Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda batangije ibikorwa byo gutera ubwatsi bw’amatungo hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibiryo byayo no kongera umukamo ndetse no kugabanya ibibazo hagati y’aborozi n’abahinzi.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko kuba amasoko y’inka atagikora mu turere twa Kirehe na Ngoma byatewe no gutinya indwara y’uburenge, ariko ngo ashobora gufungurwa vuba kuko butigeze buhagera.
Imibare y’Uturere uko ari dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, igaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa bizibandwaho muri iki gihembwe kiba kigizwe n’itumba ryinshi.
Abakora ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batewe igihombo n’udusimba twitwa inzibyi twangiza imitego tukabarira amafi.
Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (…)
Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere Niyitanga Jean de Dieu avuga nta ndwara y’icyorezo mu nka ihari, ahubwo ko ari indwara isanzwe kandi ivurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba abahinzi benshi muri ako karere badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, biterwa n’imyumvire y’uko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera, ariko ngo ntibivuze ko butagomga gufumbirwa.
Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubushobozi ubuhinzi bwa kawa igatunganyirizwa mu Rwanda hagamijwe gufasha Abanyarwanda kuyibonera hafi, Koperative y’abahinzi ba kawa yitwa “Dukundekawa”, yatangiye umushinga wo gutunganyiriza kawa yabo mu Rwanda uzatwara miliyoni 209Frw.
Leta y’u Rwanda yashoye asaga miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bifuza ko imbuto y’ibigori bituburirwa mu Rwanda ya RHM yakomeza gukorwaho ubushakashatsi kuko hari aho yeze nabi.
• Mu myaka ishize umuhinzi yasaruraga toni zitarenga 10 kuri hegitare • Ubu umuhinzi ashobora gusarura toni zisaga 50 • Abahinzi bari gukoresha uburyo bigiye mu rugendoshuri rwateguwe na Sendika INGABO na AGRITERRA
Uwitwa Egide Murindababisha agira ati "Sinzi neza uburyo waba wahinze ibishyimbo cyangwa amasaka mu murima ungana na hegitare imwe, wabigurisha hakavamo amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 480 ku mwaka, ariko ikawa yo irayarenza".
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Musanze bamaze igihe gito binjiye mu butubuzi bw’imbuto nshya y’ingano, baratangaza ko bagenda barushaho kubibonamo inyungu kuko hari ikigero bagezeho bihaza mu mbuto itunganyirijwe mu gihugu kandi bakaba bayifitiye isoko ribaha ifaranga ritubutse.
Aborozi ni bo babisobanura neza kuko bajya babona ikimasa (inka y’ingabo) cyangwa isekurume y’ihene n’intama, byihumuriza ku nda y’amaganga (igitsina cy’ingore). Iki gikorwa ni cyo abantu bita ’kumosa’.
Kuba abahinzi barakanguriwe uburyo bushya bwo kwanikira hamwe umusaruro wabo w’ibigori, ni kimwe mu byabafashije kunguka, nyuma y’uko mu myaka yahise bagiye bagwa mu bihombo byo kutanika ibigori uko bikwiye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, Dr. Bucagu Charles, avuga ko hamaze kuboneka ubwumishirizo bw’ibinyampeke bugendanwa bukazafasha kuzamura ubuziranenge bw’umusaruro wabyo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Charles Bucagu avuga ko batangiye gufasha abatubuzi b’imbuto z’ibigori zikorerwa mu Rwanda gushaka uburyo zagurishwa hanze y’igihugu.
Nyuma y’uko imbuto y’ibirayi yari yabaye nkeya mu gihembwe cy’ihinga gishize, byanatumye ihenda cyane, mu Karere ka Nyamagabe habonetse abikorera batatu biyemeje gufasha RAB gutubura imbuto ikiva muri Laboratwari.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto, Daniel Rwebigo, avuga ko 80% by’imbuto yose y’ibigori ikenerwa n’abahinzi ituburirwa mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra, batangiye kugeragereza imbuto z’inkeri mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.
Abahinga mu kibaya cya Kabuyege bari bamaze igihe kinini bataka igihombo baterwaga n’isuri ikomoka ku mazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije, ikangiza imyaka buri gihembwe cy’ihinga.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ivuga ko ikibazo cyo kubura isoko ku bahinzi b’ibitunguru mu Karere ka Rubavu ari imwe mu ngaruka zo guhagarika ingendo (lockdown) kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuhinzi w’ibinyomoro ashobora kumara imyaka itatu asarura adahagarara mu gihe yabyitayeho uko bikwiye.
Muri uku kwezi kwa Mutarama ni igihe cy’isarura ry’ibishyimbo mu bice bitandukanye by’igihugu, abahinzi basarura imyaka yabo bamwe bagahita bayigurisha, abandi bagahitamo guhunika kugira ngo bazagurishe mu gihe ibishyimbo bitangiye kugabanuka mu masoko.
Abaturage bo mu Karere ka Burera baremeza ko iki gihembwe cy’ihinga kitabahiriye cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi bitunze benshi, nyuma y’uko mu gihe cy’ihinga izuba ryabaye ryinshi, mu ibagara hagwa imvura nyinshi hakubitiraho n’icyorezo cya COVID-19, bituma umusaruro utaba mwiza.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.
Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rufite agaciro ka Miliyoni 20.8 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuga angana na miliyari 20.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Kubaka uru ruganda biri mu rwego rwo kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka muri aka gace.
Guhera ku wa 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ihene, ingurube n’intama)ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) mu Karere kose ka Kayonza kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Mudugudu wa Mucucu (…)
Abacuruza inyama z’inka bavuga ko kubona izo kubaga mu Karere ka Bugesera bigoye ku buryo, bibasaba kujya kuzishakira mu masoko atandukanye mu Burengerazuba, mu masoko ya Birambo cyangwa se ku Irambura ahahoze ari muri Kibuye.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bahawe inka muri gahunda ya Girinka baratangaza ko biteje imbere ku buryo hari abageze ku rwego rwo gutanga imirimo mu bikorwa byo kwiteza imbere.