Nyaruguru: Bahereye ku giceri cy’ijana none bujuje Laboratwari isogongererwamo ikawa
Abagize Koperative Nyampinga b’i Bunge mu Karere ka Nyaruguru, ku ya 6 Mata 2020 batashye Laboratwari bazajya bifashisha mu gusogongera ikawa batunganya, bikazabafasha kurushaho kugira ikawa iryoshye.
Umuyobozi w’iyo koperative, Esther Mukangango, avuga ko bizatuma bohereza ku isoko itunganye neza.
Agira ati "Gusogongera ikawa yacu bizatuma tubasha kumenya niba hari imyanda irimo kugira ngo tubashe kuyikuramo hakiri kare, kugira ngo ijyanwe ku isoko itunganye bityo turusheho kuzamura uburyohe bwayo".
Mu myanda avuga ishobora kubishya ikawa harimo agakoko k’agasurira kajya gasangwa mu ikawa. Iyo babyumvise, bituma abakora umurimo wo kuyitoramo imyanda basubiramo, bakayimaramo.
Batarubaka iyo Laboratwari, ikawa bayisogongereshaga i Kigali, maze kuba ari kure bigatuma idasogongerwa ku rugero rwifuzwa, ibyo ngo biraza gukemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko iyo Laboratwari ari yo yonyine iri mu Karere ka Nyaruguru, bityo ikaba yitezweho kuzifashishwa n’abandi batunganya kawa baho.
Agira ati "Muri Nyaruguru hari inganda zitunganya kawa zigera ku munani. Izo zose, hamwe n’izo mu turere duhana imbibi zishobora kuzajya zifashisha iyi Laboratwari. Birumvikana ko hari n’amafaranga iyo Laboratwari izajya yinjiriza Koperative Nyampinga".
Koperative Nyampinga yatangiye muri 2005 ari impuzamatsinda y’amatsinda 9 yo kubitsa no kugurizanya y’abagore b’i Bunge. Icyo gihe buri munyamuryango ngo yazigamaga igiceri cy’amafaranga 100 buri cyumweru.
Baje kwiyemeza gushaka ibindi bakorera hamwe maze basaba akarere ubutaka bwo guhingaho kawa, na ko kabaha ubungana na hegitari muri 2006. Icyo gihe ngo bahawe ahantu hari ishyamba maze bo ubwabo birandurira ibishyitsi byari biririmo. Ubu hari ibiti bya kawa 2500.
Muri 2009 koperative yabo (ntibari bakiri impuzamatsinda) yabonye ubuzima gatozi, NAEB iza no kubaha icya ngombwa cyo gutunganya kawa, ariko babiburira ubushobozi kuko nta ngwate zifatika bari bafite.
Muri 2014 umuryango ’Sustainable Growers’ wabonye ari abagore bafite ishyaka ryo gukora maze ubigisha uko batunganya kawa kuva ari urugemwe kugera igeze mu gikombe ngo inyobwe, maze muri 2015 ubaha imashini yo gutonora ikawa, ibigega byo gushyiramo amazi, utuyungiro two kwanikaho kawa ndetse na miliyoni 20 zo kwifashisha mu murimo bari biyemeje wo gutunganya kawa.
Icyo gihe ngo bozaga kawa bifashishije amazi bavomye ku mutwe kuko bari batarabasha kuyiyegereza, ariko ntibyababujije kunguka miliyoni icyenda, nuko basubiza za miriyoni 20.
Muri 2016, umuryango Sustainable Growers warabishingiye maze babona inguzanyo ya RABO bank ya miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda bagombaga kwishyura ku nyungu y’amafaranga 8%.
Icyo gihe ngo bungutse miliyoni 24, maze n’abakiriya b’Abanyamerika bari babonye babatera inkunga ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babashe kwiyegereza amazi.
Kwishyura neza Rabo Bank byatumye ikomeza kujya ibaguriza. Nko muri 2020 yabagurije ibihumbi 114 by’Amadorari ya Amerika.
Ubwiza bw’ikawa yabo na bwo bwatumye ubu bafite abakiriya benshi, ku buryo ubu batagihaza isoko.
Nko muri 2020 ngo abakiriya babo babifuzagaho kontineri ebyiri z’ikawa yumye yanakuweho ibishishwa (kontineri igira hagati ya toni 18 na 19.200) ariko babashije kubona imwe.
Aha Visi Meya Kayitesi abasaba gukorana neza n’abaturanyi na bo bafite inganda zitonora kawa, ndetse n’abahinzi ba kawa bakorana kugira ngo bongere ubuso ihinzeho, banarusheho kuyikorera neza kugira ngo ibashe gutanga umusaruro mwiza kandi uryoshye.
Ati "Ibyo bizabafasha guhaza isoko, ariko n’abaturanyi banyu na bo batere imbere".
Kuri ubu Koperative Nyampinga igizwe n’abanyamuryango 235 barimo abagabo 12 gusa.
Amafaranga yagiye yunguka yayubakamo inzu bari bakeneye mu mikorere yabo, harimo n’ibiro, ububiko n’icyumba bahuguriramo abanyamuryango. Izo nzu zubatse ku butaka bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ayo mafaranga kandi ngo bagiye bayifashisha mu kugurira abanyamuryango amatungo magufi na mituweri ndetse no kubashyira muri Ejo Heza.
N’igihe habagaho izuba ryinshi rigatera inzara abantu bamwe bise Nzaramba, abanyamuryango ba Koperative Nyampinga ngo baguriwe ibyo kurya.
Ayo mafaranga anavamo umushahara w’abakozi banyuranye bakoresha, harimo n’abize Kaminuza ari bo umucungamutungo na goronome.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri Ni byiza kndi bakomeza batere imbere birashimishije kuri jye ndetse cyane nkumuturanyi waho