Umusaruro w’inkeri za ‘Bravura’ zaturutse mu Buholandi watangiye kugera ku isoko

Ubuhinzi bw’inkeri mu Rwanda, busa n’aho ari bushya kuko si igihingwa wabona muri buri gace nk’ibishyimbo, ibijumba cyangwa ibindi bimenyerewe mu Rwanda. Gusa muri iyi myaka ya vuba, ubuhinzi bw’inkeri bugenda bwiyongera ndetse havuka na koperative zikora imitobe n’ibindi mu nkeri ndetse na Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard imaze igihe igura umusaruro w’inkeri ku bahinzi bo mu Karere ka Rulindo ikazikoramo imitobe n’ubwo ngo umusaruro uboneka uba ari mukeya ugereranyije n’ukenewe.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2021, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rutumiza toni zirenga 200 z’inkeri buri mwaka, iyo ikaba ari yo mpamvu iyo Minisiteri ku bufatanye n’Umuryango witwa ‘AGRITERRA’ batangiye gahunda yo kongera ubuhinzi bw’inkeri mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Tariki 3 Gashyantare 2021, nibwo Umuryango AGRITERRA wagejeje ingemwe 70,000 z’inkeri mu Rwanda, izo nkeri zikaba ari izo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi. Icyo gihe, MINAGRI na AGRITERRA batangiye kwifashisha amakoperative y’abahinzi mu turere twa Rwamagana, Rulindo, Muhanga, Rutsiro na Karongi,batera izo nkeri ku buso buto buto kugira ngo babanze barebe ko zakwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Icyo gihe, abakurikirana ubwo buhinzi bw’inkeri batangaje ko izo nkeri zizatangira gutanga umusaruro nyuma y’iminsi 90 (amezi atatu), kandi zikaba zishobora kumara umwaka zisoromwa inshuro ebyiri buri cyumweru.

Amezi atatu bari bavuze arashize, abahinzi batangiye gusarura kandi baravuga ko bigaragara ko zitanga umusaruro mwiza n’ubwo ari bwo zigitangira kwera nk’uko bisobanurwa na Habimana Elie, Perezida wa Koperative COVAMABA yahinze izo nkeri mu gishanga cya Bahimba mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati “Dutangira kuzihinga twari dufite amakenga ko zishobora kwanga ubutaka bwacu, ariko si ko byagenze ahubwo izo nkeri zishimiye ubutaka bwacu, mbese bigaragara ko zizatanga umusaruro kurusha ibindi bihingwa dufite. Ubu tumaze gusarura inshuro eshatu, kandi ntizirera ijana ku ijana, ariko zizera ijana ku ijana, nko kuri ‘Ari’ 25 twaziteyeho, tumaze ibyumweru bibiri dutangiye gusarura ubu tugeze ku mpuzandengo y’ ibiro 60 ku cyumweru. Ku isoko ikilo kiragura 1500 Frw ku barangura, naho ujyana dukeya agura ku 2000Frw. Kandi dufite isoko ryizewe, ubu tuzigurisha i Kigali ka bantu bafite amahoteli”.

Habimana yongeyeho ko imbogamizi bafite muri iki gihe ari imvura, kuko inkeri kimwe n’ibindi bihingwa nk’inyanya, iyo ari mu gihe cy’imvura nyinshi zihura n’ibyonnyi byinshi, ndetse zikaba zanabora ariko abafasha mu gukurikirana ubuhinzi bw’inkeri bo mu Muryango AGRITERRA bagize icyo bakivugaho.

Emmanuel Mporwiki ushinzwe umutungo wo muri Koperative Dushishoze (Coopedush) yo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, avuga ko kimwe n’izindi Koperative zahinze inkeri za ‘Bravura’, na bo bateye inkeri muri Gashyantare 2021, none ubu bakaba baratangiye gusarura, aho ubu basarura nibura ibiro 100 by’inkeri kuri Ari 30 bahinze buri cyumweru.

Emmanuel Mporwiki yongeraho ko ubuhinzi bw’inkeri bwatangiye kubyara inyungu ku bahinzi. Yagize ati,“Ntizihingwa n’abantu benshi, zirakunzwe ku isoko, ubu ikiro kiragura 3000 Frw i Kigali, ni ibintu bikeya ikiro kigura ayo mafaranga mu bintu bijyanye n’imbuto mu Rwanda. Mu murima, izo nkeri zimara imyaka ibiri zisarurwa, ariko buri mezi atandatu ziruhuka nk’ukwezi,bakongera bagatangira gusoroma. Gusa ikibazo ni ubwikorezi bwazo, umuntu azivana ahantu hamwe azijyana ahandi, kuko hari ubwo zangirika hagapfamo nyinshi”.

Muhire Renovat , Umujyanama mu buhinzi muri AGRITERRA yavuze ko icyo bakora ari ugufasha amakoperative y’abahinzi, babagira inama,babaha amahugurwa ndetse n’ ingendo shuri aho bishoboka, gukurikirana ibihingwa mu mirima batafanyije na ba ‘ Agronome, n’ibindi.

By’umwihariko ku bijyanye n’ubuhinzi bw’izo nkeri za ‘Bravura’ Muhire avuga ko muri rusange, zakunze ubutaka bwo mu Rwanda, ndetse ko buri Koperative yazihinze ubu yatangiye gusarura, nubwo hatabura imbogamizi zitandukanye izo Koperative zihura nazo muri ubwo buhinzi, gusa ngo buri Koperative igira imbogamizi zihariye.

Yagize ati, “Ubundi buri Koperative mu zahinze izo nkeri igenda ifite ibibazo byihariye, nko muri Rutsiro, bagira ikibazo cyo kubona isaso kandi inkeri zikenera gusasirwa, mu minsi iri imbere bazahura n’ikibazo cyo kuvomera kuko inkeri zihize ku musozi. Muri Muhanga abahinzi b’inkeri bahura n’imyuzure, iza ikarengera inkeri, igatwara imirima, isaso ikanataba inkeri”.

Yongeyeho ati, “Ikibazo rusange kandi nyamukuru ni ukubona imiti iberanye n’uburwayi bw’inkeri kuko bukururwa cyane n’ubuhehere ndetse n’ikigero cy’ubushyuhe bw’ikirere cy’u Rwanda indwara y’Akaribata (Anthracnose) iraturemerera cyane kuko izahaza inkeri cyane cyane mu gihe cy’imvura. Icyumweru kimwe imvura imaze igwa cyane, Koperative eshatu zimaze guhomba ibiro birenga ijana, icyo ni ikibazo gikomeye, imiti twateye kuko ari yo dufite ino aha ntiyadufashije, imiti umuhinzi dukorana wo mu Buholandi atubwira twakwifashisha ntayiboneka ino aha”.

Uwo mukozi wa AGRITERRA avuga ko ikindi kibazo Koperative yahinze izo nkeri muri Rutsiro, yahuye na cyo, ari inyamaswa zituruka muri Gishwati, zibonera inkeri, n’ubwo hari indi mirima y’inkeri, ariko izo nyamaswa zitwa Ingunzu, zibasira cyane izo nkeri zaturutse mu Buholandi, ngo birashoboka ko inyamaswa na zo zigira ubushobozi bwo kumenya ibiryoshye kurusha ibindi.

Yagize ati “Bigitangira abahinzi babanje kuyoberwa uko bigenda, kuko umuhinzi yashoboraga kunyura mu murima uyu munsi akabonamo inkeri zihishije nyinshi, akumva azasarura nk’ibiro icumi ku munsi ukurikiyeho, yajyayo akazibura, nyuma biza kumenyekana ko ari izo nyamaswa zizirya. Ubu Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘RDB’ cyamenyeshejwe icyo kibazo, gishyiramo za ‘Camera’ zigaragaza ko ari izo nyamaswa, ariko baracyakora raporo ntawuzi ikizavamo, niba bazatanga indishyi cyanngwa ikindi”.

Gusa ngo izo nyamaswa zonera abahinzi b’inkeri za ‘Bravura’ mu Rutsiro, ni ikibazo kuko bibaca intege, umuhinzi agakorera inkeri, ariko ntabone umusaruro uko bikwiye kubera izo nyamaswa ziwona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza pe! ahubwo n’Iburasirazuba muturangire aho twakura umurama.tugerageze turebe

murakoze.

Mujawase J.d’Arc yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

AGRITERRA Ikorere he adresse yayo ndashaka umurama byihuse nandi makuruyo guhinga Inkeri Murakoze

Nzabonimpa Jean yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka