Twamenye ko imbuto dusaruye atari yo tugomba kongera guhinga – Abagenerwabikorwa ba International Alert

Bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Bugesera baravuga ko umushinga wa International Alert usize basobanukiwe byinshi mu bijyanye no kunoza ubuhinzi, barwanya inzara, bongera umusaruro kandi bihaza mu biribwa.

Mu gusoza umushinga, habaye ibiganiro bigamije kureba uko washyizwe mu bikorwa
Mu gusoza umushinga, habaye ibiganiro bigamije kureba uko washyizwe mu bikorwa

Gloriose Bazigaga ukora muri International Alert nk’umujyanama mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko uwo mushinga bakoreraga muri utwo turere dutatu usojwe nyuma y’imyaka itatu n’amezi atatu wari umaze ugamije kongera uruhare rw’abahinzi mu bibakorerwa no kubafasha kunoza ibyo bakora.

Ati “Uyu mushinga washoboye guha umuhinzi umwanya wo kugira ngo abashe kuvuga ibibazo bye, abashe kugaragaza ibimubangamira mu bikorwa bye, abashe kwegerana n’abayobozi, abereke ibyatunganywa neza kurushaho.”

Bazigaga avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, abaturage babonye umwanya wo gusuzuma igenamigambi no kuritangaho ibitekerezo, ndetse uwo mushinga ukaba usize zimwe mu mbogamizi abahinzi bari bafite zikemutse.

Ati “Imbogamizi cyane cyane wasangaga bafite ni inyongeramusaruro kenshi zitinda kubageraho, na gahunda zimwe na zimwe baba batumva neza nko guhuza ubutaka ugasanga ntabwo babifiteho imyumvire myiza bakaninangira mu kubishyira mu bikorwa. Hari imbogamizi zishingiye ku myumvire yabo, n’imbogamizi zishingiye ku kutagira amakuru, izo zose zakozweho muri uno mushinga, ni cyo wari ugamije.”

Umwe mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga witwa Ndagijimana Thomas wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kibungo mu Mudugudu wa Rusekera avuga ko uwo mushinga wabafashije mu kuvugurura buhinzi.

Ati “Alert International yasanze n’ubundi dukora umurimo w’ubuhinzi ariko twabikoraga mu bumenyi buke dufite. Twahingaga imbuto zacu tukagerageza kuzihinga kijyambere, izo twabaga twejeje twahitaga twongera tukazihinga. Nk’ibigori, ibyo dusaruye tukongera tukabihinga, ibishyimbo dusaruye tukongera tukabihinga, ariko mu bukangurambaga bw’uwo mushinga twamenye ko imbuto dusaruye atari yo tugomba kongera guhinga kuko icyo gihe itajya itanga umusaruro ushimishije.”

“Badukanguriye kujya dusimburanya imbuto, iyo twahinze ntitube ari yo twongera guhinga, ahubwo tukajya ku bacuruza inyongeramusaruro tugashakayo indi mbuto.”

Ambasaderi w'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi mu Rwanda yashimye impinduka umushinga wagejeje ku baturage
Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda yashimye impinduka umushinga wagejeje ku baturage

Mu bindi Ndagijimana yishimira ni uko uwo mushinga watumye n’inzego zishinzwe ubuhinzi zirushaho gukora akazi kazoo uko bikwiye muri uwo murenge wabo wa Ntarama.

Ati “Muri icyo gihe ubushinga wa Alert International waje nta n’inzego zishinzwe ubuhinzi twari dufite mu murenge. Uhereye kuri Agoronome w’umurenge ntawe twari dufite, n’aba SEDO ntabo twari dufite mu tugari. Ariko uwo mushinga wa Alert International ukimara kuhagera, habayeho kwihutisha igikorwa cyo kuzuza izo nzego zitari zihari.

Abahinzi b’i Bugesera bakoranye n’uwo mushinga bavuga ko bamenye n’akamaro k’ikarita nsuzumamikorere kuko yatumye umuhinzi amenya neza ibyo agenerwa mu buhinzi, asobanukirwa uko anoza ubuhinzi, uko ategura umurima n’uko ateramo imyaka.

Ngo bamenye no gukoresha ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda mu rugero rutuma itangiza umurima nk’uko Ndagijimana Thomas na byo abigarukaho.

Ati “Imbuto z’indobanure abantu bamenye kuzikoresha. Mbere bazumvaga mu magambo ariko batazi uko zikoreshwa.”

Ati “Turashimira umushinga wa Alert International kuko wakoze ubukangurambaga bw’ingenzi kuko twari tumaze imyaka itanu nta mucuruzi w’inyongeramusaruro, ariko uwo mushinga umaze kuza byarihuse ku buryo uyu munsi dufite umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge, by’umwihariko ari mu kagari ntuyemo.”

Ikindi yishimira ni uko abaturage basobanukiwe no guhuza ubutaka kuko babyumvaga mu matangazo bagatekereza ko buri wese agiye kwamburwa ubutaka ntihagire uzongera kugira ubutaka yita ubwe, ndetse n’imbibi zigakurwaho. Uwo mushinga ngo watumye bamenya ko ari uguhinga igihingwa kimwe mu byatoranyijwe mu karere.

Abakoranye n’uwo mushinga wa International Alert bo mu Karere ka Huye bo bishimira ko usize bamenye ko ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi bishobora kuvamo ifumbire, bamenya no guhinga imbuto itari iyo bari basanzwe bahinga (iyo bari basaruye).

Mujawamaliya Sylvie wo mu Karere ka Huye yavuze ko uwo mushinga wabongereye ubumenyi mu kunoza ubuhinzi
Mujawamaliya Sylvie wo mu Karere ka Huye yavuze ko uwo mushinga wabongereye ubumenyi mu kunoza ubuhinzi

Umugenerwabikorwa witwa Mujawamaliya Sylvie wo mu Mudugudu wa Taba mu Murenge wa Mbazi mu Kagari ka mwulire mu Karere ka Huye avuga ko bigishijwe no kutavangavanga imyaka kuko byatumaga nta musaruro babona.

Ati “Ubundi twahingaga mu kajagari, tugahinga ibigori birimo amateke, ibirayi, ibishyimbo, ukabona nta musaruro. Ntumenye ngo wasaruye ibishyimbo bingana gute, amateke angana gute? Ariko batugiriye inama y’uburyo umuntu ategura umurima buri gihingwa kikajya ukwacyo.”

Nubwo ushoje imirimo yawo ariko, hari abasanga warageze hato cyane ugereranyije n’aho wari ukenewe.

Mujawamaliya avuga ko uwo mushinga batangiranye na wo muri 2016, ukorera mu mudugudu umwe gusa mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi, agasanga bidahagije.

Ati “Umurenge wa Mbazi ufite imidugudu 46. Kuba twarakoranye na bo mu mudugudu umwe urumva ko ari nk’igitonyanga mu Nyanja.”

Intumwa ya Minagri na yo yashimye ibyagezweho n'umushinga
Intumwa ya Minagri na yo yashimye ibyagezweho n’umushinga

Gloriose Bazigaga ukora muri International asobanura ko buri mushinga ugira igihe umara ukarangira, akavuga ko bidashoboka ko bakomeza ibikorwa kandi icyo gihe cyararangiye, kereka wenda ngo bakoze undi mushinga.

Ngo bari barawuhaye imyaka itatu ariko bongeraho amezi atatu kuko hari ibikorwa bashakaga gusoza neza bitari byarangiye muri iyo myaka itatu.

Abajijwe niba abo bafashije batazasubira inyuma, yagize ati “Turawushoje kandi twizera ko batazasubira inyuma kuko twabongereye ubumenyi, twabahaye mbese ibishobora gutuma bakomeza tudahari. Harimo ubwo bumenyi, harimo imyumvire myiza, harimo n’imikoranire myiza n’abayobozi. Turizera rero ko batazasubira inyuma.”

Bazigaga yashimiye abahinzi bakoranye, n’indi miryango itegamiye kuri Leta 16 bakoranye harimo by’umwihariko Pro – Femmes Twese Hamwe bafatanyije gushyira mu bikorwa uwo mushinga, hakabamo n’indi mishinga 15 yo muri utwo turere. Ni umushinga bashyize mu bikorwa ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi, European Union na Swiss Agency for Development and Cooperation(SDC).

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka