Basanze gukoresha ifumbire nabi byarabatezaga igihombo

N’ubwo abahinzi bashishikarizwa kwifashisha inyongeramusaruro igihe bahinga, kugeza ubu hari abazikoresha nabi, bigatuma batagera ku musaruro mwiza.

Babifashijwemo na HoReCo, abahinzi bagiye bigishwa guhinga mu buryo butanga umusaruro uhagije
Babifashijwemo na HoReCo, abahinzi bagiye bigishwa guhinga mu buryo butanga umusaruro uhagije

Ibi binavugwa n’abahinzi bamaze guhugurwa ku kwita ku butaka ndetse no guhinga neza, iyo bagereranyije ibyo bigishijwe n’ibyo bari basanzwe bakora.

Uwitwa Alexis Nzabahimana wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, avuga ko yajyaga yumva ngo ahandi bareza cyane, agakeka ko biterwa n’ubutaka bo bahingaho, ariko na none yareba ubutaka ahingaho na bwo akabona ari bwiza, bikamushobera.

Agira ati “Najyaga numva abagoronome bavuga ngo umuntu ashobora guhinga ku buso butoya akabona umusaruro uhagije, nareba ko kuri hegitari njyewe neza ibiro 700 cyangwa 800 by’ibigori nyamara numva ngo ahandi bezaho toni eshanu, esheshatu, bikanyobera.”

HoReCo yafashije mu ivugurura ry'ubuhinzi, umusaruro uriyongera kuri hegitari
HoReCo yafashije mu ivugurura ry’ubuhinzi, umusaruro uriyongera kuri hegitari

Nyuma yo guhugurwa mu by’ubuhinzi, ngo yasanze imikoreshereze y’ifumbire itaboneye no gutera mu kajagari biri mu byamuteraga kuteza neza ndetse bikanamuhombya.

Ati “Nanyanyagizaga imborera mu murima, n’imvaruganda bikaba uko. Naje gusanga narakoreshaga ifumbire nyinshi, hakaba iyo ibihingwa bikoresha n’ipfa ubusa.”

Alice Mukarusagara w’i Gatagara mu Murenge wa Nyanza, na we nyuma yo guhugurwa ngo yasanze ifumbire yarayipfushaga ubusa.

Ati “Hari igihe nashyiraga ifumbire mu murima namaze gutera, nkayinyanyagiza hejuru. Nyamara bene iyo fumbire iba ari impfabusa kuko intugagihingwa ibihingwa biba biyikeneyemo iba yibereye hejuru, ntibibashe kuyikurura.”

Bigishijwe rero gutera ibihingwa ku murongo, hanyuma umwobo uri buterwemo imbuto bakaba ari wo bashyiramo ifumbire y’imborera, bakarenzaho iy’imvaruganda, nuko bagashyiraho agataka maze bakabona gushyiramo imbuto.

Abo bahinzi bahuguwe na Koperative HoReCo yibumbiyemo abize iby’ubuhinzi, kuhira, guhingisha imashini no gushakira amasoko ibihingwa (agri-business), biganjemo ababyigiye mu gihugu cya Israël.

Emmanuel Ndayizigiye uyobora Koperative HoReCo avuga ko bahawe iyi nshingano yo gufasha abahinzi kuko byari byaragaragaye ko Leta itunganya ibishanga ariko ntibibyazwe umusaruro uko bigomba.

Mu Burasirazuba basigaye beza toni hagati ya 40 na 50 z'inyanya kuri hegitari
Mu Burasirazuba basigaye beza toni hagati ya 40 na 50 z’inyanya kuri hegitari

Bishimira ko nyuma y’imyaka ibiri n’igice bafasha abahinzi, umusaruro ugenda wiyongera.

Yagize ati “Dutangira mu Ntara y’Amajyepfo, umuceri wari uri kuri toni nka 2.3 kuri hegitari, ariko ubungubu hari aho dufite toni eshanu hari n’aho dufite zirindwi. Ibigori hari aho twatangiye dufite toni nk’eshatu n’igice ariko Nyagatare turagera kuri toni hafi esheshatu n’igice. Inyanya i Nyagatare ubu turasarura hagati ya toni 40 na 50 kuri hegitari.”

Icyakora na none ngo bagereranyije n’umusaruro wo hirya no hino ku isi, haracyari izindi ntambwe zo gutera kuko nko ku muceri hari abagera kuri toni 10 kuri hegitari, inyanya bakageza kuri toni 60 kuri hegitari, ibigori na byo bakageza kuri toni 12 kuri hegitari.

Kugeza ubu HoReCo ikorana n’amakoperative 48 ahinga mu bishanga yo mu turere 16 kuri 30 tugize u Rwanda. Kuri hegitari 100 bagiye bahashyira umugoronome umwe ufasha abahinzi buri munsi.

Nyuma yo kubona ko uwo mugoronome umwe adahagije, biyemeje guhugura umuhinzi byibura umwe kuri hegitari 20. Abari bamaze iminsi biga ni 128 bahuguwe mu gihe cy’ukwezi, kuri 280 bateganya guhugura.

Aba ubu na bo babaye abagoronome bazajya bagira inama abahinzi bagenzi babo, kandi bazajya babiherwa insimburamubyizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka