Abahinzi barifuza kubonera igihe inyongeramusaruro
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bakomeje guhomba, imyaka yabo ikarumba bitewe n’ibura ndetse n’itinda ry’inyongeramusaruro, harimo imbuto z’indobanure n’ishwagara bakoresha bafumbira imyaka yabo.
Aba baturage bavuga ko bigoye kweza muri Nyagisozi mu gihe utabashije gufumbira kubera ko ubutaka bwaho busharira, bityo ko iyo bahinze bagomba guhita bateramo ifumbire ngo bizere kuzeza imyaka yabo.
Umwe muri abo bahinzi witwa Ntamabyariro avuga ko buri gihe inyongeramusaruro zibageraho zaratinze igihe cy’ihinga kirimbanyije bityo umusaruro baba biteze ku buhinzi bwabo ukadindira, ibyo bashoye mu buhinzi bikaza ari igihombo aho kuba inyungu kuri bo.
Yagize ati “Imbaraga dushora mu buhinzi n’inyungu tubikuramo birahabanye, buri gihe tubona ishwagara yo gushyira mu butaka bwacu igihe cy’ihinga kigeze hagati, no kubona imbuto y’indobanure bikaba ikibazo, twayobewe uko twabigenza kuko ni ibintu biba buri gihe cy’ihinga”.
Undi muturage wo muri uyu murenge we avuga ko abona bigenda bikosoka ariko agasaba ko habaho guhozaho bityo imvura igatangira kugwa inyongeramusaruro zarageze ku bahinzi cyane ko nta muntu ujya inama n’ikirere.
Yagize ati “Abashinzwe ubuhinzi bizera amatariki n’amezi bakibeshya ko imvura izagwa mu kwa cyenda maze ikabahima igatangira mu kwa munani, kandi iyo imvura iguye twebwe dutangira imirimo y’ubuhinzi. Ni byiza ko izo nyongeramusaruro zajya zitugeraho hakiri kare rwose tukazibikaho imvura itaraganya kugwa”.
Ifumbire n’inyongeramusaruro ya Nkunganire iratinda
Ubusanzwe abaturage babona inyongeramusaruro n’ifumbire biciye muri Tubura na Nkunganire. Ibitangwa na Tubura abaturage bavuga ko bihagerera igihe n’ababikoresheje bagahinga ku gihe, nyamara iyo bigeze kuri Nkunganire yo igatinda. Ni byo umwe muri abo bahinzi asobanura ati “Tubura yo iba yarabikoze kare ndetse ikanaguriza abaturage, abatarayigannye bategereza ibya Leta ni bo bagira ibibazo by’itinda ry’inyongeramusaruro, zanahagera bagatinda kubona amafaranga yo kuzigura”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, avuga ko ibyo gutinda kw’inyongeramusaruro muri Nyagisozi ari amateka kuko byabaga mu myaka yashize. Umuhoza asobanura ko abaturage batinda kwiyandikisha ndetse ntibihutire gutanga amafaranga hakiri kare ngo batumirizwe ifumbire ari bo bahura n’ibibazo byo kuzibura bakabyitirira gutinda.
Yagize ati “Ibyo gutinda kw’inyongeramusaruro byabayeho mu myaka yo hambere, ubu ziraboneka kandi zikabonekera igihe. Gusa abazigurisha bakoresha amaliste y’abaturage biyandikishije kugira ngo ubwabo bikorere igenamigambi banamenye ifumbire cyangwa imbuto bazatumiza uko bingana, cyangwa bikaza abo biyandikishije batarabona amafaranga”.
Umuhoza avuga ko kubera abakorana n’umushinga wa Tubura babakopa (babaguriza) bo batajya bahura n’icyo kibazo, agasaba abaturage kutarindira umunsi wa nyuma wo gutangira guhinga ngo abe aribwo batekereza gushaka amafaranga yo kugura inyongeramusaruro.
Tubura ni umushinga wigenga ufasha abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi no kubona inyongeramusaruro, bakabaguriza bakazishyura bejeje, mu gihe Nkunganire ari gahunda ya Leta aho Leta yishyura igice ku nyongeramusaruro, abaturage bagatanga ikindi gisigaye.
Abaturage b’Umurenge wa Nyagisozi muri Nyaruguru abenshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Bimwe mu byo bahinga byiganjemo ibishyimbo urutoki n’ibijumba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|