Amakipe ya APR, Gisagara na Police yageze ku mukino wa nyuma wa BK Arena Volleyball Cup

Amakipe ya APR na Police mu cyiciro cy’abagore na Gisagara na APR mu cyiciro cy’abagabo, yageze ku mukino wa nyuma wa BK ARENA Volleyball Cup.

Ikipe ya Gisagara yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Police VC biyoroheye
Ikipe ya Gisagara yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Police VC biyoroheye

Ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na BK ARENA mu mukino wa volleyball aho ryahuje amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona aho igeze nyuma yuko imikino ibanza yasojwe mu cyumweru gishize. Ayo makipe ni APR, POLICE, KEPLER na RRA mu cyiciro cy’abagore.

Mu cyiciro cy’abagabo, hitabiriye amakipe ya Gisagara, POLICE, KEPLER ndetse na APR aho kuri uyu wa gatanu hakinwaga imikino ya 1/2.

Umukino wabimburiye indi ni umukino wahuje ikipe ya APR na RRA mu cyiciro cy’abagore aho ikipe ya APR biyoroheye yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0.

APR WVC yageze ku mukino wa nyuma itsinze RRA amaseti 3-0
APR WVC yageze ku mukino wa nyuma itsinze RRA amaseti 3-0

Uyu mukino wakurikiwe n’umukino wahuje ikipe ya KEPLER ndetse na POLICE nazo mu cyiciro cy’abagore maze ikipe ya POLICE itsinda itazuyaje ikipe ya KEPLER amaseti 3-0. Ibi byatumye POLICE WVC izesurana na APR WVC ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya Gisagara yerekeje ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda POLICE VC idakosemo amaseti 3-0 aho izahura na APR nayo yisengereye KEPLER maze ikayitsinda amaseti 3-1.

Imikino ya nyuma yose iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Ukuboza muri BK ARENA.

Dore uko imikino ya nyuma iteye.

Bronze medal game:

Umwanya wa gatatu mu bagore: KEPLER vs RRA saa 2pm
Umwanya wa gatatu mu bagabo: POLICE vs KEPLER saa 4pm

Finali y’abagore: APR vs POLICE saa 6pm
Finali y’abagabo: Gisagara vs APR saa 8pm

Nyuma yo gutsinda POKICE VC muri shampiyona Gisagara yayisubiriye
Nyuma yo gutsinda POKICE VC muri shampiyona Gisagara yayisubiriye
Abafana ba volleyball bo bamaze kuyisobanukirwa
Abafana ba volleyball bo bamaze kuyisobanukirwa
Abafana ba volleyball bo bamaze kuyisobanukirwa
Abafana ba volleyball bo bamaze kuyisobanukirwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka