Abarimu b’abafashamyumvire mu by’ubworozi babiherewe impamyabushobozi

Abaveterineri 28 bamaze imyaka isaga itatu bigisha abafashamyumvire mu by’ubworozi, ku wa 26 Werurwe 2021 babiherewe impamyabushobozi (Certificate).

Mu mihigo basinyanye n'Umuyobozi mukuru wa RAB ushinzwe ubworozi harimo ko muri Werurwe 2022 nta nka izaba ikirwaye ifumbi mu Rwanda
Mu mihigo basinyanye n’Umuyobozi mukuru wa RAB ushinzwe ubworozi harimo ko muri Werurwe 2022 nta nka izaba ikirwaye ifumbi mu Rwanda

Aba baveterineri bose hamwe ni 28. Bahuguye abafashamyumvire mu bijyanye n’ubworozi bw’inka mu buryo bwa kinyamwuga. Bamwe baturutse mu kigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), abandi mu rugaga rw’abaveterineri, abandi na bo mu mushinga mpuzamahanga uteza imbere ubworozi, Heiffer.

Muri iyi myaka itatu bahuguye abafashamyumvire 765, na bo bakoze amatsinda 1647, yibumbiyemo aborozi 41751.

Bahugura abafashamyumvire bagiye babasanga iwabo, bakareba ubumenyi basanganywe, hanyuma na bo bakabungura ubundi bwatuma barushaho korora neza, kugira ngo bagere ku mukamo mwiza.

Abafashamyumvire bahuguwe, bavuga ko bigishijwe ko kugira ngo inka itange umukamo ari uko igaburirwa indyo yuzuye.

Uwitwa Françoise Mukarurangwa agira ati "Batwigishije gutera ubwatsi bw’amatungo, ibinyampeke n’ibinyamisogwe. Ku biro icumi umuntu agaburiye inka, birindwi bigomba kuba ari ibinyampeke, naho bitatu ari ibinyamisogwe. Inka kandi umuntu ayiha amazi ahagije, ntayigenera."

Abaveterineri 28 bahawe impamyabushobozi z'uko ari abarimu b'abafashamyumvire mu by'ubuhinzi
Abaveterineri 28 bahawe impamyabushobozi z’uko ari abarimu b’abafashamyumvire mu by’ubuhinzi

Kugaburira inka indyo yuzuye ngo byatumye inka atunze iva ku mukamo wa litiro 2.5, igera kuri litiro 5 ku munsi.

Avuga ko banigishijwe uko inka igirirwa isuku bikayirinda indwara harimo n’iy’ifumbi ituma amata y’inka iyirwaye aba ari mabi ku buryo yanatera indwara abayanywa, kandi inka yarembeje ikanaziba amabere ntikamwe na gato.

Iyi ndwara kandi ngo bigishijwe uko ipimwa, ku buryo iyo inka igifatwa ihita ivurwa vuba.

Solange Uwituze, umuyobozi mukuru wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, yabwiye abarimu bahawe impamyabumenyi ko n’ubwo bishimira ko hari intambwe bateye, bagifite byinshi byo gukora.

Yagize ati "Mu Rwanda hari Inka zibarirwa muri miriyoni n’ibihumbi 393. Hagati ya 85% na 90% muri zo, ni iz’umukamo. Tuvuge ko hari inka miriyoni zikeneye kwitabwaho n’abafashamyumvire bamaze guhugurwa. Ese umuntu 1 ubu ashinzwe Inka zingahe?"

Yunzemo ati "Mbere y’uko iyi gahunda itangira, 75% by’inka zo mu Rwanda zari zirwaye ifumbi. Muri Gishwati ubu hasigaye 35% zikiyirwaye, naho mu gace ka Gicumbi hasigaye 21%. Mu Majyepfo haracyari 49% kandi muhari. Akazi karacyahari."

Abarimu b’abafashamyumvire mu by’ubworozi ku ruhande rwabo biyemeje gukora ku buryo ubworozi bw’inka butera imbere, kandi mu byo biyemeje harimo ko muri Werurwe 2022 indwara y’ifumbi izaba yaracitse mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka