkoko mu kurarira amagi mu gihe kingana n’iminsi 21 n’ubundi nk’uko inkoko ibikora.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Karangwa Patrick, avuga ko mu mwaka umwe gusa u Rwanda rutazongera gutumiza imbuto mu mahanga.
Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugugishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) barakangurira abahinzi b’ibirayi guhinga imbuto z’indobanure kuko ari zo zitanga umusaruro mwishi kuruta imbuto zahunitswe n’abaturage.
Mu Karere ka Rubavu bemeje ko amata yose agomba kujyanwa ku makusanyirizo naho abakora serivisi z’amata bakaba bagiye kuzikorera hamwe mu rwego rwo kuzamura ubuziranenge bw’amata.
Icyayi cy’u Rwanda cyabonye ibihembo byose uko ari bitanu, harimo n’igihembo gihatse mu imurikagurisha Nyafurika ry’icyayi rya kane ryaberaga i Kampala muri Uganda guhera ku itariki 26 kugeza kuri 28 Kamena 2019.