Musanze: Amatungo arembye ashyirwa mu bitaro, hari imbwa irimo serumu

Ibitaro by’amatungo byitwa New Vision Veterinary Hospital biherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze byazanye ubuvuzi butamenyerewe bw’amatungo bumeze neza neza nk’ubukorerwa abantu, ku buryo n’itungo rirembye rihabwa ibitaro.

Muri ibyo bitaro havurirwa amatungo atandukanye arimo amagufi n’amaremare.
Nk’ibindi bitaro bisanzwe, bagira aho bakirira abarwayi (amatungo arwaye), aho basuzumira abarwayi, Laboratwari, n’aho bakirira indembe, aho babagira amatungo ariko batagamije kuyarya ahubwo bagamije kuyavura.

Umugamga muri ibi bitaro witwa Christophe Ntakirutimana yasobanuye ibikorerwa muri ibi bitaro, avuga ko by’umwihariko nko muri Laboratwari basuzumiramo ibizamini bakura nko ku matungo aba yapfuye, bakamenya impamvu zatumye apfa.

Uburyo bwo kuvura amatungo muri ibi bitaro buri ku rwego rwo hejuru kugeza n’ubwo arembye ahabwa ibitaro ndetse akaba yaterwa na serumu nk’uko byagaragaye ku mbwa yari iharwariye.

Hari nk’imbwa baba babaze bazikuramo nyababyeyi cyangwa ingabo bakazikona, bikaba ngombwa ko babanza kuziha ibitaro kugira ngo ikinya baziteye kibanze kizishiremo.

Ba nyiri iri vuriro bavuga ko hari abantu bafite amatungo nyamara batarumva ko ari ngombwa kuvuza amatungo, ndetse bamwe bakabifata nk’aho bihabanye n’umuco nyarwanda, ariko ngo iyo myumvire ikwiriye guhinduka.

Christophe Ntakirutimana uvura amatungo muri ibyo bitaro ati “Hari aborora amatungo arimo nk’imbwa n’injangwe bagamije kwishimisha gusa, yanarwara bakumva atari ngombwa kuyavuza, agapfa, nyamara bashoboraga kuyazana hano tukayavura.

Usibye kuvura amatungo yarwaye, ngo banakingira andi atararwara bakayarinda indwara zikunze kuyibasira harimo nk’ibisazi by’imbwa.

Amatungo arabagwa akavurwa agakira
Amatungo arabagwa akavurwa agakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka