Yabibwiye abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’uruganda rubagurira kawa rwa Nyakizu, ubwo yabasuraga tariki 02 Kamena 2021, mu rwego rwo kwihera ijisho ibikorwa by’umuryango mpuzampanga ICU uterwa inkunga na EU.
Yagize ati “Uyu munsi mu gitondo nabonye gihamya ko ikawa y’u Rwanda igenda imenyekana ku isi hose. Njyewe ubwanjye nkomoka mu Butaliyani, igihugu kinywa ikawa cyane, kandi ikawa yo mu Rwanda igenda irushaho kuhamenyekana.”
Ku bw’inkunga ya EU, ICU ifatanyije na Kahawatu Foundation, muri iyi minsi bari gufasha inganda zitonora kawa 20 ndetse n’abahinzi ba kawa barenga 12.800 kurushaho kwita kuri kawa yabo biciye mu mahugurwa no kubona bimwe mu bikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda. Ibi bikazabafasha kongera umusaruro wa kawa bahinga ndetse n’uburyohe bwayo.
Amb. Nicola ati “Hamwe n’uyu mushinga twateye inkunga, turi gushaka ukuntu twakongera ubwinshi n’uburyohe bwa kawa, cyane cyane twibanda ku bwiza butuma ikawa yo mu Rwanda ikundwa kurushaho, igahangana n’ izindi ku isoko.”
Avuga kandi ko igihe cyose asuye ibikorwa bijyanye no guhinga ndetse no gutunganya kawa, bimwibutsa ko igikombe cy’ikawa abantu banywa gikwiye kubahwa kuko kigerwaho nyuma y’imirimo myinshi y’amaboko n’iy’ubushakashatsi.
Uyu munshinga wa ICU wo kwigisha abahinzi ba kawa n’inganda ziyitonora uko yitwabwaho, washowemo miliyari ebyiri n’igice z’ amafaranga y’u Rwanda. EU yawutanzeho miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, asigaye agera kuri miliyoni magana atanu y’u Rwanda akazatangwa na ICU n’indi miryango bafatanya gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Ariko Amb. Nicola avuga ko icyo bareba atari umubare w’amafaranga, ahubwo icyo abahinzi ba kawa bazageraho mu kwiteza imbere, kuko ari bo ba mbere bashaka gufasha kwikura mu bukene.
Kandi ngo uretse kawa, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ukunze gutera inkunga n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi. Muri iyi minsi ho ngo ifite intego yo gutera inkunga imishinga y’uruhererekane rwongerera agaciro ibihingwa bijya bipfa ubusa, bigahombya abahinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|