Kutanyurwa n’ibisobanuro bya MINAGRI byatumye inteko ishyiraho itsinda ridasanzwe

Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bongeye kugaragaza ko batanyuzwe n’ibikubiye muri raporo ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ku buryo ubuhinzi bw’u Rwanda butera imbere, hagamijwe kwihaza mu biribwa bituma bashyiraho akanama kihariye ko gucukumbura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi.

Ibisobanuro bya Minisitiri Mukeshimana byongeye kutanyura inteko
Ibisobanuro bya Minisitiri Mukeshimana byongeye kutanyura inteko

Nyuma yo gutanga ibisobanuro bikubiye munyandiko, ku nshuro yakabiri abadepite basabye minisitiri Mukeshimana kwitaba inteko maze agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo 28 byagaragajwe mu buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Mukeshimana Geralidine asubiza ku kibazo cy’imbuto u Rwanda rutubura zikiri nkeya bigatuma u Rwanda ruhendwa mu kuzitumiza mu mahanga,

Yagize ati “Ubusanzwe twatumizaga ku mwaka ibigori bya hybrid bigera kuri toni 3,000, ingano zigera kuri toni 800, na soya zigera kuri toni 300. Kuva muri 2016 hatangiye gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi bujyanye n’amoko y’imbuto, ndetse hanashyirwamo ingengo y’imari ingana na miliyari imwe na miliyoni 300 buri mwaka,"

"ubu hakaba hari amoko y’imbuto yamaze kuboneka agenda asimbura amoko ayari ashaje cyangwa se amoko twatumizaga hanze. Tukaba twizera ko mu mwaka utaha cyangwa se uyu tugiye gutangira w’ingengo y’imari, tuzaba twihagije ku kigero cya 65, naho ku mwaka twihaye wa 2021 tukaba tugeze 100%.”

Minisitiri Mukeshimana avuga kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi binyuze muri gahunda u Rwanda rwihaye y’uko umuturage agomba kongera ibiti by’imbuto ziribwa nyuma yo kubonako biri gukendera yavuze ko biri mu gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Yagize ati “Mu mwaka w’ingengo y’imari tugiye kujyamo hazaterwa ibiti bigeze ku bihumbi 150 bya avoka n’ibindi ibihumbi 150 bya makadamiya. Hari gahunda twamaze gushishikariza abafatanyabikorwa dukorana harimo tubura, world vision, ICRAF n’ikigo cy’amashyamba duhurije hamwe yo gutera ibiti bitatu kuri buri muryango. Iyi ni gahunda yo kurwanya imirire mibi, ibi bikaba bizakorwa mu kiciro cyo gutera ibiti kigiye kuza.”

Bahereye ku igenzura bakoze, ndetse n’ibisobanuro bahawe na minisitiri Mukeshimana, abadepite barimo nabo mu kanama gashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, umubare munini wagaragaje kutanyuzwe n’ibisubizo bya minisitiri Mukeshimana kubisobanuro yaramaze gutanga.
Abadepite Barikana, Ndagijimana, Habineza na Ngabitsinzi bagize bati:

“Mu by’ukuri imbuto turagenda tukazitera twarangiza tugaterera iyo. Nta kurikirana ryongera kubaho, ubwo ngubwo turatera iyindi y’iki?”

“Nanjye nagirango mbaze minisitiri ko nabonye hano bibanze ku mbuto eshatu ari yo avoka, imyembe na makadamiya. Ndibaza nti ese izo ni zo mbuto zonyine dufite mu Rwanda cyangwa se zahingwa? Kubera iki ari zo bibanze ho gusa?”

“Ahantu henshi batubwiye ingamba… Gushishikariza, gukangurira, kuvugurura, gukorana, njyewe nibajije ubundi ibi bintu biba byaragiyeho ari amagerageza? Keretse niba ari ukugerageza.”

“Njye ikibazo mfite, ibi bisubizo si ubwa mbere tubibona, ariko ukabona biba bidashingiye ku bibazo tuba twabonye aho ibikorwa bibera, ahubwo akaba ari ibisubizo biba bishingiye kuri gahunda minisiteri iba ifite ariko twagera mugiturage tugasangayo ibindi.”

“ Ku birebana n’uburambe bw’ibikorwa nyuma y’imishinga. Minisitiri aratubwiye ati hari umushinga dufite uzafasha, uwo mushinga ntawo twabonye, ahubwo imishinga uko igenda irangira nyuma y’imyaka ingahe, ukibaza niba iyo mishinga yarabayeho bikakuyobera. Njye nkabona ko hari ikibazo gikwiye gucukumburwa mu buryo bwimbitse, ari na cyo ngira ngo bamwe mu badepite bifuje ko hajyaho komisiyo ikajya gucukumbura mu buryo bwimbitse.”

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha arenga atanu, abadepite 32 ntibanyuzwe n’ibisobanuro ministiri Mukeshimana yatanze mugihe 26 banyuzwe nabyo.

Ku musozo inteko yiyemeje gushyiraho akandi kanama gashinzwe gukora icukumbura ryimbitse no kwegeranya ibibazo byose biri muri MINAGRI, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ndetse nubwumuhinzi mworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka