‘Ikofi’ yitezweho gufasha abahinzi kongera umusaruro

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, avuga ko gahunda y’Ikofi yo gufasha abahinzi kongera umusaruro yatangijwe na Banki ya Kigali (BK) izafasha mu gukemura ikibazo cy’itinda ry’imbuto n’ifumbire abahinzi bahora bavuga.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko Ikofi izihutisha gahunda z'ubuhinzi
Minisitiri Mukeshimana avuga ko Ikofi izihutisha gahunda z’ubuhinzi

Iyo gahunda imaze igihe gito itangiye, igamije kwandika abahinzi n’imyirondoro yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri wese iyo gahunda igaragaza imikorere ye, ikamufasha kandi kwizigamira amafaranga kuri telefone ku buryo icyo yakenera akigura bitamugoye kikamugeraho ku gihe.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko gahunda y’Ikofi ari nziza kuko ituma abafatanyabikorwa mu buhinzi bamenyana bihagije bityo n’imikoranire ikoroha.

Agira ati “Ikofi ni uburyo bwiza bwo kumenya abafatanyabikorwa, abacuruza inyongeramusaruro bakayikoresha, niba uri umuhinzi bizagaragariza Banki amafaranga utanga buri gihembwe ku nyongeramusaruro bityo ikumenye neza. Bizatuma iguha inguzanyo y’ubuhinzi bitagoranye”.

Minisitiri Shyaka na we yagize ibyo abaza kuri iyo gahunda
Minisitiri Shyaka na we yagize ibyo abaza kuri iyo gahunda

Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Iyi gahunda twayikoranye na BK ariko n’andi mabanki ashatse yayikoresha kugira ngo amenye neza abahinzi-borozi akorana na bo. Nk’ubu abahinzi barimo kwiyandikisha muri Smart Nkunganire, Ikofi rero izatuma mu kwa munani tuba twamenye ibyo bakeneye, bihuzwe bityo bitworohere mu igenamigambi”.

Umukozi wa BK mu ishami ry’ubucuruzi, Mutangana Félix, avuga ko ikoranabuhanga ry’Ikofi rizatuma imirimo yihuta bityo ntihongere kuba ubukererwe.

Mutangana avuga ko umuhinzi ukoresha neza Ikofi azajya ahabwa inguzanyo nta ngwate yindi asabwe
Mutangana avuga ko umuhinzi ukoresha neza Ikofi azajya ahabwa inguzanyo nta ngwate yindi asabwe

Ati “Mbere inyongeramusaruro zaratindaga ariko ubu abazicuruza bazajya bazitumiza bifashishije ikoranabuhanga ry’Ikofi batiriwe bagenda. Bizatuma byihuta no kuboherereza ibyo batumije bityo bigere ku bahinzi mbere y’uko ihinga ritangira, cyane ko buri wese ibyo akeneye bizaba bizwi”.

Avuga kandi ko umuhinzi ukoresha neza Ikofi azoroherwa no kubona inguzanyo nta yindi ngwate asabwe.

Ati “Umuhinzi nasaba inguzanyo, tuzaba tubona ko akoresha ikofi neza yizigamira, uko akoresha konti ye neza ndetse tunabona ubutaka bwe uko bungana n’uko ahinga. Nta yindi ngwate rero azasabwa, azaba yemerewe inguzanyo ihwanye n’ubushobozi bwe ku buryo bitazamugora kwishyura”.

Minisitiri Shyaka Anastase na Minisitiri Mukeshimana basobanurirwa gahunda y'Ikofi
Minisitiri Shyaka Anastase na Minisitiri Mukeshimana basobanurirwa gahunda y’Ikofi

Mutangana avuga kandi ko kugeza ubu BK ikorana n’abahinzi basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, abagera ku bihumbi 100 bakaba ari bo bamaze kwiyandikisha mu Ikofi ndetse n’abacuruza inyongeramusaruro 1200 bakaba bariyandikishije mu ikofi.

Ikindi ngo barateganya ko ihinga ry’igihembwe cya mbere rizatangira muri Nzeri uyu mwaka abahinzi bose baramaze kwiyandikisha mu Ikofi kugira ngo gahunda zose zijyanye n’ubuhinzi zorohe.

Ibijyanye n’iyo gahunda y’Ikofi byagarutsweho ku wa 19 Kamena 2019, ubwo Minisitiri Mukeshimana yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa mpuzamahanga by’ubuhinzi n’ubworozi ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo aho risanzwe ribera, rikaba ryitabiriwe n’abamurika barenga 360.

Umwe mu bakozi ba BK avuga ibyiza by'Ikofi
Umwe mu bakozi ba BK avuga ibyiza by’Ikofi

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka