Abahinze ibigori baravuga ko umusaruro wabuze isoko

Abahinzi hirya no hino mu gihugu bavuga ko umusaruro w’ibigori babonye mu gihembwe cy’ihinga gishize, ushobora kwangirikira muri za hangari kuko utarimo kubona abaguzi.

Abo mu Karere ka Ngoma babwiye Ikigo cy’Itangazamakuru mu Rwanda(RBA), ko bari bamenyereye kugurisha umusaruro wabo amafaranga 230 kuri buri kilo, ariko ubu ngo barifuza n’uwabaha amafaranga 150 ku kilo.

Umwe muri abo bahinzi yagize ati "Abaza kutugurira umusaruro bari kutubwira ko ibigori ku isoko bihagaze ku mafaranga 150 ku kilo, kubera iyo mpamvu ngo baraduha amafanga 140 ku kilo kuko ku isoko na ho nta mafaranga ahari".

Undi muhinzi yakomeje avuga ko afite ibigori birenga toni ebyiri yaburiye isoko, akaba yifuza abamamyi yagurishaho bike kugira ngo abone uko ajyana abana ku ishuri, ariko na bo ngo yababuze.

Iki kibazo ariko si muri Ngoma gusa kiri kuko hari n’abahinzi mu Karere ka Kamonyi babwiye Kigali Today ko ibigori byuzuye za hangari babimanikaho bitewe n’uko byabuze abaguzi.

Umunyamuryango wa Koperative KABIYAKI ihinga ibigori n’imboga mu bishanga bya Kibuza na Yanza mu karere ka Kamonyi, Gasasira Daniel avuga ko kugeza ubu nta baguzi b’ibigori barabona, nyamara mu myaka ishize iki gihe ngo bari kuba barabonye isoko ryabyo.

Gasasira yagize ati "Dufite ikibazo kuko ibigori birengeje ukwezi muri hangari nyamara twari kuba turimo guhungura babijyana, hari umuguzi wigeze kuza kubireba atubwira ko ari buduhe amafaranga 210/kg twe dushaka nibura 230Frw/kg, yahise agenda ntabwo yongeye kugaruka".

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien yemereye RBA ko mu gihugu hose hari ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ibigori.

Karangwa yavuze ko muri iki gihe habonetse umusaruro w’ibigori mwinshi ariko ko kugura bitameze nk’uko byari bisanzwe, bitewe n’ibi bihe bya Covid-19.

Yakomeje asobanura ko indi mpamvu ituma abaguzi batarimo kwitabira kugura ibigori nk’uko bisanzwe, ari uko ngo muri iki gihe cy’imvura biba bituumye neza, kandi nta hantu bafite babyumishiriza nyuma yo kubigura.

Karangwa yagize ati "Icyo twabikoraho ni uko twahura n’inzego zitandukanye dusanzwe dukorana mu gushakira abaturage isoko ry’umusaruro wabo, abaguzi bifuzwa cyane cyane akaba ari abafite ibikoresho byumisha kugira ngo babashe kubika umusaruro".

Yasobanuye ko kuba ibigori bihendutse kandi byari bikwiye kujyana n’uko ifu yabyo(kawunga) nayo ihendutse, ariko ibyinshi biracyari muri za hangari hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka