Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’abashoramari bo mu gihugu cya Israel ku bufatanye n’abaturage bagize imiryango 1,200.
Micomyiza Hanson, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga avuga ko umuturage azakodesha Leta 75% by’ubuso bw’ubutaka bwe ku barengeje hegitari eshanu (ha5), we agasigarana 25% azakoreraho.
Umuturage udafite hegitari eshanu we, azasigarana hegitari imwe ubundi buso bube ubukode.
Umuturage azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 y’ubukode kuri hegitari imwe, mu gihe kingana n’umwaka.
Furaha Geofrey umwe mu baturage ashima uyu mushinga kuko uretse kuba bazajya bishyurwa ubukode buri mwaka, baziga guhinga no korora kijyambere.
Agira ati “Ntabwo Leta yadutekerereza nabi. Tuzigiraho guhinga no korora kijyambere, kandi tunabone amafaranga. Ikimenyimenyi batwemereye kutwubakira inzu zo guturamo, imwe ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amanyarwanda, nyamara inzu zacu harimo izitarengeje agaciro ka miliyoni imwe.”
Icyakora hari n’abaturage bafite impungenge z’aho bazaba bakorera imishinga yabo mugihe umushinga utaratangira.
Kagabo Andrew umwe muri bo, yibaza aho inka zabo zizaba ziri mu gihe cy’amezi 18 hubakwa inzu bazimukiramo.
Agira ati “Jye mfite impungenge! None se ko hazashira amezi 18 bakabona kutubarira ubukode hanubakwa aho tuzimukira kandi banashyira imiyoboro y’amazi aho inka zizarisha,muri icyo gihe zizaba zishoka gute?”
Ikindi abenshi mu baturage bagarukaho ni amafaranga ibihumbi 300 y’ubukode kuri hegitari, bavuga ko ari macye ugereranije n’uko ikodeshwa n’abahinzi.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana avuga ko nta muturage ukwiye kugira impungenge kuko nta gikorwa cy’umuturage kizahungabanywa.
Naho ku kijyanye n’amafaranga y’ubukode abaturage bavuga ko ari makeya, Minisitiri Mukeshimana abizeza ko azajya yongerwa buri mwaka.
Ati “Tumaze kumva ibitekerezo byanyu, twafashe ayo ibihumbi 300 ariko buri mwaka azajya yiyongera n’ubwo ntibuka ingano. Ntabwo azaguma kuri ayo muhumure”.
Umushinga ureba imiryango 1200 muri rusange, ariko abatuye ku buso buzakorerwaho ni imiryango 400 ari nayo izubakirwa amazu ikimurirwa mu midugudu, kandi buri wese akazahitamo umudugudu yatuzwamo wegereye ibikorwa bye.
Kuri hegitari 5,600 umushinga uzatangiriraho, uzatwara miliyoni 72 z’amadorali ya Amerika.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe byari byiza arikose mumezi cumi numunani abantu bazaba bari kucyi konumva ngo aribwo bazishyura abantu