Nyamashake: abahize abandi mu kwita kuri kawa bahembwe

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihingwa cya kawa mu Karere ka Nyamasheke, abahinzi 20 b’intangarugero batoranyijwe bashyikirijwe ishimwe ry’uko bafashe neza kawa bigatuma iza mu za mbere mu buryohe mu gihugu.

Gufata neza kawa byatumye bahabwa ibihembo
Gufata neza kawa byatumye bahabwa ibihembo

Buri wese muri abo bahinzi 20 yahawe inka y’inzungu n’Ikompanyi yitwa Dorman igura ikanohereza kawa mu mahanga. Batoranyijwe nk’abahinzi ba kawa babaye intangarugero kurusha abandi mu kuyitaho, bituma kawa y’i Nyamasheke iza muri eshanu za mbere mu buryohe mu gihugu cyose. Aba bahinzi bemeza ko kawa imaze guhindura ubuzima bwabo ndetse bikaba bigiye kuba byiza kurushaho nyuma yo guhabwa izi nka.

Umwe muri bo witwa Kankesha Bernadette ufite ibiti bya kawa bisaga 2000 yagize ati “Ikawa zampaye umusaruro cyane ngura ikibanza mpita nubaka inzu yo kubamo . Ayo nakuyemo uyu mwaka ushize naguzemo ikindi kibanza cy’ibihumbi magana atanu none dore bampaye n’inka, bizatuma umusaruro wiyongera cyane kuko nabonaga ifumbire y’imborera ari uko nyiguze ariko ubwo mbonye iyanjye bibaye byiza.”

Ukurikiyimfura Félicien yungamo ati “Ubuzima bwanjye bwose mbukesha ikawa n’abana banjye nzabashishikariza guhinga kawa kuko ikawa ugufasha kuguha amafaranga y’izabukuru umaze gusaza. Iyi nka bampaye na yo izamfasha n’umuryango wanjye guca bwaki mu rugo rwacu ndetse binamfashe kurushaho gukorera kawa yanjye kugira ngo ikomeze gutanga umusaruro mwinshi kuko mbonye ifumbire ihagije.”

Abahinzi ba kawa bavuze ko bagiye kurushaho kuzihinga no kuzitaho
Abahinzi ba kawa bavuze ko bagiye kurushaho kuzihinga no kuzitaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko n’ubwo kawa iri mu bihingwa bifatiye runini abatuye aka karere. Nyamasheke, ni ko karere ka mbere mu guhinga kawa nyinshi kandi nziza mu gihugu. Icyakora aka karere kavuga ko hamwe na hamwe kawa ikeneye gusazurwa dore ko ngo hari ibiti birengeje imyaka mirongo ine bigaragara ko bitagitanga umusaruro kubera gusaza.

Ntaganira Josué Michel, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu ni byo asobanura, ati “Haracyariho ibiti byinshi bya kawa bishaje mu Karere ka Nyamasheke. Hari ibirengeje imyaka 40, iyo itangiye gusaza gutyo bitanga umusaruro muke kandi utari mwiza. Iyo ni imbogamizi, ariko dufitanye gahunda na NAEB, yo kugenda tuvugurura ibiti bishaje tukabisazura. Ubu igiti kimwe gisigaye cyera ibiro biri hagati ya bibiri na bitatu kandi kigomba kwera hagati y’ibiro bine na bitanu.”

Ntaganira Josué Michel, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bagiye kuvugurura ubuhinzi bwa Kawa
Ntaganira Josué Michel, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bagiye kuvugurura ubuhinzi bwa Kawa

Seminega Jean Bosco ukuriye Kompanyi ya Dorman mu Rwanda avuga ko guhemba aba bahinzi biri mu rwego rwo kubatera umwete wo kwita kuri kawa ariko kandi banarebera hamwe n’aka karere uburyo umusaruro wa kawa ku giti warushaho kwiyongera mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Turi muri gahunda yo kureba ukuntu umusaruro ku giti wakwiyongera umuturage akabona inyongera ku mafaranga avana mu buhinzi bwa Kawa. Basanzwe batera ifumbire mvaruganda inshuro imwe kandi bagomba gutera inshuro ebyiri ku mwaka. Tuzagerageza gukorana n’abahinzi kugira ngo umusaruro wiyongere mu buryo bushoboka haba mu gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera.”

Amakuru ubuyobozi bw’aka karere butanga, agaragaza ko 40% bya kawa yoherezwa mu mahanga ituruka mu karere ka Nyamasheke. N’ubwo Nyamasheke ifite ibindi bihingwa byinshi, kawa yaho yihariye 40% by’ubukungu bw’aka karere. Ihinze ku buso bwa hegitari ibihumbi bisaga bitanu ikaba ihingwa n’imiryango ibihumbi 67. Muri Kawa 29 ziherutse kwegukana ibihembo mpuzamahanga by’uburyohe, iya Nyamasheke yaje ku mwanya wa gatanu, ubu bakaba bafite intego yo kuyigira iya mbere.

Buri wese mu bahinzi 20 ba kawa yahawe inka
Buri wese mu bahinzi 20 ba kawa yahawe inka
Abakuriye kompanyi ya Dorman mu Rwanda bavuga ko bagiye gufasha abahinzi kurushaho kongera umusaruro wa kawa
Abakuriye kompanyi ya Dorman mu Rwanda bavuga ko bagiye gufasha abahinzi kurushaho kongera umusaruro wa kawa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka