Nyabihu: Umuhanda wangiritse watumye babura uko bageza umusaruro w’ibirayi ku isoko

Abaturage bo mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Rugamba mu Mudugudu wa Kibumbiro bavuga ko babuze uko bajyana umusaruro ku isoko bitewe n’umuhanda wangiritse bikabatera igihombo kubera ibirayi biborera mu buhunikiro.

Abaturage babitangaje nyuma y’uko umuhanda wabafashaga kugeza umusaruro ku isoko wangijwe n’imashini zagiye kuwukora zikavamo zitarangije ibikorwa ahubwo ukangirika kurushaho kugeza n’aho imodoka zidashobora kuwunyuramo.

Toni zibarirwa muri eshatu ni zo zibarwa ko zimaze kubora kubera kutabona uko zigezwa ku isoko, ibi bikiyongeraho n’igihombo gishyirwa ku bahinzi kugira ngo bishyurire amagare ageza ibirayi ku muhanda wa Kaburimbo kugira ngo bishobore gutwarwa n’imodoka.

Nsengiyumva ni umwe mu bahinzi muri uyu mudugudu waganiriye na Kigali Today. Avuga ko kwangirika k’umuhanda byabateye ibihombo.

Agira ati "Dusanzwe twakira imodoka nyinshi ziza gutwara ibirayi. Ugereranyije ku munsi twakiraga nka Fuso 15 na Daihatsu 5 zije gutwara ibirayi byera muri aka gace, ariko kuva umuhanda wanyuzwamo imashini zikawusigamo ibitaka watangiye kunyerera ubu nta modoka ishobora kuhagera."

Nsengiyumva avuga ko akazi kakorwaga n’imodoka gakorwa n’amagare igihombo kikajya ku bahinzi.

Ati "Batarashyiramo imashini, imodoka zageraga ku Kibumbiro tukagurisha ibirayi, ariko imashini inyuze mu muhanda, byateje kunyerera ndetse habamo n’imisozi y’ibitaka ku buryo imodoka zidashobora kongera kuhagaruka, iyo imvura yaguye ntizanyuramo."

Akomeza avuga ko akazi kakorwaga n’imodoka gakorwa n’amagare agera ku 100 akabigeza ku muhanda kandi igare rikora inshuro 10, iyo igare ritwaye ibirayi ryishyurwa amafaranga 1000.

Kugira ngo ibirayi bibore byatewe n’uko abanyamagare batangiye kwaka amafaranga 1500 ku mufuka abahinzi basanga baba bahomba cyane baranga ibirayi bitinda aho byashyizwe biranyagirwa bitangira kubora.

Kugira ngo umusaruro ugere ku muhanda aho imodoka ziwusanga bisaba ko umuhinzi ikilo kimwe acyishyura amafaranga 45. Mu gihe abandi bagurirwa umusaruro ku mafaranga 225 ku kilo, umuhinzi ngo yishyura ubwikorezi agasigarana amafaranga 180.

Sibomana Theogene, umwe mu bahinzi ukora akazi ko gupima ibirayi ku munzani avuga ko igihombo cy’ibirayi cyabagezeho kuko imodoka zidashobora kugera aho bakura ibirayi bigasaba gukoresha amagare.

Ati "Ibirayi byaboze kuko byatinze kugezwa ku modoka. Uubu ni igihombo twabonye niba duhombye toni 3 kandi ikilo kigura amafaranga 225, urumva harimo ibihumbi byinshi."

Sibomana avuga ko ubusanzwe iyo basarura ibirayi imodoka ziza kubitwara ntibihure n’ikibazo, ariko ubu kubera ko nta modoka zihagera, abaturage barabikura bikuzura umusozi bakarindira ko amagare abitwara kandi ari byinshi, iyo imvura iguye ntibitwikirwe, bikabora.

Sibomana avuga ko basaba Leta kubafasha umuhanda ugakorwa, kugira ngo boroherezwe kugeza umusaruro ku isoko.

Ati "Niba twarakoreshaga amafaranga 500 kugira ngo umufuka ugezwe aho imodoka zisanga umusaruro, ubu abafite amagare bakaba bageze ku mafaranga 1500 ni igihombo ku muhinzi."

Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Rambura, Kampire Georgette, avuga ko iki kibazo kizwi haba ku murenge ndetse n’Akarere ariko impamvu nyamukuru ngo ni imvura igwa n’igitaka cyaho.

Agira ati "Imashini zari zigiye gukora umuhanda ariko kubera igitaka cyaho kinyerera byatumye gukora umuhanda bihagarara ndetse n’imodoka zawunyuragamo zitwaye imyaka zinanirwa no kuwunyuramo bigira ingaruka ku bahinzi b’ibirayi bahatuye."

Kampire avuga ko imodoka zigiye muri uwo muhanda kubera ubunyerere zinanirwa kuvamo bigatuma imodoka zirinda kujyayo zigategereza umusaruro kuri kaburimbo nabwo kubihageza bigahenda abahinzi.

Ikibazo cy’umuhanda cyatangiye ubwo imodoka zatangiye gukora umuhanda zihereye muri santere ya Gasiza mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu werekeza ahitwa ku Kibisabo.

Sosiyete ikora umuhanda yanyujijemo imashini ariko haza kuboneka ikibazo cy’aho bashyira ibitaka kuko ahari hateguwe nyiri umurima yabagoye. Ibi byatumye sosiyete ikora umuhanda ihera ku rundi ruhande. Ubwo abaturage bagaragazaga iki kibazo mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2021, imashini yagarutse gukura mu nzira ibitaka zari zarasizemo ariko ntibyakunda kubera imiterere yaho n’ubutaka bunyerera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura avuga ko bategereje ko haboneka umucyo kugira ngo imashini zongere zinyuremo, umuhanda ushobore kuba nyabagendwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Rambura bagaragaje ikibazo cy’umusaruro wabuze uko ugera ku isoko mu gihe hari n’abahinzi b’imboga nk’ibitunguru na bo batangiye kubihingiraho mu murima nyuma yo kubura isoko kandi bibatwara akayabo kugira ngo babihinge.

Guverineri Munyantwali ubwo yahererekanyaga ubuyobozi na Guverineri Habitegeko, yamusabye gukurikirana ikibazo cy’imihanda muri Gishwati mu Karere ka Nyabihu kugira ngo umusaruro uhaboneka ushobore kugezwa ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka