Abadepite basanga ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi yakongerwaho 10%

Mu gihe bamwe mu bahinzi bagaragaza ko uko iterambere rigenda ryihuta ari nako hakenerwa ubundi bumenyi bushya haba mu gufata neza umusaruro w’ubuhinzi no gukoresha ikoranabuhanga, bamwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) basanga hagakwiye kuzamura ingengo y’imari ku kigero cy’ 10%.

Abadepite bo muri EALA basanga ingengo y'imari ishyirwa mu buhinzi ikwiye kuzamuka
Abadepite bo muri EALA basanga ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi ikwiye kuzamuka

Ngo n’ubwo hakorwa ibishoboka byose izi gahunda zikabagezwaho, ngo ntibiragera ku kigero gishimishije kuko hakigaragara abakibifiteho ubumenyi bucye bigatuma umusaruro w’ubuhinzi utaba mwinshi.

Mu bindi abahinzi bifuza ni uko imbuto n’ifumbire byajya bibageraho ku gihe, guhabwa amahugurwa ahagije, kubona isoko ry’umusaruro n’ubundi buryo buteye imbere mu buhinzi nk’uko Mpiranya Oscar umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abahinzi bato mu Rwanda Appe/Esaff Rwanda yabitangirije Kigali Today.

Mu biganiro byabaye mur’iki cyumweru bigahuza bamwe mu badepite bo mu nteko zishinga amategeko zo mu bihugu bigize akarere ka africa y’iburasilazuba EALA na bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda, hagaragajwe ko ibibazo bikiri mu rwego rw’ubuhinzi biterwa n’uko ingengo y’imari ibushorwamo iri hasi dore ko ingana na 6.1%, bakagaragaza ko bituma hari ingamba zigamijwe kuzamura ubuhinzi zishyirwa mu bikorwa ku muvuduko wo hasi.

Uwumukiza Francoise umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda na Ahingejeje Francois umudepite wo mu gihugu cy’Uburundi ni bamwe mu babyitabiriye bagaragaza ko nibura ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi yongerewe ku kigero kingana na 10% hari byinshi bishobora kugerwaho mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara muri uru rwego rw’ubuhinzi.

Abahinzi bo bagaragaza ko hari urwego batarageraho kubera ubumenyi bucye muri gahunda zo kwita ku musaruro
Abahinzi bo bagaragaza ko hari urwego batarageraho kubera ubumenyi bucye muri gahunda zo kwita ku musaruro

Depite Ahingejeje ati “Tubona za leta z’ibihugu byacu zifashe amafaranga ahagije hagakorwa ubushakashatsi bugaragaza ibikwiye gukorwa mu buryo buteye imbere, byaba na ngombwa tugashingira ku byo ibindi bihugu byateye imbere muri uru rwego bikoresha, hanyuma abahinzi bacu bagatangira kubukoresha; byatuzamurira umusaruro w’ubuhinzi n’ubwiza bwawo”.

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2018 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda wazamutseho 8%, ni mu gihe 29% y’umusaruro mbumbe w’igihugu wakomotse mu buhinzi n’ubworozi.

Mu gihe aba badepite bavuga ibi, ingengo y’imari ijya mu buhinzi mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 yagabanutseho 30%, bitewe n’uko hari imwe mu mishinga yo mu buhinzi yari yararangiye.

Icyo gihe Minisitiri w’igenamigambi Claver Gatete yavuze ko bitazagira icyo bihungabanya ku buhinzi bw’u Rwanda. Imwe muri iyo mishinga yararangiye ni nka LWH, wakoraga mu bijyanye no kuhira imyaka, RSSP wakoraga mu gutera inkunga imishinga iteza imbere icyaro na KWAMP wakoraga mu gufata amazi yo kuhira imyaka muri Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka