Umubare w’abasora wiyongereyeho abarenga ibihumbi 100

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).

Uhagarariye BK(i bumoso) n'uhagarariye MTN Rwanda, abasora banini bahembwe kuba bamaze imyaka 10+ basora neza
Uhagarariye BK(i bumoso) n’uhagarariye MTN Rwanda, abasora banini bahembwe kuba bamaze imyaka 10+ basora neza

Ubuyobozi bwa RRA bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, mu muhango ngarukamwaka wo gushimira abasora no kuzirikana uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu, binyuze mu kwitabira gusora neza kandi ku gihe, byabaga ku nshuro ya 23.

Uyu mwaka, umunsi mukuru wabaye ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Sora, Nsore, Twigire’.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2024-2025, bakusanyije amafaranga y’u Rwanda agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro, angana na miliyari 3,099, ku ntego bari bafite yanganaga na miliyari 3,041 na miliyoni 200.

Ibi bivuze ko intego yagezweho ku gipimo cya 101.9%, hakaba harabayeho izamuka ringana na 17.4%, ni ukuvuga miliyali 460, ugereranyije n’umwaka wabanjirije uyu.

Bimwe mubyagize uruhare runini muri iryo zamuka, harimo izamuka ry’umusaruro mbumbe (GDP), wa 2024-2025, wazamutse ku kigero cya 6.3%, korohereza abasora, kwigaragaza ku bushake, bakishura umusoro bari batarishyuye mu bihe byashize, byitabiriwe n’abasora bagera ku 5,328.

Ubwitabire bw’ishimwe ku baguzi ba nyuma basabye inyemezabwishyu ya EBM, aho bahabwa 10%, bageze ku 83,356 bishyuwe agera kuri miliyali.

Niwenshuti ati “Abasora bashya nabo bariyongereye, aho umwaka ushize twabashije kwandika abagera ku 128,166 binjiye mu basora bacu. Kongera imbaraga mu kwigisha abasora, byazamuye igipimo cyo kuyimekanisha no kwishyura ku gihe.”

Agera kuri miliyari 240 na miliyoni 200 yishyuwe bitewe n’ingamba zorohejwe zo kwishyura ibirarane.

Umusoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze wakusanyijwe nawo warenze intego RRA yari yarihaye nkuko Komiseri Mukuru abisobanura.

Abasora bahembewe kuba indshyikirwa mu byiciro binyuranye
Abasora bahembewe kuba indshyikirwa mu byiciro binyuranye

Ati “Ku musoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze, twashoboye gukusanyiriza Uturere n’Umujyi wa Kigali angana na miliyari 107 na miliyoni 500, mu gihe intego twari dufite yari miliyari 102 na miliyoni 800. Intego ikaba yagezweho ku gipimo cya 104.6%, hakaba harabayeho izamuka rya 19%, bingana na miliyari 17 na miliyoni 800, iyo tugereranyije n’umwaka wa 2023-2024 na 2024-2025.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025-2026, RRA ifite intego yo gukusanya umusoro n’andi atari umusoro miliyali 3,728, bizagira izamuka rya 20.3%, bingana na miliyari 629 na miliyoni 200, ugereranyije n’umwaka wa 2024-2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka