Abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bizejwe kutazongera kubura isoko ry’ingano

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’iy’ubucuruzi n’inganda, zirasaba abahinzi b’ingano b’i Nyamagabe n’i Nyaruguru guhinga ingano cyane kuko batazongera kuziburira isoko.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, hamwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, babibwiye abahagarariye aba bahinzi, mu kiganiro bagiranye tariki 6 Kamena 2019.

Ni nyuma yo kugaragarizwa n’abahagarariye abahinzi b’ingano ko bahoze bazihinga cyane ariko ko kuziburira isoko mu mwaka w’2015 byatumye abazihingaga bagabanuka cyane.

Narcisse Karengera, uhagarariye koperative KAIMU yo mu Karere ka Nyaruguru ati “muri 2014-2015 twari dufite abaturage bahinga ingano ku kigero cya 80% none ubu abasigaye bazihinga ntibarenga 20%, bitewe n’umusaruro mwinshi wabonetse icyo gihe ukabura isoko.”

Icyo gihe ngo ingano zaburiwe isoko kubera ko ubwoko bwahingwaga atari bwo bwari bukenewe n’uruganda Gitare Mills bari bahingiye, hanyuma abaturage bahawe imbuto yo gukemura icyo kibazo irarumba kuko itari ijyanye n’aka karere. Ibyo bituma barushaho gucika intege.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine

Jérémie Rurangwa, perezida wa Koperative y’abahinzi b’ingano ba Ruheru na we ati “muri 2015 twegeranyije toni 40, tuziburira isoko, ziratumungwana, ku buryo na n’ubu tukirimo umwenda kubera izo ngano zangiritse.”

Uruganda rutunganya ingano, Gitare Mills, ruherereye ahitwa mu Gasarenda mu Karere ka Nyamagabe, rwari rwatangiye gukora muri 2015, ariko na rwo rwafunze imiryango muri Gashyantare 2018, maze abahinzi b’ingano bakoranaga babura amasoko.

Ibi byatumye ikilo cy’ingano bari basigaye batangira amafaranga 330, barageze aho bagitangira 220, na byo birushijeho kubaca intege.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ingano abahinzi bazeza mu mpeshyi iri imbere bazazigurirwa, abasaba no kongera ubuso zihingwaho kuko uruganda Gitare Mills bari gushaka uko rwakongera gukora bidatinze.

Ati “Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igiye gushaka isoko, hanyuma amakoperative, uturere, RAB na RCA bakorane hashyirweho amakusanyirizo y’umusaruro w’ingano, tunakore uruganda ku buryo ku musaruro w’ubutaha uruganda ruzaba ruhari.”

Uruganda rutunganya ingano rwo mu Karere ka Nyamagabe rwashinzwe mu mwaka w’2006 rwitwa Minoterie de Nyungwe. Rwaje guhagarara muri 2010, hanyuma rwongera gufungura imiryango rwitwa Gitare Mills, muri 2015.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye

Rwakomeje gukora biguru ntege ariko muri Gashyantare 2018 ruza gufunga imiryango kuko ifarini rwatunganyaga itabashaga guhangana n’iy’izindi nganda zikorera mu Rwanda.

Ibi byaturukaga ku kuba rwari rufite imashini zitakijyanye n’igihe, no kuba zari zifite utuyunguruzo tutayungurura bihagije byatumaga hari igihe nk’utwanda duturuka ku ngano tumwe na tumwe ushobora kudusanga mu ifarini.

Ba nyiri uruganda baje gusaba kuba bahagaze kuko babonaga bahomba. Bitewe nuko barimo umwenda wa banki wa miriyoni zisaga 400 batabashije kwishyura, kandi uruganda ubwarwo ari rwo ngwate, byatumye hatagira n’undi mushoramari ubasha kurufata.

Kuri ubu hari gushakwa uko abari baruguze bakwishyura banki hanyuma abandi bashoramari bakabasha kurukoreramo. Gusa abazarufata bazabanza gusimbuza imashini zimwe na zimwe zitakijyanye n’igihe.

Minisitiri Hakuziyaremye, Minisitiri Mukeshimana na Guverineri Gasana
Minisitiri Hakuziyaremye, Minisitiri Mukeshimana na Guverineri Gasana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka